Ibyaranze abayoboye FERWAFA nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryashinzwe mu mwaka wa 1976 rikaba rimaze kuyoborwa n'abagabo 14 kuva icyo gihe kugeza ubu.

Muri bo harimo abamenyekanye mu buyobozi bukuru bw'igihugu mu nzego zitandukanye ndetse no mu mashyaka ya politiki.

Abo barimo Faustin Twagiramungu wayoboye FERWAFA muri 1987-1988 hanyuma akaba Minisitiri w'Intebe w'u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

UMURYANGO uragaruka ku bayoboye FERWAFA nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi nibyo bagezeho.

Lt. Gen. Cesar Kayizari, 1995-2006

Gen Kayizari niwe wa mbere wayoboye Ferwafa nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ayiyobora imyaka icumi yose yari yuzuyemo ibikorwa by'indashyikirwa.

Mu bayoboye FERWAFA kuva 1994,uyu musirikare ukomeye niwe wagumye mu mitima ya benshi kubera ukuntu yazamuye umupira ndetse n'ikipe y'igihugu igakora amateka.

Kayizari yayoboye Ferwafa kuva mu mwaka wa 1995 kugeza muri 2006.

Mu gihe cye, Amavubi yatwaye igikombe kimwe cya Cecafa (1999) ari nacyo cyonyine u Rwanda rwatwaye.

U Rwanda kandi rwegukanye igikombe cya Comessa ndetse rwitabira igikombe cya Afurika(CAN) cyakiniwe i Tunis muri Tunisia muri 2004 ku nshuro yarwo ya mbere ari nayo nshuro yonyine u Rwanda rwitabiriye.

Ingoma ya Lt. Gen. Caezar Kayizari, yaranzwe n'umuco wo kubatiza abanyamahanga bashoboye, bagakinira ikipe y'igihugu Amavubi ndetse no muri shampiyona y'u Rwanda bagaragayemo ari benshi.

Ibi byatumye ahanini shampiyona y'u Rwanda iba imwe mu mashampiona avugwa ndetse anakomeye cyane bitewe n'uko ahanini habagamo amafaranga menshi.

Kubwa Kayizari,Shampiyona y'u Rwanda yari yarasize kure cyane izindi zo muri aka karere kuko umukinnyi mwiza wese yaba muri Tanzania,Kenya,Uganda no mu Burundi yarotaga kuza muri APR FC na Rayon Sports.

Urwego rw'amarushanwa imbere mu gihugu rwari hejuru,kubona amanota atatu ari ukwirya ukimara byanarimba bamwe bakitabaza umuti [abapfumu].

Mu gihe cya Gen Kayizari,u Rwanda rwari ruzwi mu mupira,abanyamahanga bakora ikinyuranyo,CECAFA ari inzozi mbi ku makipe ahanganye n'ay'u Rwanda.

Mu gihe cya Lt. Gen. Kayizari, hazamutse abakinnyi batandukanye bakomeye nka Jimmy Gatete, Olivier Karekezi, Eric Nshimiyimana,Katawuti,Desire Mbonabucya,Saidi Abedi,Ntaganda Elias,Sibo Abdul n'abandi.

Rayon Sports yatwaye igikombe igikuye hanze,APR FC itwara CECAFA 2004,Kiyovu iheruka gukomera 2004 igifite ba Diouf.

Mu gihe cya Kayizari nibwo APR FC yasezereye Zamalek iyitsinze ibitego 4-1 i Kigali,mu gihe Amavubi yatsinze ibigugu nka za Ghana ndetse mu Rwanda ntiyapfaga gutsindirwa i Kigali.

APR FC yageze muri 1/2 mu mikino ya CAF cup winners Cup muri 2003.

Perezida Kagame yakunze kugaragara kuri stade yaje gushyigikira amakipe y'u Rwanda muri iyo myaka y'ubuyobozi bwa Gen Cesar Kayizari.

