Ibirori byimbonekarimwe bya The Choice Award... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nk'uko byari biteganijwe kuri Park Inn mu Kiyovu ku isaha ya saa kumi n'ebyiri, ahagomba kubera ibi bihembo hamaze gutegurwa abantu bahita batangira kwinjira mu myambarire iteye amabengeza.

Abinjira bose bri kwakiranwa urugwiro n'abagize Kigali Protocal, igeze kure imyiteguro yo gutegura ibirori bidasanzwe byo kwizihiza isabukuru y'imyaka itanu imaze.  

Ibi birori bikaba bibaye nyuma y'uko guhera kuwa 05 Werurwe 2023 hatangiye igikorwa cy'amatora yabaga hifashishijwe urubuga rwa events.none.com.

Aya matora akaba yarasojwe kuwa 27 Mata 2023, amajwi abahatanye bagiye bagira akaba ari mu bishingirwaho mu gutanga ibihembo bihataniwe mu byiciro 13.

Ibi bihembo byagombaga gutangwa mu mpera za Werurwe 2023 ariko biza kwimurwa. Abamaze kuhagera bari kumva umuziki mwiza wayunguruwe n'abahanga bo mu ikompanyi ya Yves Sound, ikomeje kugenda izana impinduka mu kurimbisha no kugira ibikoresha by'akataraboneka. 

Abakobwa ba Kigali Protocal bacyereye kwakira abaitabiye The Choice AwardsUmunyamideli umaze no kwamamara mu kuyobora ibirirori wanabaye Miss Photogenic 2019, Uwase Muyango na we ari mu babukereye

Kigali Protocal iri gutegura ibirori by'agatangaza byo kwizihiza imyaka 5 imaze ibonye izubaUmwe mu bakozi ba BDF Iradukunda Eric n'umunyamakuru Mbarubukeye Etienne uzwi nka Pundit bari mu bitabiyeUmunyamakuru wabigize umwuga, Danny RuremaUmunyamakuru wa Isibo TV, Isimbi Christella AMAFOTO: SANGWA JULIEN-INYARWANDA.COM



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128738/ibirori-byimbonekarimwe-bya-the-choice-awards-2022-birarimbanije-amafoto-128738.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)