Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, benshi bahisemo guhungira mu nsengero cyane cyane muri za Kiliziya no mu bigo by'abihayimana, bizeye ko baharokokera kuko bumvaga ko nta kizira gishobora kwinjira ahera. Muri make batekerezaga ko nta bwicanyi bwahahinguka.
Ubuhamya n'ibimenyetso bifatika bishimangira ko icyizere Abatutsi bari bafitiye insengero cyaraje amasinde kuko harokokeye mbarwa, Kiliziya zuzura imirambo n'imivu y'amaraso.
Bamwe mu banyamadini n'amatorero nk'abapadiri, ababikira, ba Pasiteri n'abandi bahungiweho n'intama zabo, bazibereye ibirura ziricwa.
Hari abahamijwe n'inkiko icyaha cya Jenoside, yaba Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (TPIR), inkiko zo mu bindi bihugu nk'u Bubiligi n'Inkiko Gacaca.
Muri iyi nkuru ntabwo tugaruka ku byakozwe n'ababikira b'i Sovu, abapadiri nka Athanase Seromba na bagenzi be, ahubwo turitsa ku babaye abashumba beza bagaragaje ubutwari aho rukomeye bakanga gutererana intama baragijwe ubwo amagara yarasumbirijwe abandi basama ayabo.
Aba tugiye kugarukaho, ni abo igihugu cyazirikanye ubutwari bagize mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kikabashyira mu cyiciro cy'abarinzi b'igihango.
Musenyeri Hakizimana Célestin
Musenyeri Hakizimana Célestin yagize uruhare mu kurokora Abatutsi 2000 bari bahungiye muri Kiliziya ya Saint Paul i Kigali.
Musenyeri Hakizimana yavukiye mu Murenge wa Jali mu Karere ka Gasabo ku wa 14 Kanama 1963. Yahawe ubupadiri ku wa 21 Nyakanga 1991, agirwa Padiri wungirije muri Paruwasi ya Rutongo, nyuma y'umwaka umwe yashinzwe amashuri Gatolika muri Arikidiyosezi ya Kigali aho yari anashinzwe Ikigo cya Mutagatifu Pawulo cyari kirimo impunzi muri Jenoside kugeza mu 1996.
Musenyeri Hakizimana Célestin, yarwanye urugamba rwo gukiza Abatutsi bari bahungiye muri St Paul. Ku wa 13 Mata 1994 haje imodoka yo guhungisha ababikira n'abapadiri bajya Kabgayi we ntiyasiga abamuhungiyeho.
Yarengeye abamuhungiyeho barenga 2000 kandi nta yindi ntwaro yifashishije uretse umutima w'ubumuntu, ubwitange no gutanga amafaranga ku nterahamwe n'ikanzu y'umupadiri.
Yakomeje gushakira abamuhungiyeho amazi, ibiribwa n'imiti kugeza Inkotanyi zije kubarokora mu ijoro ryo ku wa 16/06/1994.
Umuvandimwe we yaje kumubikira ko bapfushije umubyeyi wabo ntiyajya gushyingura kuko atashakaga gusiga Abatutsi bamuhungiyeho.
Musenyeri Hakizimana yakomeje guteza imbere ibikorwa by'isanamitima no kunga Abanyarwanda muri Diyoseze Gatolika ya Gikongoro.
Abamutangira ubuhamya bamwita 'Umushumba mwiza utararumangije izaje zimugana, kandi akababazwa n'ibyarimo bibakorerwa'.
Yakomeje ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yifatanyije n'abarokokeye kuri St Paul. Yahawe Impeta y'Ishimwe yo kurwanya Jenoside ku wa 4/7/2006.
Avuga ko icyamufashije kurwana ku bari bamuhungiyeho kandi atarahigwaga icyo gihe, ari ugukomera ku isezerano ryo kuba Padiri n'inshingano ze zo kwita kuri buri wese atavanguye.
Avuga ko icyamubashishije kwitanga kandi azi ko yahasiga ubuzima ari uko ngo n'ubusanzwe iwabo bari inyangamugayo kandi badashyigikiye ivangura.