Maj Gen. Kazura Jean Bosco 2006-2011

Uyu yayoboye umupira w'amaguru umaze kuba kimwe mu bishimisha abanyarwanda by'ibanze ndetse u Rwanda rumaze gufata irangi mu iterambere.

Amakipe y'u Rwanda yari amaze kugira igitinyiro ku mugabane w'Afurika ndetse agura ibikomerezwa bitandukanye.

Ferwafa yasabwaga gukomeza gushyiraho ingamba ndetse n'ingufu nyishi ngo umupira w'amaguru ukomeze utere imbere.

Maj Gen Kazura yasabwaga gutanga icyerekezo ku mupira wo mu Rwanda no gukomeza kuzamura izina ryawo by'umwihariko mu mikino mpuzamahanga.

Icyakora Amavubi yatangiye gutsindirwa mu rugo n'amakipe y'andi,ishyaka mu kibuga riragabanuka cyane ko abakinnyi b'abanyamahanga bajyanye u Rwanda muri AFCON 2004 bari batangiye gushiramo imbaraga.

Icyakora ku ngoma ya Kazura,amakipe y'abato y'u Rwanda yarigaragaje ndetse agera kure mu mikino mpuzamahanga.

Ku ngoma ya Maj Gen Kazura Jean Bosco, u Rwanda rwakiriye igikombe cya Afurika cy'abatarengeje imyaka 20 muri 2009 ruviramo mu matsinda ariko rwigaragaje, n'icy'abatarengeje imyaka 17 muri 2011 aho rwakinnye umukino wa nyuma.

Muri manda ya Kazura kandi, Amavubi yitabiriye igikombe cy'isi cy'abatarengeje imyaka 17 cyabereye i Mexico muri 2011,ruviramo mu matsinda.

Bwa mbere mu mateka y'u Rwanda ikipe y'igihugu yakinnye imikino ya nyuma y'igikombe cy'isi, 80% by'abakinnyi bari umusaruro w'amashuri Jean Bosco Kazura yashinze.

Maj Gen Kazura ayobora Ferwafa, yaranzwe no kuzamura umupira w'amaguru w'Abanyarwanda uhereye mu bana bato, ndetse haba ivugurura ry'amasitade kandi hubakwa ibibuga bishya (Kicukiro, Huye, Amahoro, Rubavu).

Icyakora amakipe nka APR FC na Rayon Sports zasubiye inyuma,amikoro aba make ku yo hasi gusa APR FC yatwaye CECAFA 2007 na 2010 ndetse na Atlaco FC yasenyutse yayitwaye iyikuye muri Sudani

Amakipe yakuriweho inkunga yahabwaga na leta yo gusohoka,yagera hanze akanyagirwa.

Uyu muyobozi yeguye muri manda ye ya kabiri kubera ibibazo byari uruhuri muri FERWAFA gusa yavuze ko yeguye ku mpamvu ze bwite.

Uyu yeguye 13/09/2011 nyamara manda ye ya kabiri yagombaga kurangira muri 2013.

Ntagungira Céléstin Abega 2011-2013

Izina 'Abega' ryamenyekanye cyane ubwo yari umusifuzi muri shampiyona y'u Rwanda ndetse akaza kuba mpuzamahanga aho yasifuye amarushanwa akomeye muri ruhago y'isi harimo igikombe cy'isi ndetse n'icya Afurika.

Abega yaje kwinjira muri FERWAFA nk'Umuyobozi wayo kuva mu mwaka wa 2011 kugera mu mpera za 2013 yishimiwe ndetse ategerejweho kuzamura ireme ry'umupira ryari ritangiye kugabanuka.

Ibyo Abega yari ategerejweho n'abakunzi b'umupira w'u Rwanda byari byinshi bitewe n'uko kuva FERWAFA ibayeho ari bwo yari iyobowe n'umuntu usanzwe ukora akazi kajyanye n'umupira w'amaguru.

Nubwo Abega yagerageje kuzana abaterankunga bavuye hanze no mu Rwanda ndetse ku ngoma ye bikaba bivugwa ko nta gutonesha amakipe byabayeho,ikipe y'igihugu nta musaruro ugaragara yagize.

