Ibisobanuro ku ifungwa rya Moses wa Moshions n'uko yapimwe ibiyobyabwenge (Video) - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Gatanu nibwo Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry, yagiranye ikiganiro n'abanyamakuru, nyuma y'umunsi umwe hafunzwe Turahirwa Moise wamamaye nka Moses, kubera ibyaha akekwaho.

Yafunzwe nyuma y'uko kuri uyu wa Kane yatumijwe na RIB ngo asobanure ibijyanye no gukoresha inyandiko mpimbano.

Ni nyuma y'aho Urwego rw'Abinjira n'Abasohoka rwari rwemeje ko pasiporo yakoresheje atangaza ko yatangiye kwitwa umugore, atari urwo rwego rwayitanze.

Amaze kubazwa, Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha rwaje kwanzura ko akurikiranwa afunzwe by'agateganyo.

Dr Murangira yavuze ko ntaho bihuriye n'amashusho yigeze kumwerekana asa n'usambana n'abagabo bagenzi be.

Ati "Nta sano bifitanye kuko mu byaha akurikiranyweho icyo ntabwo kirimo, kuko icyo cy'amashusho cyakurikiranywe mbere, ariko nta bimenyetso bifatika bigaragaza ko ari we washyize hanze amashusho mwabonye."

Ku byo gukoresha ibiyobyabwenge, yavuze ko hagendewe ku bipimo byatanzwe na Laboratwari y'u Rwanda y'ibimenyetso bya gihanga bikoreshwa mu butabera, Rwanda Forensic Laboratory (RFL).

Yakomeje ati "Mu byaha akurikiranyweho haje kwiyongeraho icyo gukoresha ibiyobyabwenge. Yaje gupimwa, turashima Leta yashyizeho Rwanda Forensic Laboratory, kuko irapima igahita itanga ibipimo."

"Yaketsweho rero kuba akoresha ibiyobyabwenge, arapimwa, ibipimo bya Laboratwari bigaragaza ko afite mu maraso ye ingano y'ibiyobyabwenge ishobora gutuma akurikiranwa n'amategeko. Icyo ni ikindi cyaha cyaje cyiyongeraho, nyuma y'uko Laboratwari isohoye ibipimo bigaragaza ko akoresha ibiyobyabwenge."

Yashimangiye ko iri fungwa ntaho rihuriye n'uko yiyumva nk'umukobwa cyangwa umugore, aho kuba umugabo.

Ati "Ibyaha akurikiranyweho ni bibiri, nta gifitanye isano n'uko yiyumva cyangwa se n'amahitamo ye."

Dr Murangira yavuze ko Itegeko Nshinga ritanga uburenganzira bwo guhitamo uko umuntu abaho yisanzuye, ariko ko nta wakora icyaha ngo ntakurikiranwe.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rib-yavuze-ku-mashusho-yagaragayemo-moses-wa-moshions-n-uko-yapimwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)