Huye: Abantu batandatu bagwiriwe n'ikirombe - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aba bantu bagwiriwe n'ikirombe giherereye mu mu Kagari ka Gahana mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye, ku wa 19 Mata 2023.

Iki kirombe cyari kimaze imyaka irenga itatu gicukurwamo, ubuyobozi bw'Akarere ka Huye bukavuga ko butari buzi ko gihari ndetse ngo ntiharamenyekana amabuye y'agaciro bacukuraga cyangwa ikindi kintu bahashakaga.

Umuyobozi w'Akarere ka Huye wungirije ushinzwe imibereho myiza y'Abaturage, Kankesha Annonciatha, yabwiye IGIHE ko abacukuraga babeshye abaturage ko bagiye kubashakira amazi muri icyo cyobo bacukuraga.

Ati "Bakoraga mu buryo butemewe n'amategeko. Abahacukuraga babwiraga abaturage ko babashakiraga amazi, kuko hari indi kompanyi yigeze kuza ibikora mu Murenge wa Kinazi kandi ayo mazi yarabonetse. Gushaka amazi imyaka itatu rero ntabwo ari ukuri ahubwo ni urwitwazo bagendeyeho kugira ngo bashuke abaturage ariko hari ikindi bagamije."

Uyu muyobozi avuga ko ibi bikorwa byakozwe hari ubuyobozi bw'inzego z'ibanze, bityo ngo bari gukurikirana uwaba yarabonye amakuru ntayakoreshe icyo agomba kuyamaza, akaza kubiryozwa mu rwego rw'inshingano kugira ngo hamenyekane icyabimuteye.

Yanavuze ko aha hantu ari harehare cyane ku buryo ku bufatanye na Polisi y'u Rwanda Ishami Rishinwe Ubutabazi, haje imashini imwe iri gucukura ngo babashe kubageraho, bakaza kwitabaza n'iya kabiri.

Kugeza ubu abari gushakishwa ni abantu batandatu bagwiriwe n'ikirombe ndetse imiryango yabo na yo iri kumwe n'abari gushakakisha irengero ryabo.

Kankesha kandi asaba abaturage kujya batanga amakuru y'aho babona ibikorwa nk'ibyo kandi bakayatanga ku nzego bireba kugira ngo hatagira ubuzima bw'abantu bihitana.

Polisi y'u Rwanda ishinzwe ubutabazi ni yo irimo gutanga ubufasha mu gushakisha abaheze mu kirombe
bacukuraga babeshye ko bashakira abaturage amazi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/huye-abantu-batandatu-bagwiriwe-n-ikorombe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)