Amakipe yose ahagarariye u Rwanda yitwaraga nabi,imikinire isubira hasi ndetse n'urwego rwo guhatana rujya hasi.

Nzamwita Vincent 'De Gaulle' 2014-2018

Nzamwita yaje gutorwa kuyobora Ferwafa mu mwaka wa 2014 gusa ubuyobozi bwe ntibwigeze bwishimirwa na gato bitewe n'ibintu byinshi byagiye bivugwa hirya no hino.

Benshi bemeza ko mu myaka 4 Nzamwita yamaze ayobora FERWAFA, yakoze amokosa menshi aruta ibyiza yakoze arimo nko guterwa mpaga no gusezererwa ku ikipe y'igihugu amavubi kubera gukinisha Birori Daddy mu mwaka wa 2014, kwisabira agahimbazamusyi kandi ari umuyobozi,ubusumbane mu makipe,kutagera ku ntego yiyemeje yo kuzamura abana,guhangana n'itangazamakuru ndetse na Komite ye,gutakaza ishusho ku umupira w'amaguru mu Rwanda n'ibindi.

Bijya gutangira,Nzamwita Vincent De Gaulle yibasiwe n'abakunzi ba Rayon Sports kuko yahoze ari umunyamabanga mukuru wa APR FC,ahava yerekeza mu Intare yamutanze nk'umukandida wa FERWAFA ndetse aza gutsinda amatora ku wa 25 Mutarama 2014 ahigitse Ntagungira Celestin wari usanzwe ayiyobora ku majwi 19 kuri 13.

Nzamwita akigera muri FERWAFA, yatangiye kugirana ibibazo n'abafana b'ikipe ya Rayon Sports kubera ko bamushinjaga kubogamira ku ikipe ya APR FC yabereye umunyamabanga ndetse aba bafana bagenda bamwibasira aho bamwise Degaulle wabo.

Tariki 02 Kanama 2014, nibwo Amavubi yasezereye Congo Brazzaville kuri penaliti 4-3 mu mikino yo gushaka itike ya AFCON, nyuma y' uko iminota y' umukino yarangiye u Rwanda rutsinze ibitego 2-0 yaje byishura ibyo yari yatsindiwe hanze,ariko ibyishimo by'abanyarwanda ntibyarambye kuko ku italiki ya 17/8/2014 u Rwanda rwasezerewe bitewe no gukinisha Daddy Birori mu mukino ubanza wari wabereye Brazzaville aho bivugwa ko Nzamwita ariwe wabigizemo uruhare ubwo yasabaga umutoza Constantine gukinisha uyu musore ndetse ko nta kibazo afite.

Nyuma y' iki kibazo, MINISPOC yatangaje ko igomba guha agahimbazamusyi ikipe y'igihugu kubera ukuntu yitanze nubwo yahuye n'ibyago igakurwa mu marushanwa kubera amakosa yakozwe n'ubuyobozi,ariko benshi batunguwe n'ijambo rya Nzamwita asaba ko nawe yahabwa agahimbazamusyi kuko nawe yabigizemo uruhare.

Nzamwita yagiranye ubwumvikane buke n'itangazamakuru ry'imikino, ubwo yashakaga abanyamakuru bari bazwi mu mikino (Seniors) ahita abaha amafaranga ngo bajye bamuvuga neza aho ku ikubitiro yahisemo abanyamakuru 4 bakoreraga ibitangazamakuru byari bikomeye muri 2014.

Nzamwita yashinjwe gutanga akazi ku bunyamabanga bukuru bitanyuze mu mucyo,ubwo yahaga akazi Murindahabi Olivier ndetse no kwirukana abakozi benshi muri FERWAFA.

Mu ntangiriro z'umwaka wa 2015 FERWAFA yatangije shampiyona y'abana bari munsi y'imyaka 15 mu ntara zose z'igihugu bagamije kuzamura zimwe mu mpano z'abana batabasha kugaragara, gusa byaje guhagarara ndetse ntiyegura nkuko yari yarabisezeranyije abanyamuryango ubwo yiyamamazaga.

