Havutse ikibazo ku mafaranga abanyamuryango ba FERWAFA bari bategereje gutera imirwi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Biravugwa ko amafaranga abanyamuryango ba FERWAFA bari bategereje gutera imirwi yinjiye muri iri shyirahamwe kubera ikipe y'igihugu bitakibaye ko ahubwo azakoreshwa mu kunganira ayo Minisiteri yashoraga mu Mavubi.

Amakuru avuga ko umuyobozi w'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda, Nizeyimana Mugabo Olivier yemereye abanyamuryango ko hari amafaranga agera kuri miliyoni 360 yaje avuye muri FIFA kubera imikino y'Amavubi iyi mpuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru ku Isi yerekanye (FIFA TV Rights).

Yari yabemereye ko bazayagabana ndetse bikazanozwa mu mwiherero w'abanyamuryango uzaba tariki ya 22 na 23 Mata ugamije gukemura ibibazo biri muri FERWAFA.

Gusa yari yababwiye ko miliyoni 160 zo zizajya mu iterambere ry'umupira w'abana (development) bo bakagabana miliyoni 200.

Nizeyimana Olivier yakoresheje inama komite nyobozi ya FERWAFA ngo ibyemeze ariko babitera utwatsi bavuga ko bo bumva yose yajya mu iterambere ry'umupira w'abana.

Uku kutumvikana icyo agomba gukoreshwa bivugwa ko bahisemo kwitabaza Minisiteri ya Siporo ngo ibagire inama.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko Minisiteri ya Siporo yabujije FERWAFA kuba yatanga aya mafaranga kuko yinjiye kubera ikipe y'igihugu bityo ko azakoreshwa mu kuyunganira andi ashyirwe mu iterambere ry'abakiri bato.

Amakuru avuga ko Olivier atarava ku izima we yumva yagafashije abanyamuryango kuko birya bakimara ngo amakipe abeho neza ndetse n'ikipe y'igihugu ikabona abakinnyi babaturutsemo, yumva hari icyo bagahawe.

Amafaranga abanyamuryango ba FERWAFA bagombaga kugabana yajemo ibibazo



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/havutse-ikibazo-ku-mafaranga-abanyamuryango-ba-ferwafa-bari-bategereje-gutera-imirwi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)