Agira ati, 'Muri Jenoside nabaga nambaye ikanzu yanjye y'Ubupadiri, byatumaga mbasha kwigaragaza nkaganira n'Interahamwe nkaziha amafaranga n'ibyo kurya kugira ngo zigende, amasengesho, gukorera hamwe n'Abapadiri twabanaga ndetse n'abari baraduhungiyeho ni kimwe mu byambashishije kugira abo ndokora'.
'Uburere na bwo bwaramfashije kuko nakuze mbona iwacu batagira ivangura iryo ari ryo ryose, ndibuka ko mu 1973 Abatutsi bahungiye iwacu barabakira mu gihe babatwikiraga amazu abandi bicwa, nakuze ntazi icyitwa ivanguramoko.'
Mukabyagaju Marie Grace yarokokeye muri Saint Paul. Avuga ko Musenyeri Hakizimana yaranzwe no kubitangira adatinya no kuba yakwicwa kuko Interahamwe zahoraga zimushakisha kandi akitanga ngo arebe ko zagenda.
Padiri Niyomugabo Joseph
Padiri Niyomugabo yavutse mu 1941 mu yahoze ari Komini Muko, Perefegitura ya Gikongoro. Yize seminari ntoya i Kabgayi kuva 1956, Seminari nkuru ayiga Orval, mu Bubiligi, yiga Filozofiya akomereza i Roma, aho yize Tewolojiya.
Yahawe Ubusaserdoti kuwa 28 Nyakanga 1968, Orval mu Bubiligi. Yakomereje amashuri mu Bufaransa, Strasbourg aho yakuye impamyabushobozi y'ikirenga mu ndimi.
Mu gihe cya Jenoside, Padiri Niyomugabo Joseph yari Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Cyanika. Yanze gusiga impunzi z'Abatutsi zari zamuhungiyeho n'ubwo na we yahigwaga. Ubwo bashakaga kumuhungishiriza kuri Diyoseze ya Gikongoro yarabyanze, agumana n'abamuhungiyeho, akomeza kubarwanaho abashakira ibibatunga kugeza ubwo bamwicanye na bo.
Soeur Kamuzima Marciana
Mama Kamuzima Marciana yavutse mu 1936 mu Karere ka Nyamasheke, yihaye Imana mu muryango w'Abapenitente ba Mutagatifu François d'Assise. Ubu ari mu kiruhuko cy'izabukuru aba mu kigo cy'ababikira ba penitente ba St François d'Assise i Shangi.
Mama Kamuzima Marcienne yagaragaje ubutwari mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 kandi na we yarahigwaga. Nyamara yanze gusiga abantu bari bamuhungiyeho mu kigo yari ayoboye cy'ababikira b'Abapenitente cya Shangi n'abari bahungiye kuri Paruwasi Gatolika ya Shangi; akabashakira ibyo kurya n'imiti yo kubavura.
Yarenze imfubyi nyinshi atarobanuye agamije kuzifasha mu myigire, azigisha umuco wo kubabarira no kwimakaza amahoro. Icyo kigo yari akuriye harokokeye abantu basaga 130 kandi ntibigeze bicwa n'inzara cyangwa inyota.
Kamuzima yagize kandi uruhare mu kuvura inkomere nyuma y'igitero cy'interahamwe yitwa Yusouf Munyakazi cyasize inkomere nyinshi i Shangi.
Avuga ko hari Interahamwe zajyaga gushaka abantu bahahungiye, agakoresha amayeri yo kubahisha.
Ati 'Nuko nyine hano hari hafunze ariko ibitero byanyuraga inyuma tukabyumva, hari abagabo babiri bajyanye bari baje bakurikiranye tutashoboraga guhisha kuko bari bababonye. Hari abari bahishe mu bisenge, mu kigega cy'amazi, bihishaga hirya no hino. Nimugoroba nibwo twabashyiraga ibyo kurya.'
Ngiruwonsanga Théoneste warokokeye muri St François d'Assise Shangi avuga ko Soeur Kamuzima yakoze ibintu byinshi byiza kuko yagumanye na bo, akanga kubasiga bonyine.
