Abanyarwanda bamaze imyaka 29 bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 igahitana abarenga miliyoni mu minsi ijana gusa.
Nubwo Jenoside zabaye mu isi ari nyinshi,Jenoside yakorewe abatutsi irihariye kuko yakozwe n'ingeri zitandukanye kuva ku bana kugera ku bakuru ndetse igakorwa n'abanyarwanda ubwabo bitandukanye n'izindi aho abantu bicaga abo mu kindi gihugu.
Tugiye kurebera hamwe impamvu zigaragaza umwihariko wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda
Kwica benshi mu gihe gito
Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) igaragaza ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari imwe mu zakozwe igihe gito ariko zigahitana benshi cyane.
Mu minsi ijana gusa guhera muri Mata 1994 kugeza muri Nyakanga uwo mwaka, abatutsi 1,070,014 barishwe nk'uko byagaragajwe mu bushakashatsi Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu ( MINALOC) yakoze mu 2002.
Bivuze ko nibura buri munsi, abatutsi ibihumbi icumi bicwaga hirya no hino mu gihugu, abaturage wabarira umurenge wose kuri ubu.
Ni mu gihe Jenoside yakorewe Abayahudi yamaze imyaka itanu, hakicwa abasaga miliyoni esheshatu.
Imibare ya Minaloc kandi ishobora kurenga cyane kuko nyuma yayo habonetse indi mibiri myinshi haba mu makuru yatanzwe mu nama za Gacaca cyangwa se ayatanzwe n'abantu ku giti cyabo n'indi mibiri yagiye iboneka mu bundi buryo nk'igihe cy'ikorwa ry'imihanda n'izindi nyubako.
Abantu bishe abo bafitanye isano
Kuba Jenoside yarakorewe Abatutsi yarakozwe n'abanyarwanda ubwabo n'umwihariko yihariye kuko izindi abishwe bicwaga n'abanyamahanga.
Bamwe mu batanze ubuhamya bagaragaje uko ababyeyi bigaca abana babo cyangwa umwana akica umubyeyi we amuziza uko yavutse.
Umubyeyi yicaga uwo yabyaye ngo kuko yamubyaranye n'Umututsi.
Hakoreshejwe intwaro gakondo
Nko muri Jenoside yakorewe Abayahudi, hari abishwe barashwe abandi hakoreshwa imiti y'ibinyabutabire no kubakusanyiriza mu nkambi biciwemo gahoro gahoro.
Mu Rwanda ho habaye undi mwihariko aho intwaro zakoreshejwe cyane ari iza gakondo zitica vuba kugira ngo ugiye kwicwa abanze gupfa ababaye.
Hakoreshejwe intwaro nk'ubuhiri, udufuni, imihoro n'ibindi byose bigamije gushinyagurira abicwaga.
Ingeri zose zagize uruhare mu bwicanyi
Ubukana bwa Jenoside yakorewe Abatutsi bugaragarira mu kuba ibyiciro hafi ya byose by'Abanyarwanda byarayigizemo uruhare kugeza n'aho abana bato bamwe bazwi nk'abaziranenge bashowe muri ayo mahano.
Ubuhamya bw'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bugaruka ku buryo abana bato b'imyaka iri hagati ya 10 na 16 nabo bajyaga bajyana n'ababyeyi cyangwa bakuru babo kwica Abatutsi ndetse bamwe bakavuga uburyo babashoraga bakajya kuvumbura Abatutsi babaga bihishe mu nzu no mu bihuru
Inzego zose za Leta kuva ku z'ibanze kugeza ku nzego nkuru, inzego z'umutekano, amadini n'imiryango inyuranye zagize uruhare mu bwicanyi.
Ibyo bigaragazwa n'uko insengero zari zihari icyo gihe ziticiwemo abantu muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ari mbarwa.
Abicwaga n'abicaga bari bahuje umuco n'ururimi
Nko muri Jenoside yakorewe Abayahudi, abayikoraga aribo ba Nazi ntaho bari bahuriye n'abayikorerwaga. Bari abantu bafite inkomoko, imico n'ibindi bitandukanye ari nabyo byashingirwagaho aba-Nazi biyumva nk'ubwoko budasanzwe bakabona bagenzi babo nk'abadakwiriye kubaho.
Mu Rwanda ho, Abatutsi bakorewe Jenoside n'Abahutu bayibakoreye bari abaturage b'igihugu kimwe, bavuga Ururimi rumwe, bakuriye ku misozi imwe, bize mu mashuri amwe, bahuje uburyo bwose bw'imibereho.
Uwica n'uwicwaga nta kintu kidasanzwe cyabatandukanyaga uretse inyigisho z'urwango n'ingengabitekerezo zabibwe nyuma yo gucamo abaturage ibice, bamwe bakumvishwa ko ari Abahutu abandi ari Abatutsi, ntacyo bapfana nyamara bahuje umuco.