Hamuritswe igitabo 'Transmitting Memories in Rwanda' kizafasha abakuru kubwira abato amateka ya Jenoside - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri ubu umubare munini w'abaturage b'u Rwanda ni urubyiruko, rungana na 60% rwiganjemo abavutse nyuma ya Jenoside cyangwa abari bato muri icyo gihe ku buryo amateka yayo hari abatarayasobanukirwa neza.

Kuba urubyiruko rutarasobanukirwa aya mateka akenshi usanga biterwa no kuba batabona uko bayaganirizwa mu miryango iwabo kuko bamwe mu babyeyi bayirokotse bagifite ibikomere bitaboroheye, hari n'urundi ruhande rw'abagifite ipfunwe ry'uruhare bayigizemo.

Ibi nibyo byatumye umwanditsi w'ibitabo Irakoze Clever afatanyije na Caroline Williamson Sinalo bandika igitabo cyiswe 'Transmitting Memories in Rwanda', kigaruka ku mateka ya Jenoside kandi kinigisha abakuru uburyo bahererekanya amateka banyuzemo n'abato.

Mu gihe cya Jenoside Irakoze Clever yari umwana muto ari bwo bamwe mu muryango we barimo n'ababyeyi be bicwaga i Kabgayi, we akaza kurokokana n'abavandimwe.

Nyuma ya Jenoside Irakoze yariyubatse ndetse aza kugira umuryango we n'abana ari bwo yatangiye kugira ibitekerezo by'uburyo yazaganiriza abana ku mateka yabayemo muri Jenoside, atangira kwandika ibitabo bitandukanye birimo nka 'That Child is Me'.

Mu gitabo 'Transmitting Memories in Rwanda' harimo amateka Irakoze yanyuzemo muri Jenoside, ndetse abanditsi bagaragaza uburyo bwiza abakuru bashobora kuvuga ku mateka banyuzemo muri Jenoside harimo kumenya igihe umwana agezemo ngo aganirizwe, amagambo ukwiye kumubwira n'igihe nyacyo cyo kumuganiriza bihuye n'ibitekerezo n'ingano y'umwana.

Irakoze Clever yavuze ko kimwe mu byo ababyeyi kuri ubu bakwiye gushyiramo imbaraga ari ukurenga amateka yabo ahubwo bakabwira abana babo ukuri ku mateka ya Jenoside.

Ati 'Kuvuga ngo ababyeyi birabagoye ntabwo bibagoye gusa ahubwo bararengeranye kuko bafite byinshi bibarimo. Niyo mpamvu numva ababyeyi bakiri bato tugomba kurenga ubuzima turimo tugashakira hamwe icyatuma abo tubyara tubashakira umwanya kandi tukubaka ibitekerezo n'amarangamutima yabo.'

Yaboneyeho umwanya wo gusaba ababyeyi bitabiriye iki gikorwa kwigira kuri iki gitabo bakabasha kubwira abana amateka.

Ati 'Babyeyi muri hano, rubyiruko mwifuza gushinga ingo ntituve hano tutumva ko twaje mu imurika gusa ahubwo twumve ko twaje guhabwa umukoro wo kurerera u Rwanda no gukunda abo tubyara, tubatoza urukundo, tubaganiriza.'

'Burya ihungabana rinyura mu kutavuga, umwana arakureba akibaza impamvu utamuvugisha, akibaza ko utamukunda, ibyo byose tubizirikane kuko impamvu turi kuvuga iruta ako gahinda. Birashoboka kukarenga tukarera abazakomeza gusigasira ibyo u Rwanda rugezeho no gukora ibirenze.'

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango (MIGEPROF), Batamuliza Mireille, yashimye Irakoze ku musanzu yatanze mu kubaka umuryango anasaba ababyeyi kugira iki gitabo icyabo.

Ati 'Turimo turabyara kandi ntitubyara amabuye; nagira ngo dutekereze kurera no gukuza aba bana tubategura hakiri kare ariko biradusaba kubanza kwitegura.'

Igitabo 'Transmitting Memories in Rwanda' kugeza ubu kiri mu Cyongereza ariko hari gushakwa uko cyashyirwa no mu Kinyarwanda. Kiboneka mu masomero atandukanye nka Ikirezi, Cartas, ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, ku Kibuga mpuzamahanga cy'indege i Kanombe n'ahandi.

Irakoze yashimiye abamufashije muri uru rugendo
Ambasaderi wa Israel mu Rwanda Dr Ron Adam ni umwe mu bitabiriye imurika ry'iki gitabo
Iki gikorwa cyitabiriwe n'abantu batandukanye
Imbuto Foundation yashimiwe uruhare yagize mu imurikwa ry'iki gitabo
Irakoze Clever yahaye abavandimwe be impano y'ifoto y'ababyeyi babo yakoresheje
Irakoze Clever yavuze ko kimwe mu byo ababyeyi bakwiye gushyiramo imbaraga ari ukurenga amateka yabo ahubwo bakabwira abana babo ukuri ku mateka ya Jenoside
Mugiraneza Assumpta yagaragaje ko hakiri ababyeyi baremerewe n'amateka ya Jenoside ku buryo batabasha kuyabwira abana
Umunyabugeni King Ngabo yavuze umuvugo wo kwibuka
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango (MIGEPROF), Batamuliza Mireille, yashimye Irakoze ku musanzu yatanze mu kubaka umuryango anasaba ababyeyi kugira iki gikorwa icyabo
Umwana wa Irakoze yaririmbiye abitabiriye iki gikorwa
Barbara Umuhoza ni we wayoboye iki gikorwa

Amafoto: Igirubuntu Darcy




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hamuritswe-igitabo-transmitting-memories-in-rwanda-kizafasha-abakuru-kubwira

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)