Ibihugu bimwe by'i Burayi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika biza ku isonga mu batoneka u Rwanda babishaka, aho mu mvugo zabo banga kwerekana ko ibyabaye mu Rwanda ari Jenoside yakorewe Abatutsi, nyamara yaremejwe n'Umuryango Mpuzamahanga mu buryo ntasubirwaho.
Inararibonye muri Politiki y'u Rwanda zivuga ko kubona Amerika n'u Bwongereza bigikoresha imvugo ziteye urujijo kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, biyishakira inyito itandukanye n'iyemejwe na Loni ari agasuzuguro gakomeye ndetse byerekana ko guhinduka kwabyo biri kure.
Kuva tariki ya 7 Mata, mu Rwanda no ku Isi hatangijwe iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Ibihugu byinshi bifite umubano n'u Rwanda byanditse ubutumwa mu buryo butandukanye bigaragaza ko byifatanyije n'u Rwanda n'Abanyarwanda mu Kwibuka, ndetse ahandi wasangaga hari abayobozi ku nzego runaka bagiye kwifatanya n'Abanyarwanda mu bikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Iki gihe abantu bari mu mujyo umwe ariko hivanzemo ubutumwa bwashyizwe kuri Twitter n'Umunyamabanga wa Leta Zunze ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n'Amahanga Antony Blinken wavuze ko igihugu cye mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, cyunamiye 'n'abandi bishwe' kubera kudashyigikira ubutegetsi bw'abajenosideri.
Ubu butumwa bwatumye abakoresha imbuga nkoranyambaga bamunenga ndetse abenshi basobanura ko abishwe kubera kudashyigikira Leta yakoze Jenoside bidakwiriye guhuzwa n'abayizize bazira uko bavutse.
Si Blinken wagaragaje iyo mitwarire gusa kuko n'umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n'Amahanga Ishami rya Afurika, Mary Catherine "Molly" Phee, mu ijambo yageneye Abanyarwanda baba muri Amerika, yakoresheje imvugo zipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yagize ati 'Kuri uyu munsi, turibuka ubuzima bw'abantu bapfuye mu minsi 100, baguye mu rugomo ndengakamere, turibuka ibihumbi by'Abatutsi babiguyemo, abagabo, abagore, abana bose bibasiwe n'abicanyi kubera ubwoko bwabo. Turibuka kandi abahutu, abatwa, n'abandi bose bishwe kubera kutavuga rumwe n'ubutegetsi bw'abajenosideri.'
Iyi myitwarire ibihugu nka Amerika biyimaranye igihe kandi inshuro nyinshi u Rwanda rwagiye rugaragaza ko rutabyishimira, rusaba ababikora bashaka kurutoneka kujya babireka.
Inararibonye muri politiki akaba n'Umusenateri Nkusi Juvenal, yabwiye IGIHE ko iki gihugu gikomeje politiki ya mpatsibihugu, ibintu afata nk'agasuzuguro.
Ati 'Ntibayumva [Jenoside yakorewe Abatutsi] ni ukuyisuzugura. Ni ukwerekana uko batureba n'agasuzuguro kavanze. Ni politiki ya mpatsibihugu kandi Amerika niko yitwara ku isi hose. [â¦]Guhinduka kwabo birakomeye.'
Inararibonye Tito Rutaremara na we yagaragaje ko imyitwarire ya Amerika kuri Jenoside yakorewe Abatutsi idatangaje kuko ariko yabaye kuva kera.
Ati 'Ntibidutangaje kuko icyo gihugu [Amerika] n'icy'Abongereza ni byo byonyine byifashe ntibyatora ko yitwa Jenoside yakorewe Abatutsi, nyamara abahigwaga ni Abatutsi bazizwaga icyo bari cyo. Nta wamenya impamvu bafashe uwo murongo wabo ariko bari bakwiye kubyumva.'
Umushakashatsi kuri Jenoside, Tom Ndahiro we yabwiye IGIHE ko iyo utavuze abo Jenoside yari igambiriye kurimbura uba ushaka kubica kabiri kuko uba ushaka ko bibagirana.
Ati 'Iyo uzanyemo ibindi, iryo vangavanga riri mu bihembera guhakana no gupfobya Jenoside.'
Ndahiro anenga ibi bihugu bivuga ko byumva ibibazo by'u Rwanda ariko bigahembera imvugo zipyobya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, avuga ko bikwiye kwisuzuma bikemera ukuri kwayo.
Ubwo yatangizaga icyumweru cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, Perezida Kagame yaburiye abashaka guhunga amateka y'ibyabaye, bagoreka ukuri.
Ati "Ntaho wakwihisha ngo wihishe ukuri kwabaye mu mateka yacu. Yewe n'abo bafata igihe bakavuga ibyo bashatse, nibavuge, ahari hari icyo bizabafasha kugeraho ariko ukuri ni uko badashobora kugira aho bihisha, bihisha ukuri kw'ibyabayeho."
Umukuru w'Igihugu yakomeje agira ati "Bamwe mu bagerageza kugoreka ibyabaye mu mateka yacu, nta soni bagira. Ariko dufite ubuzima tubaho, kandi nta muntu n'umwe uzadufatira icyemezo cy'uko tubaho ubuzima bwacu. Dufite imbaraga nyinshi tuvoma muri aya mateka."
Ubwo aheruka mu ruzinduko mu Rwanda mu 2022, Blinken yabajijwe impamvu igihugu cye cyinangiye ku kwemera inyito ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ukurikije ikibazo Blinken yabajijwe n'icyo yasubije, birahabanye cyane kuko impamvu y'uko kwinangira ntayo yakomejeho.
Yagize ati 'Ku bijyanye no kwemera Jenoside n'amahano yakozwe, aho duhagaze harazwi. Ndaza kugira umwanya wo gusura urwibutso mu kanya mu rwego rwo gukomeza kumva ububabare benshi banyuzemo. Tuzakomeza gukorana muri Loni hagamijwe kugera ku nyito iyo ari yo yose iboneye y'amateka ari na ko dukora ibishoboka byose kugira ngo ayo mateka atazigera asubira.'