Ati 'Muri biriya bihe abantu bakizaga amagara yabo, igihe cyarageze hanzurwa ko abihayimana bahava bakagenda tugasigara twenyine. We yanze kugenda ndetse na bagenzi bari kumwe baragumana kugira ngo bakomeze kuturwanaho.'
Gahongayire Honorine avuga ko yahahungiye bakamwakira bakamwambika impuzankano z'abanyeshuri kugira ngo Interahamwe zitamwica.
Yagize ati 'Nari ntuye hano hafi ndaza, ababikira baramfungurira barambwira ngo nimpite nambara umwenda w'ishuri; bambwiye ko umuntu wese uzaza kudushaka tuzavuga ko turi abanyehuri bo muri zone y'intambara. Byari uburyo bwo kugira ngo tubashe kubaho. Ntabwo wabona icyo umuha, yadufashe nk'abana be, ni igikorwa cy'ubutwari, iyo haza kubaho abantu bameze nkawe abantu benshi bari kurokoka.'
Soeur Kamuzima yasabye abantu kureka inabi bakimakaza ubumuntu buturutse ku Mana kuko nabo imbaraga zayo arizo zabahaye kumva ko badakwiriye kurebera abantu bapfa bareba.
Abarokokeye muri St François d'Assise Shangi bemeza ko Soeur Kamuzima na bagenzi be ari intwari zikwiriye gushimirwa kuko babarokoye mu gihe kigoye.
Muri Gicurasi 2019, nibwo Soeur Kamuzima Marciana yashyikirijwe ishimwe yagenewe n'Umuryango Unity Club Intwararumuri n'inka y'Ingororano nk'Umurinzi w'Igihango ku rwego rw'Igihugu.
Padiri Eros Barile
Padiri Eros Barile yavukiye mu Butaliyani, ku itariki ya 23/12/1955. Yabaye Padiri mu muryango w'Abarogationiste mu mwaka wa 1981.Yaje mu Rwanda, muri 1987 ajya muri Paruwasi ya Mugombwa. Muri 1992-1994 yagiye kuyobora ikigo cy'imfubyi cya Nyanza.
Mu gihe cya Jenoside Padiri Eros Borile yifashishije ikigo cy'imfubyi yayoboraga, ahisha abahigwaga. Yarokoye abantu barenga 800 biganjemo abana bahahungishirizwaga n'ababyeyi babo. Na we ubwe yakoresheje abana batahigwaga agerageza gushakisha abana barokotse akajya abatoragura akabazana mu kigo cye.
Yanze gusiga aba bana no mu gihe yari arwaye arembye. Igihugu cye kimusaba gutaha kugeza ubwo bemeye kohereza usigara yita ku bana yari ashinzwe.
Bamwe mu bana Padiri Eros Borile yarokoye ubu bakaba bamaze kuba abantu bakuru, bavuga ko bagiye bahungira ku bihayimana benshi ariko ntibabahe ubuhungiro.
Padiri Urbanik Stanislas
Padiri Stanislas Urbaniak wo mu muryango w'abaparotini,n'Umunya-Pologne wamaze igihe kinini akora umurimo wa gisaserdoti mu Rwanda muri paruwasi zirimo Masaka na Kinazi nyuma aza kugirwa Padiri Mukuru wa paruwasi ya Ruhango.
Muri 1994 ubwo Jenoside yabaga, ni ho yari akiri Padiri (Paruwasi Ruhango), ubu akaba ari mu gihugu cya Pologne.
Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, Padiri Stanislas Urbanik yagize uruhare mu kurokora abantu bagera kuri 500 bamuhungiyeho aho yakoreraga ubutumwa muri paruwasi ya Ruhango. Yanze kubasiga ngo atahe iwabo ubwo abandi banyamahanga bakuragamo akabo karenge.
Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, yashyizeho gahunda yo gufasha abantu gukira ibikomere no kwiyunga.
Tariki ya 4 Ugushyingo muri 2015, Padiri Stanislas Urbaniak ni umwe mu barinzi b'igihango bashimiwe na Perezida Paul Kagame kubera ibikorwa by'indashyikirwa bakoze ubwo batabaraga ubuzima bw'abahigwaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yabaye mu Ruhango guhera mu 1990 kugera mu 1996 ari padiri mukuru wa Paruwasi ya Ruhango.
