Kubaka igihugu cyimakaza ubutabera buboneye ndetse no gushyira umuturage ku isonga ry'ibimukorerwa, biri muri bimwe mu byagaragajwe nka zimwe mu nkingi zagize uruhare mu kubaka u Rwanda nk'igihugu gifite politiki nziza.
Ibi ni ibyagarutsweho mu nama mpuzamahanga y'umuryango wa FPR Inkotanyi yabaye kuri uyu wa gatandatu.
Mu biganiro byagarutsweho muri iyi nama mpuzamahanga y'umuryango wa FPR Inkotanyi, harimo n'ibyagarukaga ku uruhare rwa politiki y'uyu muryango mu kubaka igihugu gishingiye ku miyoborere na politiki inogeye abaturage.
Bamwe mu batanze ibiganiro barimo n'impirambanyi za politiki ku mugabane wa Afurika, bagaragaje ko iyo hatabaho uruhare rw'ubuyobozi bureba kure kandi bwibanda ku nyungu z'umuturage, iterambere rirambye ryari gukomeza kuba inzozi cyane ku gihugu nk'u Rwanda cyari kivuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Amb. Ami Radhan Mpungwe, umuyobozi w'urwego rushinzwe amabuye y'agaciro mu Tanzania yagize ati 'Nkuko nabivuze namenye FPR mu myaka 31 ishize, nakuruwe cyane n'ikinyabupfura ndetse no kugira intego nababonanye, kimwe mu byo bihariyeho harimo nko kugira umurongo uhamye, gushyira hamwe, gufata inshingano ndetse no gutekereza mu buryo bwagutse, kandi buriya iyo wifitemo ibyo bintu bitatu by'ingenzi bigufasha no kuba wakemura tumwe mu tubazo tubona nkaho ari duto, ibyo ni ibintu FPR ikora neza, Ni nabyo burya bituma u Rwanda rutera imbere mu buryo bwihuse kurusha benshi muri twe hafi aha.'
Ubutabera buboneye, kurwanya ruswa ndetse no kubaka igihugu cyimakaza amahame ya demokarasi, ni bimwe mu bigaragazwa nk'ibyabaye ishingiro rya politiki y'ubumwe bw'abanyarwanda
DR. Kimonyo Jean Paul akaba ari umushakashatsi yagize ati 'Ibi biganiro byo mu Urugwiro byari bishingiye ku mahame agenga iterambere ry'igihugu, hanyuma ibiganiro bya Kicukiro ya mbere na Kicukiro ya kabiri bitanga umurongo ngenderwaho wa politiki, kuko nyuma yaho muri 1998 habayeho ubukangurambaga bwo kurwanya ruswa, kandi urabyumva ubukangurambaga bwo kurwanya ruswa ntibwavuye mu biganiro byo mu Urugwiro ahubwo ni umusaruro w'ibiganiro bya Kicukiro ya mbere na Kicukiro ya kabiri ndetse n'ubuyobozi bwiza bwa perezida wa FPR icyo gihe.'
'Hakurikiyeho itegeko nshiga ryo mu 2003, nubwo ibyinshi byashyizwemo ari ibyari byaremejwe mu rugwiro. Hariho Gacaca yahaye abaturage ubushobozi bwo gushinja no kuburanisha abakekwagaho uruhare muri Jenoside hirya no hino mu gihugu, ibintu bitari byoroshye icyo gihe. Hariho kandi gahunda yo kwegereza ubuyobozi abaturage kandi bikajyana n'iterambere rigirwamo uruhare na buri muturage.''
Tito Mboweni, umwe mu mpirimbanyi y'impinduramatwara muri Afurika y'Epfo, akaba yarigeze kuba guverineri wa banki nkuru y'iki gihugu ndetse aba na minisitiri w'imari avuga ko kubakira politiki n'imiyoborere by'igihugu ku bakiri bato biri muri zimwe mu nkingi fatizo igihugu cy' u Rwanda cyashingiyeho mu nzira yo kwiyubaka ndetse n'iterambere
Ibi biganiro kandi byabaye n'umwanya mwiza wo kungurana ibitekerezo na bamwe mu bitabiriye iyi nama harimo n'abanyamahanga bashimiye uruhare rw'uyu muryango wa FPR Inkotanyi mu iterambere ry'u Rwanda.
Aba bose bagaragaza ko nubwo hari abatera amabuye igihugu bakivuga nabi ko ibyo ahubwo ari ibigaragaza ko Leta ikora kandi neza.