Hamissa Mobetto yahishuye ikintu gituma abaho igihe kinini adafite umukunzi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hmissa yashimangiye ko kujya muri telephone y'umukunzi wawe bishobora kukuzanira ibibazo kuruta uko hari icyo byakemura.

Ati "ndatekereza ntabikora. Naribwiye ko ntazigera mfata telefoni y'umukunzi wanjye ni yo yayisiga iruhande rwanjye nkaba nzi na password. Sinshaka kwizanira ibibazo. "

Mobetto avuga ko akabya cyane ikintu ahuriyeho n'abandi bagore benshi icyiza rero ni ukwirinda kuyinjiramo.

Ati "sinzigera mfata telefoni yawe kubera ko ndakabya cyane. Ndatekereza cyane ngira ngo ni nayo mpamvu igihe kinini mba nta mukunzi mfite. Ndakeka byaratewe n'amateka yanjye ku bagabo. Iyo nkundana n'umuntu mba nkeneye ibyiringiro bihoraho. Mba nkeneye ko umugabo wanjye ambwira aho ari n'icyo arimo gukora n'igihe ari butahire cyangwa igihe turi buhurire."



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/hamissa-mobetto-yahishuye-ikintu-gituma-abaho-igihe-kinini-adafite-umukunzi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)