Aganira na IGIHE,Padri Stanislas yavuze ko umunsi mubi bahuye nawo ari tariki 13 Gicurasi, ubwo Interahamwe zagotaga zishaka kwica Abatutsi bahungiye kuri Paruwasi ya Ruhango.
Ati 'Uwo munsi narasohotse mpura n'umufotozi ampa ibihumbi 20 yo kugurira ibyo kurya abo bantu bose, icyo gihe yari amafaranga menshi cyane. Akihava, haje amakamyo yuzuye Interahamwe maze imwe intunga imbunda ya Kalachnikov mu gatuza irambwira iti 'Padi waduhaye abo bantu uhishe' musubiza ko ntashobora kubamuha kuko ari abavandimwe banjye bakaba n'abavandimwe b'izo Nterahamwe.'
Uwo munsi ngo batabawe n'umwe mu basirikare wahageze, akabuza Interahamwe kwica Abatutsi kuri iyo Paruwasi.
Byongeye kuba bibi tariki 31 Gicurasi kuko hafashwe umugambi wo gusenya Kiliziya Abatutsi bari bihishemo bakabiciramo. Interahamwe n'abasirikare bari bamenye ko Inkotanyi zinjiye mu Ruhango, bashaka gusiga barimbuye Abatutsi ngo Inkotanyi zisange bashize.
Ati 'Icyo gihe mu nkengero za Kiliziya na Paruwasi hari hakambitse Abahutu basaga ibihumbi 60 bavuye mu bice bitandukanye by'igihugu.
Kubera imirwano bose bahungiye ku Gikongoro hasigara amatungo yabo gusa [...] Nyuma haje abasirikare batatu batubwira ko ari Inkotanyi zije kuturindira umutekano banatwemerera ko twakomeza ibikorwa byo gufasha, banadusaba kubwira abantu bafite intwaro kuzijugunya kugira ngo Inkotanyi zitabitiranya n'Interahamwe.'
Icyo gihe ingabo z'Inkotanyi zaje zizanye ibiribwa birimo ibirayi, umuceri, peterori n'ibindi byinshi.
Ati 'Ndabyibuka umuyobozi wabo witwaga Muganga Jackson yaradufashije cyane. Muri rusange Inkotanyi zansigiye urwibutso rwiza cyane.'
Inkotanyi zahise zibasaba guhungira i Nyamata mu Bugesera kugira ngo barusheho kwitabwaho neza kugeza muri Nyakanga ubwo igihugu cyabohorwaga.
Padiri Stanislas Urbaniak yasabye abanyarwanda gukomeza gukundana, kubahana no kubabarirana 'kuko twese turi abana b'Imana.'
Yavuze ko kandi ashimishwa no kuba yarinjiye mu muryango w'Abarinzi b'igihango kuko awufata nk'umuryango w'ubumwe bw'Abanyarwanda.
Padiri Mario Marie Falconi
Padiri Mario Farconi, uwihaye Imana wo mu ba Padiri ba Barnabitte, bagendera ku matwara ya Mutagatifu Paul Intumwa, ashimirwa n'abatari bacye yahaye uburezi mu ishuri Lycee St Alexandre Sauli de Muhura, muri Paruwasi ya Muhura, mu Karere ka Gatsibo, akanarokora Abatutsi basaga 3000 mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yavutse tariki ya 21 Nyakanga 1944, iBergamo mu Butariyani. Mu 1970, yaje gukora umurimo w'Imana mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yamazeyo imyaka 28,abona kwerekeza mu Rwanda.
Yagezemu Rwanda mu 1990, ahita yerekeza kuri Paruwasi ya Muhura, mu Karere ka Gatsibo,mu Burasirazuba bw'uRwanda.
Ubwo muri Mata 1994 ,Igihugu cyari mu bihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi, Padiri Mario yemeye kwishyira mu byago, asabwa ko yasubira mu gihugu cye cy'amavuko kugira ngo arokore ubuzima bwe, ariko avuga ko atasiga Intama yaragijwe, maze abasha kurokora abasaga 3000 bari bahungiye muri Paruwasi yari abereye umuyobozi.