Nzamwita Vincent Degaulle n'umunyamabanga we Me Mulindahabi Olivier bakoze amakosa akomeye mu mwaka wa 2016 ubwo batangaga isoko ryo kubaka hoteli ya FERWAFA rigahabwa kompanyi ya Expert CEO LTD kandi nta bushobozi ifite bwo kubaka inyubako nk'iyi aho bivugwa ko haba harabayemo ruswa.

Ibi byatumye uwahoze ari umunyamabanga mukuru wa FERWAFA Me Mulindahabi Olivier afungwa akekwaho ruswa.

Nzamwita Vincent Degaulle yagiye ahamagazwa kenshi n'inzego z'ubugenzacyaha kugira ngo yiregure kuri ibi birego gusa byarangiye atsinze.

Muri Kanama 2016, nibwo hirukanwe uwari umutoza w'Amavubi Jonathan Mckinstry kubera umusaruro muke ariko yirukanwe mu buryo budakurikije amategeko.

Uyu yagiye kurega u Rwanda aratsinda,FIFA itegeka ko yishyurwa asaga ibihumbi 215,000 by'amadolari (hafi miliyoni 194 Frw).Aya mafaranga yaciwe Minisiteri ya Siporo ariko FERWAFA aba ariyo iyishyura.

Mu mwaka wa 2017 wa nyuma ku buyobozi bwa Nzamwita nibwo hagaragaye amakosa menshi aho ku ikubitiro taliki ya 21 Werurwe 2017 mu gikorwa cyo kwerekana uwahoze ari umutoza w'Amavubi Antoine Hey, Nzamwita yatangarije abanyamakuru ko kuri we abona Amavubi ataragiye muri CAN2004 ko higiriyeyo abanyamahanga.

Ibi nytibyishimiwe n'abakunzi b'umupira w'amaguru, by'umwihariko abajyanye Amavubi muri CAN barimo Mbonabucya Desiré, Karekezi Olivier, Katawuti n'abandi bamwokeje igitutu,byatumye asaba imbabazi Abanyarwanda.

Ku italiki ya 06 Ugushyingo 2017, nabwo Nzamwita Vincent Degaulle yongeye kwibasira abanyamahanga bakiniye Amavubi aho yavuze ko impamvu u Rwanda rwitwaye neza muri Ethiopia rukayitsinda 3-2 mu gushaka itike ya CHAN aruko ikipe y'igihugu igizwe n'Abanyarwanda gusa ndetse ikinisha imitima byatumye abahoze bakinira Amavubi bongera guhangana nawe.

Mu mpera za shampiyona ya 2016-2017, Nzamwita yanze ko Rayon Sports ihabwa igikombe ku mukino wa shampiyona yari yakiriye, byatumye taliki ya 08 Nyakanga 2018 ihabwa igikombe ku mukino wa gicuti yakinnye na AZAM FC,ibintu bitigeze bibaho mu mupira w'amaguru ko ikipe ihererwa igikombe cya shampiyona ku mukino wa gicuti.

Nzamwita yakoze irindi kosa kuri uwo munsi,kuko atigeze yitabira umuhango wo gushyikiriza Rayon Sports igikombe cya shampiyona ,ibintu byari bibayeho bwa mbere mu myaka irenga 20 yari ishize, ko perezida abura mu muhango wo gutanga igikombe. Bivugwa ko Nzamwita yari yagiye gutegura amatora ngo yongere atsinde.

Umuyobozi wa FERWAFA Nzamwita,yari yagaragaye mu mihango 2 yabanje,irimo guha igikombe ikipe ya Miroplast FC yatwaye igikombe cy'icyiciro cya kabiri na APR FC yegukanye igikombe cy'amahoro.

