Hari impamvu wasigaye!Tijara yasabye Abanyarwanda gukomera no kuzirikana icyatumye basigara #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ubutumwa Tijara yatanze mu gihe u Rwanda n'Isi yose muri rusange bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 igahitana abasaga Milliyoni.

Mu butumwa bwe Tijara yagize ati"Hari impamvu wasigaye, hagarara weme hagarara gitwar, ubundi wereke Isi yose ko u Rwanda rwiyubatse kandi ko hari amashami yashibutse".

Ati"Shibukana ubutwari mwana w'umunyarwanda wavuye mu ntimba ikomeye ubu ukaba uri intwari y'u Rwanda rwa none".

Tijara yakomeje avuga ko ibyo byose bidakwiye kubibagiza inzirakarengane zishwe zizira uko zavutse ariko na none banabereka ko amashami basize yashibutse kandi akomeye.

Ati"Ntibukuraho gukomeza kwibuka ko mwazize uko mwaremwe, muhumure hari amashami yabashibutseho kandi arakomeye. Humura Rwanda".



Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/article/hari-impamvu-wasigaye-tijara-yasabye-abanyarwanda-gukomera-no-kuzirikana

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)