Mu minsi ishize ni bwo ku mbuga nkoranyambaga hasakaye amashusho agaragaza Umukozi w'Akarere ka Nyamagabe bikekwa ko yasambaniraga mu kabari, gaherereye mu Murenge wa Muhima.
Ayo mashusho agaragaza uyu mugabo ari mu kabari, umukobwa amwicaye ku kibero bameze nk'abari gutera akabariro.
Ibi byatumye Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) ruta muri yombi uyu mugabo tariki 6 Mata 2023, akurikiranywaho icyaha cyo gukora ibikorwa by'urukozasoni mu ruhame.
Inzego z'ibanze zo mu Murenge wa Muhima na zo zahise zifunga aka kabari kabereyemo iki gikorwa.
Ni akabari karimo n'amacumbi, ku buryo bamwe bahamya ko iyo babishaka, nta wari kurabukwa ibyabaye.
Umwe mu bakozi bakuru b'aka kabari, yabwiye IGIHE ko uyu mugabo yahageze we n'iyo nkumi ahagana saa Yine z'amanywa, basinze.
Avuga ko atigeze abona uwo mugabo n'umukobwa basambana, ahubwo yabiboneye ku mbuga nkoranyambaga, ndetse byaramutunguye kubera ko yari azi ko nta wabikorera ahabona.
Yemeza ko n'abakora muri aka kabari batigeze babona uyu mugabo arimo gusambanira n'iyo nkumi imbere y'abakiliya, kubera ko iyo bamaze kubakira babaha umwanya ngo bisanzure.
Yagize ati "Twe ntitwigeze tumubona ari kubikora, yewe nta n'umukiliya wabitubwiye ahubwo twatunguwe tubibona ku mbuga nkoranyambaga gusa inzego z'umutekano ziza, camera ni zo zazeretse ibyo uwo mugabo yakoze."
Akomeza avuga ko uyu mugabo yaje mu kabari ari kumwe n'uwo mukobwa basinze, abashinzwe kubakira bakora ikosa ryo kubaha izindi nzoga.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Muhima, Mukandori Grace, yabwiye IGIHE ko bafunze aka kabari kugira ngo babanze bagenzure niba koko ubusambayi bivugwa ko buhakorerwa buri gihe, ari bwo.
Kugeza ubu uyu mugabo afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rwezamenyo mu gihe umukobwa basambanye we adafunzwe.