Ibikoresho bya Kaminuza ya Kibungo byashyizwe muri cyamunara - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu bigurishwa harimo mudasobwa zakoreshwaga, zinabitsemo amanota y'abanyeshuri n'ibindi bitandukanye. Bimwe muri ibi bikoresho byamaze kugurishwa mu gihe ibindi bikiri muri cyamunara.

Imwe mu nyandiko za cyamunara y'umuhesha w'inkiko Me Murenzi Lambert, igaragaza ko kuri uyu wa Mbere tariki 24 Mata 2023 hazagurishwa umutungo wimukanwa ugizwe n'ibikoresho by'ishuri, bifite agaciro ka miliyoni 20.7 Frw.

Ni ibikoresho birimo kugurishwa "hagamijwe kwishyura amafaranga y'umwenda Mutabaruka Ramuald yatsindiye INATEK Association UNIK."

Kaminuza ya UNIK yatangijwe mu mwaka wa 2003, yagiriye umumaro abigaga uburezi kuko yabafashije mu kubigisha mu biruhuko, mu mpera z'icyumweru ndetse no mu mibyizi.

Yabarizwagamo amashami atatu arimo iry'uburezi, imari n'icungamutungo ndetse n'ishami ry'ubuhinzi n'iterambere ry'icyaro, ifungwa imaze gushyira ku isoko abarenga 9500.

Ku wa 30 Kamena 2020 nibwo Ministeri y'Uburezi (MINEDUC) yasohoye itangazo riyihagarika burundu nyuma y'ubugenzuzi bwakozwe n'Inama Nkuru y'Amashuri makuru na za Kaminuza (HEC) n'izindi nama zakurikiyeho zahuje ubuyobozi bw'iyi kaminuza na minisiteri.

Abanyeshuri bayigagamo basabwe guhita bashaka ibyangombwa byabo kugira ngo abatararangiza bakomereze mu zindi kaminuza, icyo gihe bahabwa iminsi 15.

Icyakora, abayigagamo bagaragaza ko iminsi yatanzwe yari mike cyane ku buryo hari abatarabashije gufata ibyangombwa byabo birimo impamyabumenyi, inyandiko zigaragaza amanota yabo n'ibindi, mu gihe iki kigo cyahise gifunga imiryango.

Nyuma yo kubona ko bigoye kubibona, batangiye kwandikira Minisiteri y'Uburezi basaba ko bafashwa kubona ibyangombwa byabo, ariko bifata ubusa.

Aba banyeshuri bagaragaje ko kutabona ibyangombwa byababujije amahirwe anyuranye arimo no gukomeza mu bindi byiciro, nk'uko Umulisa Aimée Josiane yabigarutseho.

Ati "Icyo gihe hari abantu benshi cyane, hari abagiyeyo inshuro ebyiri cyangwa eshatu. Iminsi batanze yararangiye baratubwira bati noneho nimugende tuzasaba nibamara gufunga, ubwo hakiri abantu badafite ibyangombwa."

Yagaraje ko abagize amahirwe yo kurangiriza muri iyi kaminuza batanga umusaruro mu bigo bakoramo, bagasaba ko Umukuru w'Igihugu yabafasha kwikura muri ako karengane.

Ati "Perezida wa Repubulika ni we ukwiye kuturenganura twe turarengana, twize muri kaminuza bahaye ibyangombwa ndetse ikora neza. Dufite abayobozi benshi bayinyuzemo, dufite abadepite, rero ntabwo turi injiji. Aho bari mu kazi bagakora neza. Hari byinshi kuba tudafite ibyo byangombwa bigenda bitwicira mu kazi ka buri munsi."

Abakeneye ibyangombwa byabo bakoze urutonde rw'abagera ku 100, kandi ngo hari n'abandi bakigaragaraza ko bacikanywe.

Mu bindi bibazo harimo ko kutagira amanota bituma batabasha guhabwa uburenganzira bubemerera gukora imirimo itandukanye mu buryo bw'umwuga, cyane cyane abasabwa kuba bemewe n'ingaga zitandukanye.

Iyi kaminuza yafunzwe ubuyobozi bwayo bwaramaze gutangaza ko buteganya gutangiza icyiciro cya gatatu cya kaminuza.

Aba banyeshuri bafite impungenge ko byazagorana kubona ibyangombwa byabo mu gihe mudasobwa zifashishwaga muri Kaminuza zaba zitejwe cyamunara.

Basaba Inama Nkuru y'amashuri Makuru na Kaminuza ndetse na Minisiteri y'Uburezi kubafasha, icyo kibazo kikabonerwa umuti.

Ifungwa rya Kaminuza ya Kibungo rikomeje gukurikirwa n'ibibazo byinshi
Ku wa 24 Mata 2024 hateguwe indi cyamunara



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibikoresho-bya-kaminuza-ya-kibungo-byashyizwe-muri-cyamunara

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)