Hakizimana Adolphe bivugwako yamaze kumvikana na APR FC yongeye kwerekana ko umwaka utaha ashobora kutazaba ari muri Rayon Sports - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hakizimana Adolphe hashize iminsi bivugwa ko yamaze kumvikana n'ikipe ya APR FC, yongeye kwerekana ko umwaka utaha azaba atakiri muri Rayon Sports.

Ku munsi wo kuwa mbere ikipe ya Rayon Sports ikora imyitoza ya mbere yitegura umukino yari ifitanye na Police FC, Hakizimana Adolphe yakoranye n'abandi bakinnyi ba Rayon Sports ariko nyuma y'iyi myitozo uyu musore wari wagarutse ameze neza yahise yongera kubwira umutoza ko yongeye kuvunika.

Haringingo Francis amaze kubyumva yahise yibagirwa ko atari bukomeza kumwitaho kubera ko n'ubundi Bonheur amaze iminsi arimo kwitwara neza.

Ibi bimaze kujya hanze benshi bahise bibaza impamvu uyu mukinnyi akomeje kugenda yitwara gutya kandi muri iki gihe yari umuzamu mwiza wakagombye gufasha cyane ikipe ya Rayon Sports ariko aho kwita kunshingano agakomeza kugenda akwepa kwepa.

Ikipe ya Rayon Sports iri ku mwanya wa gatatu n'amanota 52 aho irushwa inota rimwe n'ikipe ya APR FC ifite amanota 53, izi zose ziri inyuma y'ikipe ya Kiyovu Sports yicaye ku mwanya wa mbere n'amanota 56.



Source : https://yegob.rw/hakizimana-adolphe-bivugwako-yamaze-kumvikana-na-apr-fc-yongeye-kwerekana-ko-umwaka-utaha-ashobora-kutazaba-ari-muri-rayon-sports/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)