Ibitangaza biracyabaho: Umugore warumaze iminsi igera kuri 500 mu buvumo yavuyemo ari muzima - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

 

Umugore witwa Beatriz Flamini wo mu gihugu cya Español w'imyaka 50 yakoze ibitarakorwa nundi wese ku Isi ubwo yasohokaga mu buvumo nyuma y'iminsi igera kuri 500 yose ariho yibera.

Beatriz Flamini yagiye muri ubwo buvumo buherereye mu majyepfo y'igihugu cya Espagne mu gace ka Garanada igihugu cy'Uburusiya kitaragaba ibitero ku gihugu cya Ukraine kandi icyo gihe Isi nayo yari yugarijwe n'icyorezo cya Covid-19.

Uyu mugore w'imyaka 50 ubwo yasohokaga mu buvumo yagize ati:' Ndacyari tariki 21 Ugushyingo 2021 kandi nta kintu na kimwe ubu nzi kijyanye n'Isi'.

Beatriz Flamini usanzwe ukora siporo zigoronye yamaze iyo minsi yose mu buvomo akoreramo imyitozo ngororamubiri, ashushanya, aboha ingofero zo mu bwoya bw'intama ndetse yahasomeye ibitabo bigera kuri 60 byose ananywa litiro zigera ku 1000 z'amazi.

Gusa ubwo Beatriz Flamini yari mu buvumo yakurikiranirwaga hafi n'abashakashatsi ndetse n'abahanga mu bijyanye n'ubuvumo ndetse n'itsinda ry'abahanga mu mitekerereze hamwe n'imyitwarirere ya muntu ariko aba bose bamukurikiraniraga hafi nta n'umwe wigeze ahura na we imbona nkubone.

Beatriz Flamini winjiye mu buvumo bufite ubujyakuzimu bwa metero 70 afite imyaka 48 akaba yobusohotsemo afite 50 ubu nta kibazo nta kimwe afite cy'ubuzima ndetse biteganyijwe ashobora gushyirwa ku mwanya wa mbere mu bantu bamaze igihe kirekire mu buvumo.

Gusa ibi ntago biremezwa kuko igitabo 'Guiness World Records' cyandikwamo abahize uduhigo dutandukanye ntago kiremeza ko ari umuhigo ukomeye kumara igihe mu buvumo ku bushake bwawe.

Aka gahigo gafitwe n'abantu 33 bo mu gihugu cya Chili bamaze iminsi igera kuri 69 mu kirombe gifite ubujyakuzimu bwa metero 688 nyuma yuko icyo kirombe cyagwaga barimo gucukura imiriga na zahabu mu mwaka wa 2010.



Source : https://yegob.rw/ibitangaza-biracyabaho-umugore-yosohotse-mu-buvumo-nyuma-yiminsi-igera-kuri-500-ariho-yibera/

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)