Mu gihe u Rwanda n'isi yose bikomeje kwibuka no kuzirikana abazize Jenocide yakorewe abatutsi mu 1994, Haruna Niyonzima nawe yageneye ubutumwa aba siporotive bose.
Muri ubu butumwa yageneye aba siporotive yakomeje gushimangira ko gusenyera umugozi umwe ari uburyo bwiza bwo kurwanya ingenga bitekerezo ndetse no kwirinda gupfobya Jenocide yakorewe abatutsi muri Mata 1994 mu Rwanda.