Mu iperereza irimo gukora, Polisi ya Kenya imaze gutaburura imirambo 21 hafi y'Umujyi wa Malindi uherereye mu majyepfo ashyira uburasirazuba bw'iki gihugu, bikekwa ko ari iy'abantu bishwe n'inzara bigizwemo uruhare n'umupasiteri wabibategekaga mu kwigana Yezu.
BBC yatangaje ko mu bataburuwe harimo n'abana, ndetse ngo hari amakuru ko aho hantu hashobora kuba hashyinguwe imibiri irenze iyabonywe.
Iyo mibiri yataburuwe mu ishyamba rya Shakahola riherutse kurokorerwamo abandi bantu 15 mu cyumweru gishize, bagiye guhitanwa n'inzara nk'uburyo bwo kugendera mu nzira 'Umwana w'Imana' yanyuzemo.
Source : https://yegob.rw/hagaragaye-imirambo-21-yabantu-bishwe-ninzara-batewe-numurengwe/