Ibibazo bitanu bibangamiye ubworozi bikeneye kuvugutirwa umuti - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ibibazo byiyongera ku babakozi bashinzwe ubworozi badahagije, ndetse n'ubwishingizi bw'amatungo butarasakara.

Ibi byagarutsweho mu nama yiga ku iterambere ry'ubworozi mu Karere ka Kayonza yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 22 Mata 2023, yitabiriwe na bamwe mu borozi bo muri aka Karere n'abayobozi bo mu nzego z'ibanze.

Akarere ka Kayonza gafite inka zirenga ibihumbi 70 zibarizwa mu nzuri 2969. Ku munsi haboneka umukamo ungana na litiro ibihumbi 21, ubuyobozi bukavuga ko ukiri hasi cyane.

Ni mu gihe aborozi bo muri aka Karere babonye isoko rya Inyange Industries, irimo kubaka uruganda rw'amata y'ifu mu Karere ka Nyagatare.

Bamwe mu borozi bagaragaje bimwe mu bibazo bafite, basaba Leta kubafasha mu kubikemura kugira ngo babone umukamo mwinshi ubasha guhaza isoko.

Mutabazi Deo wororera mu Murenge wa Mwiri, yavuze ko ikibazo aborozi benshi bafite kuri ubu gishingiye ku kuba borora inka za gakondo zidatanga umukamo, agasaba Leta kubafasha kubona inka nziza zitanga umukamo.

Yakomeje agira ati "Hari n'ikindi kibazo cy'ubwatsi, ntabwo buboneka neza Leta nidushakire ubwatsi babutwegereze tubugurire hafi, tubutere, buri mworozi wese bamugereho barebe ko yateye ubwatsi, abantu bareke kwishora mu bworozi batateye ubwatsi, gusa banadufashe gushaka imiti y'imiswa kuko turabutera bukangirika."

Horanayezu Jean Bosco we yasabye ko abakozi bashinzwe ubworozi bongerwa ku buryo bafasha aborozi kubona inka zitanga umukamo mu buryo bworoshye, kumenya ibibazo inka zabo zihura nabyo ndetse no kubahora hafi kuburyo ugize ikibazo ababona hafi.

Ati "Ubu uragirira ikibazo mu rwuri akazakugeraho hashize igihe kinini, ibi rero ntabwo bitwubaka, nibatwegere badufashe gukumira indwara zikunze kuboneka mu nka, habeho guhana abazizana kuko nubwo badushakira za nka zitanga umukamo tukazigura, iki kibazo cyo kudahana abazerereza amatungo bakunze kuduteza uburenge, nikidakemurwa n'ubundi nazo zizaza zange gutanga umukamo."

Undi mworozi wororera mu Murenge wa Murundi yavuze ko Leta yashaka uko yabegereza inka zitanga umukamo bakazigura hafi, ngo kuko buri wese kujya kuzishakira bibagora

Yagize ati "Inka z'umukamo batubwiye ko zikurwa muri Afurika y'Epfo, Kenya, u Buholandi n'ahandi henshi hatari hafi aha, rero Leta nidufashe kuzibona hafi twe dufite ubushake bwo kuzigura."

Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, yavuze ko ibibazo aborozi bagaragaje ibyinshi bigiye gushakirwa ibisubizo, gusa nabo abasaba gukoresha neza amahirwe baba babegereje arimo no gukorana n'imishinga.

Ati "Hari ibibazo bihari bitabasha gukurikiranwa ariko twaganiriye tubona igitera ubworozi bwacu budateye imbere n'impamvu tutabona umukamo twifuza, bishingiye ku kuba abantu badakorera neza inzuri, kuba badashyiramo ibikorwaremezo bidafasha ubworozi nko kubaka neza ibiraro, kubaka inzu zibikwamo ubwatsi, gufata amazi no gushyira mu bwishingizi amatungo yabo kugira ngo nihabaho ikibazo zibe zakwishyurwa n'ubwishingizi."

Meya Nyemazi yavuze ko kuri ubu hari imishinga myinshi irimo uwa miliyari 300 Frw ugamije kunganira gahunda zashyizweho mu guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi (CDAT), umushinga ugamije gufasha aborozi kunoza ibikorwa byo gukusanya, gutunganya no gukwirakwiza amata mu buryo bubyarira inyungu aborozi (RDDP) n'indi igenda izanwa na Leta kugira ngo yunganire aborozi, ndetse inabafashe kuzamura umukamo.

Yavuze ko ibibazo byagaragajwe n'aborozi bizakurikiranwa, ariko ko nabo basabwa kubyaza umusaruro iyi mishinga iba yashyizweho.

Muri iyi nama aborozi banatanze inka 21 zo koroza imiryango itishoboye, abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ndetse n'abageze mu za bukuru, kugira ngo zibakamirwe.

Iyi nama yitabiriwe na bamwe mu borozi bo mu Karere ka Kayonza n'abayobozi bo mu nzego z'ibanze
Bamwe mu borozi bahawe umwanya batanga ibitekerezo
Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, yavuze ko ibibazo bihari bagiye kubishakira ibisubizo
Depite Uwamariya Odette ari mu bitabiriye iyi nama ndetse anatanga ibitekerezo ku cyakorwa



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibibazo-bitanu-bibangamiye-ubworozi-bikeneye-kuvugutirwa-umuti

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)