Iburasirazuba: Abikorera baremeye inka 100 imiryango yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni igikorwa cyabaye kuri iki Cyumweru, tariki ya 9 Mata 2023, ubwo abagize Urugaga rw'Abikorera, PSF, mu Burasirazuba bibukaga ku nshuro ya 29 bagenzi babo bazize muri Jenoside.

Uyu muhango wabereye mu Karere ka Kayonza ku Rwibutso rwa Mukarange, ukaba wabanjirijwe n'urugendo rw'amaguru rwavuye mu Mujyi wa Kayonza rukagera ku Rwibutso rwa Mukarange rushyinguyemo imibiri irenga 8700 y'abazize Jenoside yakorewe abatutsi.

Abikorera biyemeje ko nibura uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri buri murenge bazamworoza inka imwe ihaka mu rwego rwo kumufata mu mugongo no kumufasha kwiteza imbere. Uretse izi nka banagaragaje ko hari n'ahazagenda hatangwa ebyiri bitewe n'umwihariko w'abikorera bahabarizwa.

Umuyobozi wa PSF mu Ntara y'Iburasirazuba, Nkurunziza Jean de Dieu, yavuze ko nk'abikorera biyemeje gushyira imbere ibikorwa byubaka Umuryango Nyarwanda kugira ngo bazibe icyuho cy'abikorera ba mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi bijanditse mu bwicanyi bigatera ibibazo byinshi bitandukanye birimo n'ubukene.

Yakomeje ati ' Ni yo mpamvu rero nk'abikorera twavuze ngo reka dufashe imiryango itishoboye tuyiremere inka 100. Uyu munsi twatanze inka eshanu zihagarariye izindi ariko n'abandi mu turere no mu mirenge baragenda bazibona ku buryo iyi minsi 100 izarangira bose bazibonye.'

Yavuze ko inka bayifata nk'urukundo bifuza ko ikura umuturage ku cyiciro kimwe ikamugeza ku kindi ku buryo ngo babasha kwikura mu bukene kuko ngo buri wese bari kumuha inka ihaka.

Musengimana Rachel uvuka mu Murenge wa Mukarange uri mu bahawe inka, yavuze ko igiye kumufasha kwiteza imbere akongera kunywa amata no kubona ifumbire.

Ati 'Urumva nabaga ndi mu rugo ntabona aho nakura ifumbire cyangwa ngo mbone aho nakura amata none abikorera bangeneye inka ihaka, bambwiye ko mu minsi mike nzatangira kunywa amata, imyaka yanjye, imirima yanjye igiye kujya ibona ifumbire mbashe kweza byinshi.'

Nyiramutarutwa Jeanne utuye mu Mudugudu wa Kabeza mu Kagari ka Nyagatovu mu Murenge wa Mukarange we yavuze ko yahoranaga ipfunwe ryo kudatunga inka nyamara mbere yari azifite zikaza kuribwa n'Interahamwe muri Jenoside yakorewe abatutsi.

Ati 'Inka twari tuzifite ziribwa muri Jenoside turarekera kuko abantu babuze ibintu byinshi. Ubu nari naratuje numva mfite agahinda ko kuba ntatunze inka none bongeye kunyoroza, iyi nka rero nyitezeho umusaruro rwose.'

Perezida wa Ibuka mu Karere ka Kayonza, Ndindabahizi Didas, yashimiye abikorera ku nka bahaye abacitse ku icumu rya Jenoside avuga ko inka zahawe abikorera zigiye kubafasha mu kubateza imbere ngo bikaba binagaragaza imiyoborere myiza ituma umucuruzi agira uruhare mu bikorwa biteza imbere igihugu n'abaturage.

Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Gasana Emmanuel, yashimiye abikorera ku musanzu batanga mu kubaka Umuryango Nyarwanda abibutsa ko intego ya Leta ari uko umuturage atekana, agatera imbere kandi akagira imibereho myiza.

Ati 'Leta y'u Rwanda yashyize imbere ubukungu bushingiye ku bikorera, kwihutisha ubwo bukungu ni PSF kandi ni politiki ya Leta. Ntiwatandukanya ubukungu n'abikorera rero turashimira abikorera ko twagiye mu mujyo umwe.'

Yavuze ko buri wese akwiriye guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi, yagarutse ku bakiri hanze bibwira ko bazagarura ingengabitekerezo mu Rwanda avuga ko bitazigera bishoboka ngo kuko ubu Umunyarwanda yamaze gusobanuka no kumenya ko amoko nta cyiza cyayo.

Muri uyu muhango hagaragajwe uburyo abikorera bamwe na bamwe bagiye bagira uruhare mu kwicisha bagenzi babo kugira ngo bigarurire imitungo yabo, abikorera basabwa kubyigiraho bakarwanya amacakubiri n'ubugome.

Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Gasana Emmanuel, yashimiye abikorera ku musanzu batanga mu kubaka Umuryango Nyarwanda
Perezida wa PSF mu Ntara y'Iburasirazuba, Nkurunziza Jean de Dieu, yavuze ko biyemeje guteza imbere Abanyarwanda mu ngeri zitandukanye
Uyu muhango witabiriwe n'abantu b'ingeri zitandukanye
Umwe mu bahawe inka yishimiye ko yongeye korora nyuma y'uko izo yari afite zariwe n'Interahamwe mu 1994
Abikorera bo mu Burasirazuba boroje inka imwe mu miryango itishoboye yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/iburasirazuba-abikorera-baremeye-inka-100-imiryango-yarokotse-jenoside-yakorewe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)