Haringingo Francis yizeje umukunnyi wa Rayon Sports kumusabira agahimbazamusyi karenze akabandi bakinnyi nyuma yo gukora ibitangaza akabafasha gutsinda Rwamagana City - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukunnyi w'ikipe ya Rayon Sports akomeje gushimwa n'abafana benshi nyuma yo guhesha iyi kipe kwitwara neza bagatsindwa Rwamagana City.

Ku munsi wo kuwa gatandatu ikipe ya Rayon Sports yakinnye umukino wa Shampiyona n'ikipe ya Rwamagana City ariko uyu mukino uza gusubikwa kubera imvura ikipe zombi zinganyije igitego 1-1.

Uyu mukino waje gusubukurwa ku munsi w'ejo hashize ku cyumweru, hakinwa iminota yari isigaye itarenga 65 kugirango umukino urangira. Uyu mukino waje gusubukurwa ikipe zombi zitangira zikina neza ariko ikipe ya Rayon Sports yashakaga Aya manota kugirango yegere APR FC byaje kuyikundira ibona igitego 1-0 ubwo bihujwe n'umukino ubanza umukino urangira ari ibitego 2-1.

Muri uyu mukino Mbirizi Eric yarigaragaje cyane dore ko mu mukino wari wasubitswe, uyu musore yatanze umupira uvamo igitego cya mbere cyatsinzwe na Rafael Osaluwe ndetse aza no gutanga undi mupira wavuyemo igitego cya kabiri gitsinzwe na Leandre Willy Essomba Onana, ubwo bivuze ko yagize uruhare mu ntsinzi iyi kipe yabonye.

Amakuru YEGOB twamenye ni uko Mbirizi Eric yashimishije cyane Haringingo Francis bituma yemeza ko agomba kumusabira agashimwe kihariye kubera ibi bintu yakoze bigatuma ikipe yongera kwigirira icyizere ku gikombe cya Shampiyona.

Rayon Sports irimo kurushwa amanota 4 na Kiyovu Sports iyoboye urutonde kugeza ubu ikarushwa inota rimwe na APR FC iri kumwanya wa kabiri bivuze ko ku gikombe nta rirarenga hakibura imikino igera kuri 4.



Source : https://yegob.rw/haringingo-francis-yizeje-umukunnyi-wa-rayon-sports-kumusabira-agahimbazamusyi-karenze-akabandi-nyuma-yo-gukora-ibitangaza-akabafasha-gutsinda-rwamagana-city/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)