Ibiyobyabwenge by'agaciro ka miliyari $5 byafatiwe muri Amerika y'Epfo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Polisi yo muri Amerika y'Epfo yafashe cocaine (cocaïne) n'ibindi biyobyabwenge bifite agaciro ka miliyari 5 z'amadolari y'Amerika, mu gikorwa yakoze mu byumweru bitatu mu bihugu 15.

Polisi yanafashe imbunda zirenga 8,000 zari zitunzwe mu buryo bunyuranyije n'amategeko ndetse ita muri yombi abantu bagera hafi ku 15,000.

Za polisi zo kuva muri Mexique (Mexico) mu majyaruguru kugeza muri Argentina mu majyepfo, zahanye amakuru muri icyo gikorwa (opération), cyahujwe na polisi mpuzamahanga, Interpol.

Interpol yavuze ko uko gutabwa muri yombi kwakomye mu nkokora imikorere y'ibico bikomeye byinshi.

Icyo gikorwa, cyahawe izina Trigger IX, ni umuhate w'amahanga wari ugamije kurwanya ubucuruzi bw'imbunda zinyuranyije n'amategeko.

Inzobere zo mu bihugu byitabiriye icyo gikorwa zateraniye mu kigo cy'ibikorwa i Foz do Iguaçu, umujyi wo muri Brazil uri ku mupaka na Argentina na Paraguay, kuva ku itariki ya 12 Werurwe (3) kugeza ku ya 2 Mata (4) uyu mwaka.

Umunyamabanga mukuru wa Interpol Jürgen Stock, avuga kuri toni 203 za cocaine zafashwe no ku bindi biyobyabwengwe byatahuwe, yagize ati:

"Kuba igikorwa kigambiriye imbunda zitunzwe mu buryo bunyuranyije n'amategeko cyageze ku ifatwa ry'ibiyobyabwenge byinshi cyane gutya ni ikindi kimenyetso, niba cyari gicyenewe, cyuko ibi byaha bifitanye isano".

Ibico by'ubugizi bwa nabi byo muri Mexique, Amerika yo Hagati n'Amerika y'Epfo birimo kugenda birushaho kugira intwaro nyinshi ndetse polisi yaho akenshi yisanga yarushijwe imbaraga n'ibyo bico iyo irimo guhangana na byo.

Igico Mara Salvatrucha, kinazwi ku izina rya MS-13, gikomeje kugenzura bwinshi mu bucuruzi bw'abantu hamwe n'ubucuruzi bwa magendu bw'ibiyobyabwenge n'intwaro muri Amerika yo Hagati.

Interpol yavuze ko icyo gikorwa cyayo cyatumye hafatwa amasasu menshi no mu bihugu kugeza ubu ahanini bitarangwamo urugomo rwinshi rukoreshejwe imbunda.

Polisi ya Uruguay yafashe amasasu 100,000, ya mbere menshi afatiwe muri iki gihugu.

Interpol yavuze ko yari yaroherejwe muri icyo gihugu mu buryo bwa magendu n'abantu babiri b'Abanyaburayi, yongeraho ko ibyo bigaragaza ko hacyenewe guhererekanya amakuru y'ubutasi ku rwego mpuzamahanga.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/ibiyobyabwenge-by-agaciro-ka-miliyari-5-byafatiwe-muri-amerika-y-epfo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)