Huye: Hitabajwe amatara mu gushakisha abamaze iminsi itatu bagwiriwe n'ikirombe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hifashishijwe amatara, mu masaha y'ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu,mu Murenge wa Kinazi mu karere ka Huye hakomeje igikorwa cyo gushakisha abantu 6 baguye mu kirombe cy'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro bumaze imyaka 4 bukorwa bitubahirije amategeko.

Ikigo gishinzwe mine, peteroli na gaz mu Rwanda kivuga kitaramenya umuntu wakoreraga ubucukuzi mu kirombe cyaguyemo abantu 6 mu Karere ka Huye.

Uyu ni umunsi wa gatatu ushize aba bantu baguye muri iki kirombe giherereye mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye. Inzego zinyuranye ziri gukora ibishoboka byose ngo aba bantu bashakishwe ariko kugeza ubu ntibaraboneka.

Ikigo gishinzwe ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro, cyabwiye RBA dukesha iyi nkuru ko nyiri iki kirombe ataramenyekana. Gusa kivuga ko uwari gapita wahembaga abacukuzi yamaze gutoroka.

Ku wa Gatatu w'iki cyumweru ni bwo iri sanganya ryamenyekanye. Bukeye bwaho ni bwo imirimo yo gushakisha abo bantu 6 barimo n'abanyeshuri 3 bigaga mu mashuri yisumbuye, yatangiye.

Kugeza ubu imashini zisanzwe 2 zikora imihanda ni zo ziri kwifashishwa, aho zikora ijoro n'amanywa. Ni igikorwa bigaragara ko kigoye, kuko abaturage muri aka gace bavuga ko uburebure bw'umwobo abo bantu baguyemo ufite metero 100 z'ubujyakuzimu, ikintu gishobora gukomerera abari gushakisha abo bantu.

Kugeza ubu nta rwego na rumwe rurerura ngo rutangaza nyiri iki kirombe ndetse n'ubwoko bw'amabuye y'agaciro yahacukurwaga. Abaturage bo bavuga ko ubu bucukuzi butemewe n'amategeko bumaze imyaka 4, ndetse n'inzego z'ibanze muri aka gace zisanzwe zibuzi.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu imashini ebyiri ziracyagerageza gushaka inzira yazigeza ku mwobo winjiriwemo n'abo baturage ubwo baheragamo kuwa Gatatu nimugoroba.

Muri uyu mugoroba izi mashini ziri gucukura zicaniwe hakoreshejwe moteri irimo gucana amatara kugira ngo amurikire imashini zirimo gukora akazi ko gucukura.

Abaturage na bo ni benshi mu mirima ikikije iki kirombe ndetse ngo hari icyizere ko bakurikije aho imirimo igeze aba bantu bagwiriwe n'ikirombe bashobora kuza kuboneka.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/huye-hitabajwe-amatara-mu-gushakisha-abamaze-iminsi-itatu-bagwiriwe-n-ikirombe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)