Hasobanuwe igituma hari urubyiruko ruva kugororwa rukongera gufatirwa mu byaha mu gihe gito - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubu bujura buvugwa mu gihugu hose bukorwa n'abiganjemo urubyiruko kandi bugakorerwa mu matsinda, aho kuba umuntu umwe nk'uko byari bimenyerewe mbere.

Polisi yatangaje ko abakekwaho ubujura bafashwe banga gukora, bakirirwa ku mihanda bacunga abo bashaka gushikuza telefoni, amasakoshi n'ibindi bintu abantu bagendana.

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera yavuze ko mu rubyiruko ibihumbi bine ruheruka kuva mu bigo ngororamuco bya Iwawa na Nyamagabe, abangana na 10% bahise bongera gufatirwa mu byaha by'ubujurura.

Ati 'Ikindi kigaragara ni uko hari abantu bavuye mu bigo ngororamuco bitandukanye haba Iwawa na Nyamagabe mu mezi abiri ashize bagera ku 4000, aho usanga 10% bongeye bagafatirwa muri ibyo byaha byo kwiba nubwo bari bavuye kugororwa no kugirwa inama, nubwo bari baragiye kwiga ibintu bitandukanye bishobora kubafasha mu buzima bwabo gukora akazi.'

Umuyobozi w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Igororamuco NRS, Fred Mufurukye yabwiye IGIHE ko urubyiruko rujyanwa mu bigo by'igororamuco rufashwa mu buryo butandukanye, rukigishwa imyuga inyuranye igomba kurufasha kwiteza imbere.

Yahamije ko iyo ruvuyeyo ku bufatanye n'uturere bakurikirana abatashye buri munsi ndetse hakabaho no kubasanga mu duce batuyemo nibura rimwe mu gihembwe, harebwa imibereho yabo.

Ku kibazo cy'abahita bongera gusubira mu ngeso zari zarabajyanye mu bigo by'igororamuco, yavuze ko biterwa n'uko nta kiba cyarahindutse aho bakuwe bajyanwa kugororwa, cyane cyane ku mpamvu zabajyanyeyo.

Ati 'Kuba basoza ntibahite babona akazi bakora no gusubira mu buzima bahozemo burimo ibibazo byatumye bajya mu ngeso mbi, [abantu bamwe, imiryango irimo amakimbirane n'ibibazo bitandukanye]. Birumvikana ko ibyago byo gusubira inyuma biba biri hejuru niba nta gikozwe kuri ibi bibazo.'

Mufurukye agereranya inzira y'igororamuco nk'ubuvuzi bwo kwa muganga, aho abarwayi bajya kwivuza ariko bose ntibakire kimwe, kuko habamo n'abajya gufashirizwa mu rugo, bityo ngo hakwiriye kunozwa neza inzira yo kubakurikirana.

NRS yavuze ko yunganira Uturere twakiriye urwo rubyiruko iruha inkunga igenerwa abavuye mu bigo by'igororamuco.

Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa by'impuzamiryango iharanira uburenganzira bwa muntu CLADHO, Evariste Murwanashyaka yabwiye IGIHE ko abantu bava mu bigo by'igororamuco bahabwa ibikoresho bidahagije, abandi bakabura gikurikirana.

Ati 'Hari ubufasha babagenera ariko ugasanga ntabwo bikurikiranwe neza ku buryo bubagirira akamaro. Turifuza ko bajya babaha ibikoresho bihagije noneho bakajya babakurikirana, bakiha nk'igihe cy'imyaka ibiri cyangwa itatu kugira ngo byabindi babahaye bibabyarire umusaruro bibarinde kuzasubira muri byabindi bari barimo mbere.'

Murwasnashyaka asaba Abanyarwanda muri rusange kumenya ko umuntu uvuye mu kigo cy'igororamuco aba yagorowe, bakareka kumureba mu ishusho y'ibyahise, kuko iyo batamwakiriye neza nabyo byatuma asubirayo.

Abavuze kuri iki kibazo bose basaba inzego zinyuranye uhereye ku muryango abajyanwa mu bigo bakomokamo kugeza kuri za Minisiteri bireba kugira uruhare mu gufasha urubyiruko ruva mu bigo by'igororamuco gukira neza, barurinda impamvu zarusubizayo.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hasobanuwe-igituma-hari-urubyiruko-ruva-kugororwa-rukongera-gufatirwa-mu-byaha

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)