Harasabwa miliyoni 120Frw! Dr Kanimba wamenye... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu kiganiro yahaye shene ya Youtube ya Isimbi TV, Dr Kanimba w'imyaka 58 yavuze ko yafashwe avuye gushyingura nyina muri Gashyantare 2020, icyo gihe bavuye i Rusororo ananirwa kuva mu modoka ubwo bari bageze aho gukarabira ari naho uburwayi bwe bwatangiriye.

Byagenze gute: (Ushobora kandi kumufasha wifashishije telefone +250788511076 iri mu mazina ya Kanimba Vincent) nyuma yo gusoma ubu buhamya bwe.

Hashize imyaka isaga ibiri Dr Kanimba bamusanzemo indwara izwi nka Parkinson ifata ubwonko, igaca imitsi igeza amakuru mu bindi bice by'umubiri.

Guhera muri Gashyantare 2020, Dr Kanimba ntakiva mu rugo, ahora yicaye mu ntebe asusumira kubera ingaruka z'iyo ndwara yamufashe mu buryo butunguranye.

Dr Kanimba ni umwe mu nzobere mu bijyanye no kubyaza abagore u Rwanda rwagize, nyuma ya 1994. Yakoze mu mavuriro n'ibitaro bitandukanye mu Rwanda birimo CHUK, Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal, Clinique Harmonie, SOS, Ivuriro Kigali Citizens Polyclinic yari yarashinze ku bufatanye na bagenzi be n'andi.

Yabanje gukeka ko ari umunaniro, uko iminsi ishira bigenda byiyongera kugeza ubwo atangiye gukeka ko arwaye Parkinson. Yagiye mu bitaro i Ndera basanga ni yo arwaye, afata umwanzuro wo kujya kwivuza mu Bubiligi.

Ati 'Ntabwo nashoboraga kwigenza kubera ko nari mfite intege nke cyane. Nageragezaga kwicara, ariko nkaguma ahantu hamwe kuko ntashoboraga kugenda.'

Akimara kurwara, nk'umuntu wikoreraga akazi kahise gahagarara, atangira kwivuza mu mafaranga ye. Yagiye mu Bubiligi muri Mata 2021 amarayo umwaka, nabwo yiyishyurira.

Ati 'Buri mezi atatu nahuraga na muganga wamvuraga, akampa imiti'.

Nyuma yo kubona nta gihinduka cyane kandi ubushobozi buri kuba buke, Dr Kanimba yagarutse mu Rwanda akomeza kurwarira mu rugo, no gushakisha imiti imufasha kugabanya ubukana bw'indwara arwaye.

Kuri ubu hari umuganga ukomoka muri Espagne uba i Kigali umukurikirana buri munsi, ariko imiti afata ku kwezi ayishyura nibura ibihumbi bisaga bibiri by'amadolari.

Ati 'Urumva nikoreraga ku giti cyanjye, kuba umaze imyaka itatu udakora ari wowe uri kwirwanaho wenyine usabwa imiti, kujya kwivuza mu Bubiligi, umutungo wose wari warashize.'

Dr Kanimba avuga ko bamubwiye ko uburwayi bwe bukurikiraniwe hafi akajya mu mavuriro akomeye, bashobora kumwitaho indwara ye igakira ariko bimusaba nibura amadolari ya Amerika asaga ibihumbi 117, ni ukuvuga hafi miliyoni 120 Frw.

Kuri ubu Dr Kanimba avuga ko yitwabaho n'umugiraneza dore ko nta na kimwe we ubwe yakwishoboza kuko atabasha kugenda, ahora asusumira ku buryo ntacyo yabasha gukora.

Byarushijeho kuba bibi kuko uburwayi bwamufashe umugore amaze kumutana abana batatu, ku buryo nta wundi muntu afite umwitaho.

Mukamwezi Consolate wakoranye na Kanimba mu gihe cy'imyaka isaga icumi, avuga ko aho bigeze akeneye inshuti n'abo yafashije, kugira ngo abashe gukira uburwayi afite.

Ati 'Yari umuganga mwiza cyane, abadamu benshi baramuzi ku buryo hariya muri SOS hari abo twabonaga bavuye mu ntara baje ari we bashaka. Ni benshi yafashije, n'ubu hari abagitelefona bambaza aho yagiye. Izo miliyoni zose rero ntabwo yazibona. Akazi karahagaze imyaka itatu kandi yikoreraga, amafaranga yayabonaga kuko yakoze.'

'Uko abantu bamukundaga, uko bamufataga, ntabwo nshidikanya ko aya mafaranga azaboneka. Kuba bigeze aha ni uko benshi batabizi.'

Hashyizweho urubuga rwa Gofundme, kugira ngo abafite ubushobozi n'umutima wo gufasha Dr Kanimba bamufashe. Kanda hano kugira ngo ubashe kumufasha kubona uko yivuza: Gofundme Kanimba.


Dr Kanimba ararembye cyane



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128210/harasabwa-miliyoni-120frw-dr-kanimba-wamenyekanye-mu-kubyaza-abagore-ararembye-128210.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)