Ibintu 7 bibujijwe mu gihe cyo Kwibuka29 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu yasohoye amabwiriza mashya agenga uko ibikorwa n'imihango yo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 izakorwa aho hari ibintu 7 bibujijwe.

Guhera tariki ya 7 Mata 2023 u Rwanda n'inshuti z'u wanda bazinjira mu cyumweru cy'icyunamo kizatangirizwa ku Rwibutso rwa Kigali, ku Gisozi ku itariki ya 7/4/2023; mu Turere Icyunamo kizatangirizwa ku rwibutso rw'Akarere, kuva saa tatu za mu gitondo, kandi hose mu midugudu abaturage bazahabwa ikiganiro kijyanye no kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bisozwe no gukurikirana ubutumwa nyamukuru bw'uwo munsi.

Insanganyamatsiko y'uyu mwaka ikaba ari "KWIBUKA TWIYUBAKA."

Muri iki cyumweru cy'icyunamo hateganyijwemo ibikorwa byo Kwibuka ahantu hatandukanye mu gihugu ku matariki Abatutsi biciweho gusa igikorwa cyo kwibuka ntikigomba kurenza amasaha 3. Ibikorwa byo Kwibuka bizakomeza kugeza mu minsi 100.

Imirimo itunze abantu izakomeza mu cyumweru cy'icyunamo aho nta biganiro biteganyijwe nyuma ya saa sita hagati ya tariki 8 Mata na 12 mata 2023.

Kumenyesha gahunda, Gufata umunota wo Kwibuka, Isengesho ry'uhagarariye amadini ku babyifuza, ijambo ry'ikaze, ikiganiro kijyanye no Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, Ubuhamya kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, ubutumwa bw'Umuryango IBUKA, ubutumwa bw'uhagarariye abashyinguye ababo igihe igikorwa cyo Kwibuka cyahujwe no gushyingura imibiri yabonetse, kwimura imibiri ivanywe ahandi izanwa mu rwibutso cyangwa habaye igikorwa cyo guhuza inzibutso, Ubutumwa bw'umushyitsi mukuru.

Hagati y'ibyo bikorwa hashobora gushyirwamo umuvugo n'indirimbo bifasha Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi. Inzego zose zitegura igikorwa cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi zirasabwa kubahiriza iyi gahunda hirindwa gushyiramo ibidateganyijwe.

Guhabwa ikiganiro no Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri za Minisiteri, Uturere, mu bigo bya Leta, iby'abikorera, imiryango ishingiye ku myemerere, amashyirahamwe no mu zindi nzego z'ubuyobozi, bizakorwa ku munsi batoranyije mu gihe cy'iminsi yo kwibuka hagati ya tariki 8 Mata na 3 Nyakanga 2023.

Ibigo by'amashuri bizateganya umunsi wihariye wo Kwibuka no guhabwa ikiganiro mu gihe abanyeshuri bazaba bagarutse ku mashuri no ku bigo byabo bavuye mu biruhuko.

Mu gikorwa cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, nta busumbane bugomba kuba mu madini. Misa n'amateraniro ntibishyirwa muri icyo gikorwa kuko abitabira Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi atari abayoboke b'idini rimwe.

Ariko mu gihe igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi cyateguwe n'idini, itorero cyangwa ibigo by'abihaye Imana byemewe n'amategeko, hagamijwe Kwibuka abayoboke babo, cyangwa abanyamuryango babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, icyo gihe abateguye icyo gikorwa babikora bakurikije uko imyemerere yabo iteye, hakubahirizwa ibiteganywa n'amategeko n'amabwiriza.

Umugoroba w'ikiriyo ubanziriza umunsi wo Kwibuka cyangwa gushyingura imibiri y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi uremewe, ariko usozwa bitarenze saa yine z'ijoro, mu rwego rwo kubungabunga ubuzima n'umutekano w'abantu.

Mu gihe hateguwe urugendo rwo kwibuka, rukorwa mu ituze bikamenyeshwa mu nyandiko ubuyobozi, inzego z'umutekano n'iz'ubuzima byibura iminsi itanu (5) mbere y'igikorwa, zikagena uburyo urugendo rwo kwibuka rwakorwa bitabangamiye uruva n'urujya rw'abantu n'ibintu.

Inzego zose zateguye Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi zigomba gufata amashusho n'amajwi by'icyo gikorwa bigashyikirizwa Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) mbere y'isozwa ry'iminsi 100 yo kwibuka.

Amabwiririza agena uko ibirango byo Kwibuka bikorwa ari kuri www.kwibuka.rw hari n'ibirango byo Kwibuka byemejwe bigomba gukoreshwa.

Nta muntu n'umwe wemerewe kunyuranya n'aya mabwiriza mu gukora ibirango byo Kwibuka.

Amabwiriza yose akurikizwa mu gikorwa cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi yasohotse mbere y'aya avanyweho.

MINUBUMWE yagaragaje ibikorwa 7 bibujwe mu cyumweru cyo Kwibuka 29

  1. Ibirori by'ibyishimo bihuza imbaga y'abantu
  2. Ubukwe n'imihango ijyanye nabwo
  3. Amarushanwa uretse siporo zikorwa n'abantu ku giti cyabo
  4. Umuziki utajyanye no Kwibuka (haba mu tubari, aho bafatira amafunguro, aho batunganyiriza imisatsi, aho batunganyiriza umuziki n'ahandi hantu hahurira abantu benshi nk'aho abantu bategera imodoka, n'ahandi).
  5. Imikino y'Amahirwe
  6. Kwerekana imipira
  7. Ibitaramo birimo utubyiniro, utubari, iby'urwenya, iby'indirimbo, iby'imbyino, sinema, n'ikinamico itajyanye no Kwibuka.



Source : http://isimbi.rw/kwibuka/ibintu-7-bibujijwe-mu-gihe-cyo-kwibuka29

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)