Ibintu 3 biteye amatsiko byo kwitega mu gitar... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Alexis Dusabe wateguye iki gitaramo, avuga ko intego nyamukuru yacyo ari ukwamamaza ubutumwa bwiza ba Yesu Kristo. Ni igitaramo yatumiyemo Apotre Appolinaire w'i Burundi, Nduwimana David utuye muri Australia, Aime Uwimana na Prosper Nkomezi bo mu Rwanda.

Hari ibintu bigera kuri bitatu biteye amatsiko ukwiriye kumenya kuri iki gitaramo kizabera muri Camp Kigali kuwa 21 Gicurasi 2023. Mu kiganiro na inyaRwanda, Alexis Dusabe yakomoje kuri urwo ruhisho, avuga ko nawe ubwe amatsiko ari yose.

Ati "Mfite amatsiko y'abantu benshi bazaza ngo hamwe no gufatanya na Appolinaire, David, Aime na Prosper, tuzatarama ariko by'umwihariko wanjye nzakingura umutima wanjye ngo abantu base nk'abarebamo maze indirimbo nzaririmba zizabaha ishusho y'bimbamo".

Yakomeje avuga ko ibimubamo azereka abantu ku munsi w'icyo gitaramo, ari ibiboneka muri Yohana 3:16 na Abaheburayo 2:14. Yungamo ati "Nifuza ko abantu bose bizera ko Kristo ari umwana w'Imana, ko yapfuye kandi akazuka, umwizera wese akira umujinya w'Imana uzatera!"

Dusabe Alexis yakomereye ku ruhisho rwa kabiri ati "Ndumva abantu bazaza bazatahana umunezero nyakuri, mbega ukuntu Imana yaduhaye umurimo mwiza!!! Uzaza ababaye ari stressed ari deprimé cyangwa yihebeshejwe n'ibibazo by'ubu buzima. Imana izamugenderere atahe yumva yuzuye ibyishimo birimo imbaraga z'ibyiringiro bizima biva ku Mwami Yesu Kristo".

Yakomeje avuga ikintu cya gatatu cy'amatsiko. Ati "Mfite amatstiko n'ibinezaneza by'abantu benshi bazahinduka bagatera umugongo umwijima bagahindukirira umucyo wa Kristo twamamaza ni we nyiri icyubahiro cyose, bikazazana impinduka nziza no mu buzima bwabo kandi bakava mu ngeso mbi bagahinduka beza ku bwo kwizera ubutumwa bwiza.

Ubwo yavugaga ku baramyi bazafatanya nawe muri Integrity Gospel Concert, yavuze ko Aime Uwimana afite inararibonye, bityo gufatanya nawe "ni umugisha ukomeye." Yongeyeho ati "Arimo ubuntu bwinshi bw'Imana. Afite Umwuka w'Imana, ni umuhanga rwose".

Uyu muramyi waboneye izuba abahanzi batari benshi mu Rwanda avuga ko muri East African Gospel Festival, bazajya bakorana n'abahanzi bo mu Karere baririmba ubutumwa bwiza, ubu bakaba barahereye i Burundi ariko yifuza no gushaka abandi bo gukorana mu Karere.

Dusabe yavuze ko yatumiye Appolinaire na David bakomoka i Burundi kuko baziranye kuva kera. Ati "Twabigiyeho byinshi, bafite inararibonye mu gukoranya abantu benshi, tuzafatanyiriza hamwe Guhimbaza Imana, ndanaboneraho kubashimira ko bemeye kuzaza kwifatanya natwe mu gitaramo cyiza."

Yabwiye inyaRwanda intego y'ibitaramo bye ari "ugukirisha abantu ubutumwa bwiza ariko no gushyira Izina ry'Imana hejuru kuko ari iryo kubahwa no kuvugwa mu ndimi zose nk'uko ijambo ryayo ribivuga ngo 'Amavi yose azapfukama, Indimi zose zature ko Kristu Yesu ari Umwami."

"Nitubonamo abahindukirira Umwami Yesu, bizaba ari inyungu ikomeye mu bazaza bose. Ibi bitaramo bizajya biba ngarukamwaka kandi mu buryo bubiri, ntabwo tuzajya dutaramira muri Camp Kigali gusa, ahubwo hazaba no gutaramira ahantu hakinguye, aho buri wese azajya agira Access (Uburyo)."

Twabibutsa ko Alex Dusabe yateguye iki gitaramo binyuze muri kompanyi yashinze yitwa East Africa Gospel Festival ifite gahunda yo gutegura ibitaramo ngarukamwaka bigamije gusakaza Ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo no kugarurira ibyiringiro abihebye. InyaRwanda ifite amakuru ko mu minsi ya vuba, hazatangazwa uko abantu bazabona 'Invitation' zo kwinjira muri iki gitaramo.


Iki gitaramo kizaba tariki 21 Gicurasi 2023 muri Camp Kigali


Prosper Nkomezi uzwi mu ndirimbo zirimo "Humura" azaririmba muri iki gitaramo


Aime Uwimana bakunze kwita Bishop azashyigikira Alexis Dusabe mu gitaramo cye


Apotre Appolinaire w'i Burundi yiteguye kuza i Kigali gushyigikira Alexis Dusabe


David Nduwimana utuye muri Australia azaririmba mu gitaramo cya Alexis Dusabe


Alexis Dusabe yateguje umunezero mwinshi no guhembuka ku bazitabira igitaramo cye

REBA INDIRIMBO NSHYA "NANJYE NZAZUKA" YA ALEXIS DUSABE




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128264/ibintu-3-biteye-amatsiko-byo-kwitega-mu-gitaramo-alexis-dusabe-yatumiyemo-abaramyi-bamazin-128264.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)