Ibiganiro biherutse guhuza IMF, n'ubuyobozi bw'u Burundi byageze ku ntego #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hari hashize imyaka umunani nta nkunga kiriya kigega giha u Burundi kubera ibibazo by'umutekano mucye bwari bufite.

Itsinda rya IMF ryari rihagarariwe n'uhagarariye iki kigega mu Burundi witwa Mame Astou Diouf.

Ibiganiro hagati y'impande zombi byanzuye ko u Burundi buzahabwa ariya mafaranga akazatangwa mu gihe cy'amezi 40, mu byiciro bitandukanye hagamijwe ko ashyirwa mu mishinga migari y'iterambere.

Iyi nkunga yiswe Extended Credit Facility (ECF).

Arimo ingingo zivuga ko ariya mafaranga, azaba ari ayo kubaka ubukungu bw'u Burundi ariko nanone u Burundi bukazashobora kwishyura uwo mwenda ku rwunguko ruto.

Uretse ibibazo byatewe n'umutekano mucye watewe n'uko ibyakurikiye amatora ya Perezida wa Repubulika y'u Burundi bitabaye byiza, ibindi bibazo byakurikiyeho byarabushegeshe.

Birimo ingaruka za COVID-19 n'ibindi bifite imizi mu mutekano mucye wamaze igihe muri kiriya gihugu.

Ibibazo by'ikirere kitagenze neza nabyo byatumye umusaruro w'ubuhinzi n'ubworozi ugabanuka.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubukungu/article/ibiganiro-biherutse-guhuza-imf-n-ubuyobozi-bw-u-burundi-byageze-ku-ntego

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)