Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal bigiye gutangira guhindurira abarwayi impyiko #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Minisiteri y'ubuzima yatangaje ko ibitaro bya King Faisal bizatangira gutanga serivisi yo gusimbuza impyiko muri uyu mwaka, bikaba ibitaro bya mbere bitangije ubwo buvuzi mu gihugu.

Byari biteganijwe ko ubu buvuzi butangira mu 2022, ariko, ibitaro byari bigitegurwa kugirango bitange iyo serivisi.

Aganira na The New Times, Julien M. Niyingabira, Umuyobozi w'Ishami rishinzwe itumanaho mu Kigo cy'u Rwanda gishinzwe Ubuvuzi (RBC), yatangaje ko ubu u Rwanda rufite ibikoresho nkenerwa n'inzobere mu buvuzi kugira ngo bahinduranye impyiko.

Itegeko rigenga imikoreshereze y'umubiri w'umuntu, ibice byawo, ingingo, ingirabuzimafatizo n'ibijyanye no gukoresha ibice by'umubiri w'umuntu mu rwego rwo kuvura, kwigisha cyangwa ubushakashatsi bwa siyansi riherutse kwemezwa kandi ritangazwa mu Igazeti ya Leta.

Ibi bizafasha mu ishyirwa mu bikorwa rya serivisi zo kugurana ingingo mu Rwanda, harimo no guhinduranya impyiko.

Niyingabira yashimangiye ko iri tegeko ari imwe mu ntambwe y'ingenzi kugira ngo inzira ikorwe.

Guverinoma ikomeza ivuga ko iki cyemezo kizafasha mu kugera ku ntego y'igihugu yo kuba ihuriro ry'ubuvuzi mu karere, no gukurura abashoramari mu by'ubuzima bashobora no gushinga ibindi bigo bikomeye.

Mu myaka umunani ishize, Guverinoma y'u Rwanda yohereje abarwayi bagera kuri 70 mu mahanga mu guhindurirwa impyiko,umurwayi umwe yishyuye amadolari 12.000 (arenga miliyoni 12 z'amafaranga y'u Rwanda) ,bose hamwe bishoye amadolari 840.000.

Guhindurirwa impyiko ni byiza kandi nibwo buryo bwa mbere buhabwa abantu bafite ikibazo cyo kunanirwa kw'impyiko, nk'uko byatangajwe na Dr Erhard Dukora, inzobere mu by'ubuvuzi, mu bitaro bya King Faisal.

Ati: "Abantu bahabwa serivisi ya dialysis [dialyse] akenshi bategereza guhindurirwa impyiko".

Dr Dufatanye yongeyeho ko dialysis y'impyiko itera ibibazo bimwe na bimwe umurwayi, nk'isereri, kubura ubushake bwo kurya, no kudafata amafunguro.

Ati'Guhindurirwa impyiko bihendutse kuruta kuba kuri dialysis [dialyse]. Bituma ugira ubuzima bwiza, kandi ukabaho kurenza umuntu ukoresha dialysis y'impyiko. Umuntu uri kuri dialyse yishyura buri gihe uko abonye serivisi (gatatu mu cyumweru) mu gihe kitazwi, mu gihe guhindurirwa impyiko bisaba imiti gusa ".



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/ibitaro-byitiriwe-umwami-faisal-bigiye-gutangira-guhindurira-abarwayi-impyiko

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)