Hari igihe imvura izagwa igasanga 'Meya' mu biro - Depite Bitunguramye yatabarije Akarere ka Rulindo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni impuruza yatanze ubwo Inteko Rusange y'Umutwe w'Abadepite yagezwagaho raporo y'uko Uturere, Intara n'Umujyi wa Kigali twakoresheje ingengo y'imari ya Leta mu mezi atandatu ya mbere ya 2022/23.

Ni raporo yakozwe na Komisiyo y'Ingengo y'Imari n'Umutungo by'Igihugu nyuma yo kugirana ibiganiro n'abayobora izo nzego.

Mu byo Abadepite basabye ko byakwitabwaho harimo uturere tugikorera mu nyubako zishaje, ibintu bavuga ko bidindiza imitangire ya serivisi.

Ku rundi ruhande ariko hari uturere tugenda tubona ingengo y'imari ahanini bigendeye ku byihutirwa kurusha ibindi, bityo utwo turere tukabasha kubakwa mu gihe utundi tugitegereje.

Depite Bitunguramye yavuze ko Akarere ka Rulindo kari mu dukeneye kubakirwa aho gukorera ndetse ari ibintu bikwiye gukorwa mu maguru mashya.

Ati 'Ni akarere kubatse mu manegeka, no hirya yaho hatangiye gutenguka ndetse ngira ngo n'iyo imvura igiye ushobora no gusanga no mu biro bya meya amazi yinjiramo.'

'Nagira ngo aka karere ngakorere ubuvugizi ku buryo byazitabwaho nako kakabonerwa ingengo y'imari kakaba kakwimurwa aho kari kandi ngira ngo nabo bakomeje kubigaragaza.'

Ni ikibazo Perezida wa Komisiyo y'Ingengo y'Imari n'Umutungo by'Igihugu, Muhakwa Valens, yavuze ko gikomeye ndetse hazakomeza ibiganiro biganisha ku gushaka ingengo y'imari yo kubaka aka karere.

Ati 'Iki nacyo tuzareba kubera ko na Meya w'Akarere ka Rulindo yari yaragaragaje ko ari ikibazo kibakomereye, ndumva rero tuzakomeza tukiganire turebe niba naho hashakwa ingengo y'imari bikaba byatangira cyangwa se indi gahunda guverinoma ibafitiye.'

'Ni yo mpamvu tuzakomeza kubiganiraho tukareba icyakorwa kuko iki kibazo kirazwi ari na Minecofin [Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi] cyangwa n'izindi nzego barakizi.'

Ku rundi ruhande ariko Depite Muhakwa yagaragaje ko akenshi kugena ingengo y'imari harebwa ku byihutirwa kurusha ibindi ariko icy'Akarere ka Rulindo nacyo basanze kiri mu byihutirwa.

Depite Bitunguramye Diogène yasabye ko Akarere ka Rulindo kubakirwa



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hari-igihe-imvura-izagwa-igasanga-meya-mu-biro-depite-bitunguramye-yatabarije

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)