Ni umugabo w'umunyabigwi amateka ye ntabwo agereranywa bitewe n'ibikorwa yakoze bihambaye hano mu Rwanda uwo ntawundi ni KILIMOBENECYO washushanyije ibintu hafi ya byose uzi bikomeye hano mu Rwanda.
Kilimobenecyo ni umunyabugeni uhambaye cyane kuko ni we wahanze ibindera ryiza cyane ry'igihugu cy'u Rwanda ubona uyu munsi rifite icyubahiro ku Isi hose rikaba ari ibindera ryatangiye gukoreshwa mu mwaka wa 2001 mu kwezi kwa Kanama tariki 31.
Uyu munyabugeni Kilimobenecyo ni we kandi washushanyije inoti zikomeye cyane hano mu Rwanda zirangajwe imbere n'inoti ya bitanu itungwa n'umugabo igasiba undi ndetse niya 2000,1000,500 akaba ari na we washushanyije igiceri cy'ijana mubona uyu munsi kandi avuga ko cyamutwaye iminota itanu gusa kugira ngo abe arangije kugishushanya.
Kilimobenecyo ni we kandi wakoze ikirangantego cy'u Rwanda cy'agaseke,ingabo,imfundo n'amasaka akaba ari ikirango gishimangira ubumwe.
Umunyabugeni Kilimobenecyo ashimangira ko umwuga w'ubugeni iyo waguhiriye wakugeza ku nzozi zawe ikindi wamenya kuri uyu munyabugeni n'uko ari we wakoze igishushanyo cy'igicumbi cy'intwari icy'umujyi wa Kigali,ibirango bitandukanye bya RDF kandi ari mu bakoze ingabo yahawe nyakubahwa Perezida Paul Kagame ubwo yarahiriraga kuyobora u Rwanda muri 2017 afatanyije n'umunyabugeni witwa Hategekimana Laurent.
Uwavuga ibyiza n'ibikorwa bihambaye Kilimobenecyo yakoze hano mu Rwanda ntiyabivamo gusa n'umugabo ufite ibigwi bikomeye hano mu Rwanda bitewe n'ibikorwa bikomeye bitandukanye twavuze haruguru kandi akwiriye gushimirwa.