Hamisa Mobetto wahoze akundana na Diamond yagaragaje impamvu abagore batagomba kujagajaga telefoni z'abagabo babo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hamisa Mobetto wahoze akundana n'umuhanzi Diamond Platnumz ndetse bakaba baranabyaranye, yagiriye inama abakobwa kutinjira muri telefoni z'abagabo babo kubera ko ari ibyo kubababariza umutima kandi ntacyo babihinduraho.

Uyu mugore w'abana babiri yagiriye inama abagore bagenzi be kutinjira muri telefoni z'abakunzi babo niyo baba bazi password yabo.

Ati "ndatekereza ntabikora. Naribwiye ko ntazigera mfata telefoni y'umukunzi wanjye ni yo yayisiga iruhande rwanjye nkaba nzi na password. Sinshaka kwizanira ibibazo. "

Mobetto avuga ko akabya cyane ikintu ahuriyeho n'abandi bagore benshi icyiza rero ni ukwirinda kuyinjiramo.

Ati "sinzigera mfata telefoni yawe kubera ko ndakabya cyane. Ndatekereza cyane ngira ngo ni nayo mpamvu igihe kinini mba nta mukunzi mfite. Ndakeka byaratewe n'amateka yanjye ku bagabo. Iyo nkundana n'umuntu mba nkeneye ibyiringiro bihoraho. Mba nkeneye ko umugabo wanjye ambwira aho ari n'icyo arimo gukora n'igihe ari butahire cyangwa igihe turi buhurire."

Hamisa Mobetto akaba yarakundanye n'ibyamamare 2 byo muri Tanzania, Diamond Platnumz na Majjizo ari nabo babyaranye, ubu ari mu rukundo n'undi mugabo ataratangaza izina rye kuko ngo yumva igihe kitaragera.

Hamisa Mobetto yavuze ko atakwinjira muri telefoni n'umukunzi we



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/hamisa-mobetto-wahoze-akundana-na-diamond-yagaragaje-impamvu-abagore-batagomba-kujagajaga-telefoni-z-abagabo-babo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)