Ibihugu bitatu bituranye byo muri CECAFA byas... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

 Muri iki Cyumweru nibwo ibyo bihugu bitatu byataganje ko byatangiye hamwe ubusabe, bwo kuzakira imikino ya nyuma y'igikombe cy'Afurika cy'ibihugu (CAN) kizaba mu mwaka wa  2027. Ibihugu byahuje imbaraga bigasaba kwakira iryo rushanwa ryabera ku bibuga byo muri ibyo bihugu, ni Tanzania, Uganda na Kenya.

Ibyo bihugu byemerewe kwakira CAN, iryo irushanwa rihuza amakipe y'ibihugu byo muri Afurika ryakongera kubera mu karere ka Afurika y'Iburasirazuba nyuma y'imyaka 50 ritahabera.

Impuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru muri Afurika (CAF), yatangaje ko yamaze kwakira ubusabe bw'ibyo bihugu uko ari bitatu.

Ubusabe bwo kwakira iryo rushanwa bwiyongereye kubwatanzwe n'ibindi bihugu, nka  Botswana, Algeria na Misiri.

Mu kwezi kwa 12 umwaka ushize, nibwo Inama y'Abaministiri muri Kenya yemeye ko icyo gihugu gifatanya na Uganda na Tanzaniya, gusabira hamwe kwakira imikino ya CAN 2027. Icyo Gihugu kikaba gisanga kwakira CAN izaba 2027 bizabafasha kugera ku ntumbero bafite, yo kwitabira Igikombe cy'Isi kizaba  muri 2030. Ministiri wa Siporo muri Kenya, Ababu Namwamba yavuze ko bizeye ko ubusabe bwabo buzakirwa, kandi ko bikenewe ko aka karere kakira iyo mikino.

Ministiri wa Siporo muri Kenya avuga ku kibazo cy'ibikorwa remezo no kutagira ibibuga biri ku rwego mpuzamahanga rwemewe, biri mu bituma ibihugu byo mu karere bidashobora kwakira amarushanwa. Yemeje ko Kenya ifite intego yo kubaka za sitade nshya, ikanavugurura izisanzweho.

Ibihugu bya Kenya, Uganda na Tanzania bisanzwe bibarizwa mu karere k' Afurika y'Iburasirazuba n'iyo hagati.

Inkomoko: VOA




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128730/ibihugu-bitatu-bituranye-byo-muri-cecafa-byasabye-kwakira-can2027-mu-busabe-bumwe-128730.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)