Mu kiganiro cyihariye yigeze guha UMUSEKE muri 2014 Padiri Sinabajije yavuze ko uyu mukozi w'Imana, yakomeje kurangwa no guca bugufi ndetse no kwitangira abandi mu bihe bitandukanye.
Yagize ati 'Padiro Mario ikintu azwiho cyane yaba ari ahantu yabaye muri Congo, yaba abaturage bo muri Muhura naha muri Lycee ni umutima wo gufasha urubyiruko n'abantu batifashije muri rusange. Ariko azwiho kuba mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, hano kuri Paruwasi hari hahungiye Abatutsi benshi, Ambasade y'Ubutariyani yashakaga abantu b'Abatariyani kugira ngo ibacyure,we yarabahakaniye, arabwira ati ntabwo nasiga abakirisitu banjye bari mu kaga.'
Yakomeje ati 'Padiri yakomeje kubana nabo ,arabarinda haba mu buryo bw'imibereho,abandi akajya ajya kubafata mu santarari aho bari bugarijwe n'abashakaga kubagirira nabi.'
Uyu musaza na nyuma ya Jenoside yakomeje kugira uruhare mu isanamitima no kunga Abanyarwanda aho yagiraga inama abantu zituma biyunga.
Yaje kugirwa umurinzi w'igihango ku rwego rw'Igihugu, nyuma yo kugaragaza umutima w'ineza n'ubumuntu arokora Abatutsi bahigwaga bukware.
Muri 2021,bamwe mu barokotse Jenoside bo mu karere ka Gatsibo mu murenge wa Remera basabye ko Padiri Mario Falconi yagirwa intwari y'igihugu bitewe n'ibikorwa by'indashyikirwa yakoze mu bihe bya Jenoside na nyuma yaho.
Aba babiheraga ko abandi bapadiri n'ababikira babaga i Muhura babatereranye bakabasiga mu maboko y'Interahamwe bakurira indege bakajya Burayi ariko Padiri Mario we akanga gusiga abari bahungiye kuri Paruwasi Muhura.
Umwe mu babarokowe n'uyu mupadiri yagize ati " Interahamwe zazaga kutwica Mario akaza akajya muri twe akabwira abagabo bari bafite ingufu ati nimukusanye amabuye mushake n'ibiti mwitegure ariko ntihaze kugira umugizi wa nabi utwinjirana ,byakomeje gutyo kugeza Inkotanyi zihageze ziradutabara'.
Padiri Munyaneza Jean Bosco
Padiri Bosco Munyaneza wari padiri mukuru wa Paruwasi ya Mukarange mu karere ka Kayonza mu gihe cya Jenoside, ni umwe mu bapadiri bagize ubutwari bwo gushaka kurokora Abatutsi bari bamuhungiyeho, kugeza ubwo ahitamo gupfana na bo aho kugira ngo yitandukanye na bo.
Uyu mupadiri ngo ntiyari mu bahigwaga muri Jenoside ariko ngo yakiriye abantu bose bari bamuhungiyeho nk'intama ze nk'uko yakundaga kubivuga. Mu minsi nk'itatu cyangwa ine yamaranye n'Abatutsi bari bamuhungiyeho, Padiri Munyaneza ngo yagerageje kubahumuriza, kubarema umutima no kubasengera.
Padiri Munyaneza yavutse mu 1956. Yabaye Padiri mu 1983, mu 1994 yari Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Mukarange.
Padiri Munyaneza yanze gusiga abari bamuhungiyeho mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi bagera ku bihumbi icumi (10 000). Interahamwe zimusabye ko yakwitandukanya na bo, arabyanga avuga ko adashobora kwitandukanya n'intama yaragijwe n'Imana; ko atagomba kuzivamo ahubwo agomba kuzirinda kugeza igihe azinjirije amahoro mu ijuru.
Interahamwe zahise zimwicana na bo. Zabanje kumurasa ziramukomeretsa aranangira zihita zimwica zikurikizaho Abatutsi bari bamuhungiyeho.
