Hahishuwe ko amajwi yasakaye Prince Kid asaba 'Happiness' atari umwimerere - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ishimwe uzwi nka Prince Kid ari kuburana mu Bujurire nyuma y'uko Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwamugize umwere ariko Ubushinjacyaha bukajurira bugaragaza ko hari ibyirengagijwe.

Ubwo yireguraga ku byaha akurikiranyweho, Prince Kid yavuze ku majwi yagiye hanze amushinja guhoza ku nkeke umukobwa amusaba gukora imibonano mpuzabitsina.

Prince Kid yasabye abacamanza mu Rukiko Rukuru ko baramutse bumvise ikiganiro cyose yagiranye n'uwo mukobwa, byatuma bagira ishusho y'ibyo baganiraga ngo kuko bitajyanye n'imibonano mpuzabitsina.

Yagaragaje ko uretse n'amajwi ariko hari n'ibimenyetso by'ubutumwa bugufi birimo ubwahimbwe butabayeho asaba ko habaho kuzabunonosora.

Yakomeje agira ati 'Ndabasaba mbinginga ko izo 'message' mwazazisoma zose kuko ibyo twavugaga bihabanye cyane n'imibonano mpuzabitsina.'

Ikindi uruhande rwa Prince Kid rwari rwagaragaje kuri ayo majwi ni uko yafashwe nta burenganzira bwatanze. Ubushinjacyaha bwabihakanye buvuga ko uburenganzira bwari buhari kuko hashakwaga ibimenyetso ku cyaha cya ruswa.

Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko rwasabye Umushinjacyaha Mukuru uburenganzira bwo gufata amajwi Prince Kid nk'ikimenyetso ku cyaha cya ruswa.

Ni amajwi yafashwe mu buryo bw'ibanga. Ishimwe yumvikana avuga ko yababajwe n'umukobwa baganiraga kuko ngo yamwimye ibyishimo, nyamara we yaramurwaniye ishyaka.

Ati "Ikintu kimbabaje ni ukuntu nakurwaniye ishyaka ngo nguhe ibyishimo, ariko wowe ukaba utandwanirira ngo ubinyishyure."

Mu iri jwi ry'iminota irenga icumi, Ishimwe yumvikana nk'uwingingira uwo mukobwa amusaba kumwumva.

Aho niho Ubushinjacyaha bushingira bugaragaza ko habayeho kumuhoza ku nkeke ugendeye kuri ayo majwi.

Ubushinjacyaha buhawe ijambo bwagaragaje ko hari ibintu byavanywe mu majwi ya Prince Kid yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga.

Ati 'Ibyo twazanye gusa mu rukiko ni ibifitanye isano n'ibyaha aregwa.'

Ishimwe Dieudonne yari yasabye Urukiko ko ruramutse rwumvise ikiganiro cyose yagiranye n'uwo mukobwa byatanga ishusho y'icyo baganiraga gitandukanye n'uko ubushinjacyaha bwabigaragaje.

Umucamanza yasabye ko Ubushinjacyaha bwatanga amajwi y'umwimerere atarakurwamo ikintu na kimwe.

Prince Kid aregwa ibyaha byo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato no guhoza ku nkeke bifitanye isano n'imibonano mpuzabitsina, gusa yabigizweho umwere n'Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hahishuwe-ko-amajwi-yasakaye-prince-kid-asaba-happiness-atari-umwimerere

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)