Ibibazo by'ubutaka byihariye 31% by'ibyakirwa n'Urwego rw'Umuvunyi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ibyagaragajwe ubwo Inteko Rusange y'Umutwe w'Abadepite yagezwagaho raporo ku isesengura rya raporo y'ibikorwa by'Urwego rw'Umuvunyi bya 2021/22 na gahunda y'ibikorwa byarwo bya 2022/23.

Ni ibikorwa bikubye mu nshingano z'Urwego rw'Umuvunyi birimo gukumira akarengane na ruswa, kurwanya akarengane na ruswa, kwakira no kugenzura inyandiko z'imenyekanishamutungo, kwakira inyandiko zigaragaza imitungo y'imitwe ya politiki, gukurikirana iyubahirizwa ry'itegeko rigena imyitwarire y'abayobozi n'ibindi.

Urwego rw'Umuvunyi rugaragaza ko mu bikorwa rwakoze mu mwaka ushize birimo amahugurwa n'ubukangurambaga mu gukumira no kurwanya akarengane na ruswa. Hakozwe kandi ibikorwa by'amahuriro y'urubyiruko agamije gukumira akarengane na ruswa.

Raporo igaragaza ko kugeza mu mpera za Kamena 2022, uru rwego rwasuzumye ibibazo 1.603 bikubiyemo ibyaje mu nyandiko n'ibyakiriwe muri gahunda yo gukumira no kurwanya akarengane mu turere.

Muri byo hakemutse 1.205, mu gihe 365 bigikurikiranwa n'inzego byashyikirijwe naho 33 bikaba bigikurikiranwa n'Urwego rw'Umuvunyi kugira ngo bifatirwe umwanzuro.

Perezida wa Komisiyo ya Politiki, Uburinganire n'Ubwuzuzanye bw'Abagabo n'Abagore mu Iterambere ry'Igihugu, Rubagumya Emma Furaha, yavuze ko ibibazo byiganje mubyo Umuvunyi yakiriye ari iby'ubutaka.

Ati 'Ibyinshi mu bibazo byakiriwe birebana n'ubutaka bingana na 31,2%. Ni ibibazo byagaragaye mu manza zishingiye ku butaka n'iziba zaraburanywe ariko akenshi abaturage usanga batishimira uko zakijijwe.'

Muri rusange ibyo bibazo birimo amakimbirane akomoka ku mbibi, kutumvikana mu kuzungura no gushaka uburenganzira ku butaka bukomoka ku bugure cyangwa andi masezerano, kutishimira imanza ziciwe zirebana n'ubutaka akenshi Kutumvikana mu gihe cy'irangiza ry'imanza zirebana n'ubutaka.

Hari kandi ibibazo by'abaturage bangirijwe imitungo ntibahabwe amafaranga y'ingurane hakorwa imihanda cyangwa imiyoboro y'amashanyarazi ni iy'amazi. Bigize 15,8% ku bibazo byose byakiriwe n'Urwego rw'Umuvunyi.

Ibindi byagaragajwe nk'ibibazo abaturage bageza ku Rwego rw'Umuvunyi ni ibishingiye ihererekanya ry'uburenganzira ku butaka.

Byagaragaye ko mu bidindiza ihererekanya ry'uburenganzira ku butaka n'itangwa ry'ibyangombwa by'ubutaka harimo ubwinshi bw'abasaba serivisi butajyanye n'umubare w'abakozi bazitanga, kutubahiriza igihe cyagenwe cyo gutanga serivisi z'ubutaka, iminsi mike yagenewe serivisi z'ubutaka.

Hari kandi kuba ikoranabuhanga ryifashishwa ridakora neza (LAIS, GIS, Irembo), kutabona amakuru ku cyo ubutaka bwagenewe gukoreshwa, ihindagurika ry'icyo ubutaka bwagenewe gukoreshwa.

Abaturage bakunze kugeza ku Rwego rw'Umuvunyi ibibazo bishingiye ku butaka



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibibazo-by-ubutaka-byihariye-31-by-ibyakirwa-n-urwego-rw-umuvunyi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)