Iburasirazuba: Hatanzwe umuburo ku bahakana n'abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi byagaragajwe kuri uyu wa Kane tariki ya 6 Mata 2023 ubwo Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Gasana Emmanuel, Umuvugizi wa Polisi muri iyi Ntara ndetse n'umuyobozi wa RIB baganiraga n'itangazamakuru.

Ni ikiganiro cyagarutse ku bikorwa biteganyijwe muri iyi minsi 100 u Rwanda rugiye kumara ruzirikana abishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, rugaragaza ko ubwo hibukwaga Jenoside yakorewe abatutsi ku nshuro ya 28 amadosiye menshi ajyanye n'ingengabitekerezo ndetse n'ibyaha bifitanye isano nayo, mu Ntara y'Iburasirazuba ari ho habonetse amadosiye menshi aho yihariye 30.7% ni ukuvuga amadosiye 55.

Guverineri Gasana yavuze ko ibyaha birimo ingengabitekerezo ya Jenoside, kuyipfobya n'ibindi bifitanye isano nayo bihanwa n'amategeko, asaba abaturage kwirinda ibi byaha muri iki gihe igihugu cyose kigeze mu kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Yakomeje agira ati 'Muri iki gihe cyo kwibuka ubutumwa natanga mu batuye iyi ntara ni uko twafatanya muri uru rugendo tukubahiriza amabwiriza yatanzwe na Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda, yifuza ko buri munyarwanda wese azirikana ndi Umunyarwanda, yifuza ko hari ibintu bakwiriye kubahiriza birimo amasaha n'igihe cyo kwibuka twirinda ibyarogoya n'ibinyuranyije n'agaciro ko kwibuka.'

Yakomeje agira ati 'Ni igihe cyiza cyo gusura, guhumuriza, gufata mu mugongo, gufasha no gufatanya n'abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi, aho bishoboka mu midugudu cya gihe cyo kwibuka wa mugoroba twifatanye nabo, twirinde urugomo, twirinde imvugo isesereza no gupfobya, twirinde ibyo ari byo byose byatuma duhungabanya umutekano cyangwa abarokotse bakabura ubufasha kandi duhari.'

Guverineri Gasana yavuze ko kuri ubu bashyizeho icyumba cy'amakuru kizabafasha mu gukurikirana umunsi ku munsi ibikorwa byose byo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi bihari ndetse ahari ibibazo bakabasha kubimenya hakiri kare ndetse bakanabikemura hakiri kare.

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Iburasirazuba, SP Twizeyimana Hamdun, yavuze ko muri iyi minsi 100 biteguye kuburizamo ibyaha bitandukanye birimo abapfobya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 n'ibindi byaha bitandukanye asaba abaturage gutangira amakuru ku gihe.

Ati ' Tugomba guhagurukira ibyaha tukumva ko urwego rumwe rutashobora gukumira no kurwanya ibyaha rwonyine tugafatanya kubikumira cyane cyane icyaha cy'icyuruzwa ry'ibiyobyabwenge kuko ibindi byose bigishamikiyeho, nidufatanye rero bizatanga umusanzu'.

Yakomeje agira ati 'Ubu rero tugiye kujya mu gihe gikomeye MINUBUMWE yasoboye amabwiriza yerekana ibikorwa bitemewe, Polisi rero ubu turiteguye gutanga umutekano usesuye.'

Yakomeje avuga ko hakozwe ubukanguramba butandukanye bugamije kurwanya ibi bikorwa bibi bikunze kugaragara mu minsi 100 asaba abaturage kujya batangira amakuru ku gihe kugira ngo ibyaha byose bikumire hakiri kare.

Umuyobozi wa RIB mu Ntara y'Iburasirazuba, Rutaro Hubert, yasabye abaturage kwirinda gusesereza abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi birinda ibyaha bitatu biremereye muri iki gihe birimo icyaha cy'ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe abatutsi, gupfobya no guhakana ngo kuko byatuma bafungwa.

Ati 'Aho Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 yagejeje iki gihugu nta numwe utahazi, ubu rero ibyo bihano biva ku myaka itanu kugera ku myaka irindwi n'ihazabu y'amafaranga menshi, nta mpamvu yo kugira ngo umuntu ajye gufungwa iyo myaka kandi nta nyungu afite mu guhakana Jenoside yakorewe abatutsi ku mugaragaro, mu gupfobya uko yakozwe no gukomeza guhembera.'

Intara y'Iburasirazuba ibarizwamo inzibutso za Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 zigera kuri 36 zikaba zishyinguyemo imibiri irenga ibihumbi 351 habariwemo n'imibiri izashyingurwa muri iyi minsi 100.

Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba Gasana Emmanuel yasabye abaturage kwirinda imvugo zisesereza
Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Iburasirazuba, SP Twizeyimana Hamdun yavuze ko Polisi yiteguye kuburizamo bimwe mu byaha asaba abaturage gutangira amakuru ku gihe
Umuyobozi wa RIB mu Ntara y'Iburasirazuba Rutaro Hubert we yavuze ko gupfobya Jenoside yakorewe abatutsi n'ibindi byaha biyishamikiyeho bihanwa n'amategeko agasaba abaturage kubyirinda



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/iburasirazuba-hatanzwe-umuburo-ku-bahakana-n-abapfobya-jenoside-yakorewe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)