Ibuye rimwe ryishe inyoni 2! Bahavu Jeanette agiye guhabwa ya modoka ye amaze iminsi yirukaho ndetse yongereweho n'umuba w'amafaranga - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubuyobozi bwa Ndoli Safaris bwemeje ko ibiganiro bigeze kure ndetse ko imodoka Bahavu yatsindiye agiye kuyihabwa bitarenze iki cyumweru nyuma y'ibyavugwaga ko batari kumvikana.

Ubuyobozi bwa Ndoli Safaris bwabwiye INYARWANDA dukesha iyi nkuru ko impande zombi zamaze kubyumvikanaho.

Ati 'Ubu turi kuganira na Bahavu uburyo twatanga Contract yo kwamamaza kandi icyo dushaka ni ugukomeza imikoranire myiza cyane ko n'ubusanzwe ari byo twiyemeje.''

Bahavu yari yanze guhabwa imodoka iriho ibiranga bya Ndoli Safaris kandi nta masezerano afitanye nayo yo kuyamamariza.

Ubu ni ukuvuga ko Bahavu agiye guhabwa imodoka yatsindiye ndetse n'andi mafaranga yo kwamamaza Ndoli ku modoka ye.



Source : https://yegob.rw/ibuye-rimwe-ryishe-inyoni-2-bahavu-jeanette-agiye-guhabwa-ya-modoka-ye-amaze-iminsi-yirukaho-ndetse-yongereweho-numuba-wamafaranga/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)