"Hari ku nshuro ya kabiri nshutswe mu buzima bwange bwose" Al-Muammar wasinyishije Cristiano muri Al Nassr - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Musail Al-Muammar , Perezida wa Al Nassr yatangaje ko mu nshuro ebyiri yashutswe mu buzima bwe bwose harimo no kuba yarasinyishije Cristiano Ronaldo.
Mu mpera za 2022 dutangira 2023 nibwo ikipe ya Al Nassr yatangaje ku mugaragaro ko yasinyiwhije Cristiano Ronaldo wari utandukanye na Manchester United.

Cristiano Ronaldo wagiye muri Al Nassr ku kayabo ka miliyoni 200 z'amayero nk'umushahara we mu myaka ibiri.
Kuri ubu Cristiano Ronaldo abenshi bavuga ko atarabemeza kuko bamaze gusesererwa mu bikombe bibiri ndetse bakaba batari no ku mwanya wa mbere muri shampiyona.

Musail Al-Muammar wasinyishije Cristiano Ronaldo ,ubwo yaganiraga n'ikinyamakuru ' Arabic News 50' yavuze ko mu buzima bwe inshuro ebyiri yashutswe harimo no gusinyisha Cristiano Ronaldo.

Al-Muammar yagize ati 'Nashutswe kabiri gusa mu buzima bwanjye. Iya mbere ni igihe natumije 'kebab' eshatu nkakira ebyiri muri zo. Ku nshuro ya kabiri ni ugusinyisha Cristiano Ronaldo.



Source : https://yegob.rw/al-muammar-wasinyishije-cristiano-muri-al-nassr-yatangaje-ko-byari-ku-nshuro-ya-kabiri-ashutswe-mu-buzima-bwe-bwose/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)