Kuri uyu wa Gatandatu,tariki ya 22 Mata 2023, ibikorwa byo gushakisha abantu batandatu bagwiriwe n'ikirombe gicukurwamo amabuye y'agaciro mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye byakomeje.
RBA ivuga ko kugeza ubu imashini ebyiri zikora imihanda zitabajwe zimaze gucukura metero zisaga 20, gusa kugeza ubu nta muntu n'umwe mu bagwiriwe n'icyo kirombe uraboneka.
Izi mashini zikora ijoro n'amanywa zishaka aba bantu barimo n'abanyeshuri.
Ni igikorwa bigaragara ko kigoye, kuko abaturage muri aka gace bavuga ko uburebure bw'umwobo abo bantu baguyemo ufite metero 100 z'ubujyakuzimu, ikintu gishobora gukomerera abari gushakisha abo bantu.
Kugeza ubu nta rwego na rumwe rurerura ngo rutangaze nyiri iki kirombe ndetse n'ubwoko bw'amabuye y'agaciro yahacukurwaga. Abaturage bo bavuga ko ubu bucukuzi butemewe n'amategeko bumaze imyaka 4, ndetse n'inzego z'ibanze muri aka gace zisanzwe zibuzi.
Izi mashini ebyiri ziracyagerageza gushaka inzira yazigeza ku mwobo winjiriwemo n'abo baturage ubwo baheragamo kuwa Gatatu nimugoroba.
Abaturage bo mu murenge wa Kinazi ahegereye iki kirombe cyagwiriye aba bantu batandatu, bavuga ko batumva ukuntu ubuyobozi buvuga ko iby'icyo kirombe bitari bizwi nyamara n'umuturage ushatse kubaka nta cyangombwa amakuru ye bahita bayamenya.
Ikigo gishinzwe mine, peteroli na gaz mu Rwanda kivuga ko kitaramenya umuntu wakoreraga ubucukuzi muri iki kirombe.