Hakenewe miliyari 1 Frw yo kubaka inzu y'amateka ya Jenoside mu Ruhango - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byagarutsweho ku wa 30 Mata 2023, ubwo hibukwaga Abatutsi biciwe mu Mayaga, cyahuriranye no gushyingura mu cyubahiro imibiri 40 irimo 30 yimuwe mu mva zo mu giturage mu rwego rwo kurushaho kuyibungabunga.

Abarokokeye mu Murenge wa Kinazi mu Ruhango, bavuga ko tariki 21 Mata 1994, abajandarume bagabye igitero ku Batutsi bari bahungiye ku musozi wo mu Kagari ka Bulima wubatseho Urwibutso Rukuru rw'Akarere ka Ruhango, babarasa amasasu, Interahamwe n'Abarundi bari barahungiye mu Rwanda bakurikiraho basongesha intwaro gakondo uwo basanze agihumeka.

Senateri Tito Rutaremara yabwiye abitabiriye iki gikorwa ko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguraywe ubuhanga kuko abicanyi bashyizeho bariyeri zifunga amayira Abatutsi bashoboraga gukoresha bahunga bituma babura aho banyura, ahubwo bafungura inzira zijya mu nsengero no ku misozi aho bagoterwaga, bakicwa badafite ubwiyagamburiro.

Mu yahoze ari Komini Ntongwe, Jenoside yakorewe Abatutsi yagize ubukana budasanzwe kuko Interahamwe n'abicanyi b'Abarundi bagiye botsa imitima y'Abatutsi bakayirya.

Mu 2014, Leta y'u Rwanda yashyize urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi, ahabereye ibi bikorwa bya kinyamaswa, ubu rushyinguyemo Abatutsi 63.215 biganjemo abiciwe muri Komini Ntongwe.

Umuyobozi w'Umuryango w'Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ku Mayaga, Evode Munyurangabo, yavuze ko bifuza ko imirimo yo kubaka inzu y'amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Komini Ntongwe yihutishwa.

Ati "Guhera 2014 kugeza ubu duhora dusaba iyi nzu. Ibyo dusabwa gushyiramo tubigeze kure tubishaka kugira ngo dusobanurire urubyiruko bamenye amateka yaranze amayaga yacu. Nyakubahwa mushyitsi mukuru twifuza ko mwadufasha umwaka utaha iyi igatangira kubakwa".

Nubwo hashize imyaka 29, Jenoside ihagaritswe, hari abishe Abatutsi muri Komini Ntongwe batarafatwa ngo bagezwe imbere y'ubutabera.

Abo barimo Kagabo wari Burugumesitiri, Nsabimana Jacques wiyitaga Pilato, n'Abarundi bari barahungiye mu Rwanda basabwe, banatanga ubufasha bwo kwica Abatutsi.

Kabandana Callixte wari uhagarariye IBUKA muri iki gikorwa yavuze ko inzu y'amateka ya Jenoside muri Ntongwe izashyirwamo icyumba cy'umukara.

Ati "Nagira ngo mbasabe bibe mu byihutirwa, kubera ko muri izo nzu twifuza kubaka, turifuzamo icyumba cy'umukara, kugira ngo abo Barundi bariye imitima y'ababyeyi bacu byibura tube tubafunze mu mazina. Impamvu zituma tutababona zizarangira, nizitarangira umwana wawe azajya muri kiriya cyumba abonemo amazina n'amafoto y'abariye imitima ya ba sekuru".

Umuyobozi w'Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, yavuze ko inyigo y'iyi nzu ndangamateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ku Mayaga yamaze gukorwa.

Ati "Twasanze kubaka inzu yo kubungabunga amateka ya Jenoside, bidusaba ingengo y'imari itari ntoya ariko ishoboka kuboneka. Ikeneye hafi miliyari y'amafaranga y'u Rwanda. Turateganya ko kuyubaka byatangirana n'umwaka utaha w'ingengo y'imari.''

Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w'Abadepite, Mukabalisa Donatille, yavuze ko nubwo u Rwanda rwiyubatse nyuma ya Jenoside hari abo bidashimisha bakomeje gukwirakwiza ibinyoma, bagamije guhakana no gupfobya Jenoside mu gukingira ikibaba bene wabo n'inshuti zabo bayigizemo uruhare no kujijisha amahanga.

Ati "Ni yo mpamvu tudakwiye guceceka kuko iyo ikinyoma kivuzwe inshuro nyinshi ntihagire abazamura amajwi ngo bakivuguruze, ngo bagaragaze ukuri kw'amateka yacu, birangira hari abagifashe nk'ukuri. Ibyo rero ntimuzabyere tuzakomeza kugaragaza ukuri kwacu kugeza igihe ikinyoma cyabo kitagifite umwanya".

Mukabalisa yashimye abagira uruhare mu kubungabunga amateka ya Jenoside ku Mayaga, yizeza Akarere ka Ruhango n'abarokotse Jenoside ku Mayaga ko ubusabe bwabo bwo kubaka inzu ndangamateka bwakiriwe.

Ati "Ni ikibazo n'ubundi dutekerezaho kuko abadepite mu ngendo bakora hirya no hino mu gihugu bakigejeje ku Nteko Rusange. Tuzakomeza kuganira n'inzego bireba, dushake igisubizo bigendanye n'amikoro y'igihugu."

Igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Abatutsi biciwe i Ntongwe cyahujwe no gushyingura imibiri 40, irimo 30 yimuwe ikuwe mu mva zo mu ngo z'abaturage n'indi 10 yabonetse mu bice bitandukanye mu Ruhango.

Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w'Abadepite, Mukabalisa Donatille, yashimye abagira uruhare mu kubungabunga amateka ya Jenoside ku Mayaga, yizeza Akarere ka Ruhango n'abarokotse Jenoside ku Mayaga ko ubusabe bwabo bwo kubaka inzu ndangamateka bwakiriwe
Hafashwe umunota umwe wo Kwibuka inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi
Igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Abatutsi biciwe i Ntongwe cyahujwe no gushyingura imibiri 40, irimo 30 yimuwe ikuwe mu mva zo mu ngo z'abaturage
Hakenewe miliyari 1 Frw yo kubaka inzu y'amateka ya Jenoside mu Ruhango



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hakenewe-miliyari-1-frw-yo-kubaka-inzu-y-amateka-ya-jenoside-mu-ruhango

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)