Abarokokeye i Mukarange, bahamya ubutwari bwa Padiri Munyaneza kuko ubwo interahamwe zari zije kwica abamuhungiyeho yafunze igipangu ubundi agihagarara imbere abwira Interahamwe n'abasirikare ko batari bwice abantu bamuhungiyeho ngo 'nimushaka kubica mumpereho'.
Padiri Munyaneza yari yahakanye ko nta muntu wahungiye kuri Kiliziya uri buhapfire ndetse abwira abatutsi bari bahahungiye ko nibinaba ngombwa bari bupfane.
Ati 'Yanze kwitandukanya n'abantu bamuhungiyeho.'
Uretse uyu mupadiri hanavugwa n'undi witwa Joseph Gatare nawe wiciwe muri Paruwasi ya Mukarange.
Padiri Kayisabe Vedaste warokokeye i Mukarange by'umwihariko akaba ari n'umwe mu babanye bya hafi na Padiri Munyaneza avuga ko padiri Munyaneza yaranzwe n'urukundo no kwitangira abantu ku buryo bukomeye. Avuga ko tariki 10/04/1994 padiri Munyaneza yiriwe atanga isakaramentu rya batisimu ku bari bamuhungiyeho nibura kugira ngo nihagira n'ababura ubuzima babe bahawe iryo sakaramentu.
Kayisabe agira ati 'Kubera ubwinshi bw'abantu padiri Munyaneza yagombaga kubatiza byagezeho arananirwa akajya afata amazi y'umugisha akohereza muri icyo kivunge cy'abantu avuga ngo abantu bose batabatije ndababatije mu izina ry'Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu'.
Uyu mupadiri ngo uburyo yemeye guhara ubuzima bwe yanga gutererana abari bamuhungiyeho ngo bigaragaza ko yari yaramenye ijambo ry'Imana, akarizirikana kandi akanaryigisha abandi.
Padiri Munyaneza Jean Bosco yiciwe mu rugo rw'abapadiri ku wa 12 Mata 1994 hagati ya saa yine na saa tanu z'amanywa. Abakirisitu bamuzi bavuga ko yarangwaga n'impuhwe no kwiyoroshya.
Pasiteri Renzaho Sostène
Pasiteri Renzaho yavutse mu 1960 mu Karere ka Gatsibo, Umurenge wa Muhura, Akagari ka Mamfu mu mudugudu wa Kaziga. Yashakanye na Mukakalisa Clotilde mu 1993. Yicanywe n'umugore we atwite inda ya mbere muri Jenoside.
Pasiteri Renzaho yari umushumba mu itorero ry'Angilikani Paruwasi Ruhanga. Yanze kuvangura abakrisitu b'abahutu n'abatutsi mu rusengero ngo babone uko bica abahigwaga nk'uko interahamwe zabimusabaga mu gihe cya Jenoside. Hanyuma interahamwe zimwica urubozo,n'umuryango we wose.
Mbere yo guterwa n'igitero cy'interahamwe, Musenyeri yari yamwoherereje imodoka inshuro ebyiri ngo ahunge n'umuryango we ariko arabyanga avuga ko atasiga intama yaragijwe n'Imana.
Padiri Marius Dion Gille
Padiri Marius Dion Gille, ni umupadiri wo mu muryango w'abadominikani, ukorera ubutumwa muri Paruwasi ya Kacyiru, Chapelle ya Mutagatifu Dominiko.
Yahishe abantu mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi akabagaburira, akanabavuza. Yahoraga ahanganye n'Interahamwe zashakaga kwinjira mu kigo akazemeza ko nta bantu bahari, ubundi akaziha amafaranga zikagenda.
Ubwo ingabo za RPA zafataga Kacyiru, zasanzeyo abantu basaga 30. Ku itariki ya 11/04/1994, ni bwo ingabo za RPA zabakuye mu kigo zibajyana mu bitaro by'Umwami Faysal. Nyuma yakomeje gufasha abakene n'imfubyi, abagoboka mu byo kurya n'imyambaro.
IVOMO:RWANDAISE.COM