Alain Guillaume Bunyoni ni umugabo wavugaga rikijyana mu Burundi, dore ko yabaye mu myanya ikomeye mu butegetsi bw'icyo gihugu, kuva aho ishyaka CNDD-FDD rifatiye ubutegetsi aho mu Burundi. Byari bigeze aho Gen Bunyoni agira igitinyiro kurusha Perezida wa Repubulika, ndetse ubwo Perezida Evariste Ndayishimiye yamuvanaga ku mwanya wa Minisitiri w'Intebe umwaka ushize wa 2022, hari abantu babibonyemo nko kwigerezaho kwa Perezida Ndayishimiye.
Nta gahora gahanze ariko, kuko uretse no kuvanwa kuri uwo mwanya, ubu noneho Gen Bunyoni ari no mu maboko y'ubucamanza, aho akurikiranyweho ibyaha birimo guhungabanya umutekano w'igihugu, no kubangamira imikorere ya guverinoma.
Tutiriwe tugaruka ku bugome yakoreye Abarundi basangiye igihugu, dore ko Alain Guillaume Bunyoni anasanzwe ku rutonde rw'abategetsi b'u Burundi Leta Zunze Ubumwe z'Amerika zafatiye ibihano kubera guhonyora uburenganzira bwa muntu, cyane cyane ubwo yicaga akanafunga abatarishimiye ko Perezida Petero Nkurunziza yiyamamariza manda ya 3, abandi bakamuhungira mu mahanga, muri iyi nkuru turibanda gusa ku bikorwa by'uyu mugabo bivugwa ko yangaga urunuka u Rwanda n'ubuyobozi bwarwo.
Mu manza z'abakekwaho kurema imitwe igamije guhungabanya umutekano w'u Rwanda, hatanzwe amakuru agaragaza neza uburyo hari ibikomerezwa mu butegetsi bw'u Burundi byateye inkunga iyo mitwe, harimo guha ubwihisho abarwanyi bayo ndetse n'inzira bakoreshaga bagaba ibitero mu Rwanda.
Umwe muri abo ni Gen Guillaume Bunyoni, kuva akiri umuyobozi wa Polisi y'u Burundi, Minisitiri w'Ubutegetsi bw'igihugu, ndetse n'aho abereye Minisitiri w'Intebe. Uretse ibyavugiwe mu nkiko, hari na bamwe mu bafatiwe ku rugamba babwiye Rushyashya ko Bunyoni yashyigikiye cyane ibikorwa byabo, afatanyije n'abakuriye inzego z'iperereza n'umutekano aho mu Burundi.
Ubwo bamwe mu basirikari bakuru bageragezaga guhirika ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza mu mwaka wa 2015, abategetsi bo mu ishyaka CNDD-FDD bakwije impuha ko u Rwanda rwari inyuma y'uwo mugambi wapfuye, nyamara ntibagire ikimenyetso na kimwe bagaragaza isi yose. Ibi byari urwitwazo, ngo babone uko bashyigikira imitwe igambiriye kugirira nabi uRwanda. Murabyibuka, Paul Rusesabagina wo muri FLN yivugiye ko yafashwe yibwiraga ko agiye guhura n'ingabo ze mu Burundi, dore ko n'ubu bivugwa ko FLN ifite ibirindiro mu ishyamba rya Kibira, rihana imbibi n'amajyepfo ashyira uburengerazuba bw'uRwanda.
Uyu mwuka mubi waje gutuma habaho ingaruka zikomeye, zirimo gufunga imipaka ihuza ibihugu byombi, ubuhahirane n'imigenderanire hagati y'Abarundi n'Abanyarwanda, nyamara basanzwe ari abavandimwe, birahadindirira.URwanda rwagerageje kenshi kuvanaho agatotsi mu mubano hagati yarwo n'uBurundi, ariko ubwo bushake bugasitara ku myumvire y'intagondwa ziri mu butegetsi bw'uBurundi, ku isonga hakaba Gen Bunyoni, nk'uko amakuru dufitiye gihamya abyemeza.
URwanda rwabaye urwa mbere mu gufungura imipaka hagati yarwo n'uBurundi, ariko uBurundi bubanza kubigendamo gahoro, abategetsi barwo barushinja 'ubwiyorobetsi'. Ababikurikiraniye hafi bahamya ko umwe mu bakomeje gushyira ibihato mu kuzahura uwo mubano, ari Alain Guillaume Bunyoni, dore ko ingengabitekerezo ya gihutu yamubase, imwumvisha ko ngo uRwanda ari urw'Abatutsi!
Ubuhamya bw'abanyarwanda bagiye gukorera mu Burundi, nk'uko hari Abarundi bakorera mu Rwanda, buvuga ko abo Banyarwanda bahizwe bukware bitegetswe n'ibikomerezwa birimo Gen Bunyoni. Ya mvugo yibasiye Perezida w'uRwanda ngo'TUZOMUMESA', bivugwa ko Gen Bunyoni ari mu bayitangije, kandi ntiyabihakana kuko ntacyo yakoze ngo ayamagane anayihagarika, kandi byari mu nshingano ze.
Ikindi kigaragaza ko Gen Alain Guillaume Bunyoni yari ikibazo ku mibanire y'uRwanda n'uBurundi, ni uko aho avaniwe ku mwanya wa Minisitiri w'Intebe, tariki 07 Nzeri 2022, ibintu byatangiye kujya mu buryo. Ingero zibyerekana ni nyinshi, zirimo ko ubu Abanyarwanda bajya mu Burundi nta nkomyi, bitandukanye no mu bihe Gen Bunyoni yari akica agakiza.Mu mpera z'umwaka ushize, Perezida w'uRwanda, Paul Kagame, nawe ubwe yitabiriye inama y'Abakuru b'Ibihugu bigize Umuryango w'Afrika y'Uburasirazuba yabereye i Bujumbura mu Burundi, kandi yakiranywe urugwiro, ndetse kurusha n'abandi bitabiriye iyo nama, rugaragaza uburyo Abarundi bishimiye ko umubano hagati y'igihugu cyabo n'uRwanda wazanzamutse. Mu ntangiriro z'uku kwezi kwa mata 2023, ubwo icyegera cy'Umunyamabanga Mukuru wa CNDD-FDD cyari kivuye mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka 35 Umuryango FPR-Inkotanyi umaze uvutse, cyabwiye Radio BBC ko nta kibazo kikiri hagati y'u Rwanda, ndetse anamagana 'abagikuririra'. Nubwo ateruye ngo avuge izina 'Bunyoni', abasesenguye imvugo y'uwo muyobozi mukuru bemeza ko mu 'bakuririza ikibazo' harimo na Gen Bunyoni.
Mu gusoza, ntitwakwemeza ko Alain Guillaume Bunyoni ari we wenyine wari ubangamiye inyungu z'u Rwanda. Byaba ari ukwibeshya kuko 'system' yasize yubatse itarasenyuka, gusa icyiza ni uko hari ubushake bwa politiki mu kuvanaho urwikekwe. Abo Alain Guillaume Bunyoni yari yarashyize ku ibere, barimo ibigarasha n'abajenosideri ubu bararirira mu myotsi, kandi ni intangiriro kuko n'abandi bakora nka Gen Bunyoni imigambi yabo itazaramba.
The post Ibigarasha n'abajenosideri mu marira kubera ifatwa rya Alain Guillaume Bunyoni, umwe mu bategetsi b'u Burundi babangamiye cyane inyungu z'u Rwanda. appeared first on RUSHYASHYA.