Ku ya 20 Nzeri 2017 umuyobozi wa SEC Academy, Munyandamutsa Augustin yareze Umuyobozi w'Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda FERWAFA Nzamwita Vincent De Gaulle muri FIFA, amushinja kuyoboza igitugu, kurigisa umutungo ndetse no kudindiza iterambere ry'umupira mu gihugu.

Ikosa rya nyuma Nzamwita Vincent yakoze ryanashyize ku ndunduro ubuyobozi bwe ni ni ukurarana muri hoteli n'abayobozi barenga 30 b'amakipe bagombaga gutora mu matora y'umuyobozi wa Ferwafa yari ateganyijwe ku wa 30 Ukuboza 2017 byatumye asabwa gukura Kandidatire ye muri aya matora.

Icyakora, Nzamwita yashishikarije amakipe gushaka ubuzima gatozi ku ngoma ye ndetse na Ferwafa irabubona kuko na yo ntabwo yagiraga.

Nzamwita yatsuye umubano na Morocco,bituma abakinnyi b' Abanyarwanda bagize imvune zikomeye bajya kuvurirwa muri iki gihugu.

Nzamwita niwe wagize uruhare kugira ngo FERWAFA ihabwe inkunga yo kubaka Hoteli nziza cyane yakwakira nibura amakipe atatu icyarimwe ndetse ikaba yari ifite ingengo y'imari ya miliyari 4 y'amafaranga y'u Rwanda nubwo yaje kudindira igihe kinini.

Nzamwita niwe wazanye umuterankunga wa shampiyona y' u Rwanda ariwe AZAM TV nyuma y'igihe shampiyona itamugira ndetse hari nubwo ikipe yatwaraga shampiyona ntibone amafaranga.

Nzamwita mu gihe yayoboye Ferwafa, u Rwanda rwakiriye imikino ya nyuma y'igikombe cya Afurika cy'abakina imbere mu bihugu byabo, CHAN 2016 ndetse yasinyanye amasezerano y'ubufatanye n'amashyirahamwe atandukanye ku Isi nka Maroc, u Budage n'andi mu rwego rwo kuzamura umupira.

Rtd Brig Gen Sekamana Jean Damascène [2018-2021]

Ku wa 31 Werurwe 2018, nibwo Brigadier General Sekamana Jean Damascene yahigitse Rurangirwa Louis ku majwi 45 kuri 7 ahita atsindira kuyobora FERWAFA ariko yaje kwegura kuwa 14 Mata 2021.

Kwiyamamaza kwe icyo gihe byabaye bitunguranye dore ko yari amaze imyaka 20 atagera ku kibuga kuva avuye ku buyobozi bwa Kiyovu Sports mu 1998, ariko kuri iyi nshuro akaba yari yatanzwe n'ikipe ya Intare FC.

Mu ijambo yavuze akimara kwicara ku ntebe yo kuyobora Ferwafa, Gen Sekamana Jean Damascène yasezeranyije abakunzi ba ruhago n'abanyamuryango ba Ferwafa ko mu gihe azabona ko inshingano yihaye zimunaniye kubera imikorere ye mibi azafata icyemezo akegura.

Mu gihe cye nibwo Rayon Sports yakoze amateka igera muri 1/4 cy'igikombe cya CAF Confederations Cup.

Mu gihe cye,ntabwo umupira w'amaguru wazamutse mu Rwanda ahubwo hagaragaye ibyemezo bidahwitse bya FERWAFA,gutsindwa umusubirizo kw'Amavubi no gusubira inyuma kwa shampiyona y'u Rwanda.

Nubwo yayoboye mu gihe kibi cya Covid-19,uyu muyobozi ntiyagaragaraga cyane mu myanzuro ku makipe ahubwo izina ry'Umunyamabanga we Uwayezu F. Regis ryaravuzwe cyane.

Mu gihe cye,Rayon Sports yaciwe akayabo na CAF kubera kudatanga TV yerekana imipira bikarangira CAF ariyo yishyiriyeho Supersport.

Mu gihe cye,Ishyirahamwe ry'Umupira w'amaguru mu Rwanda [FERWAFA] ryishyuye Umufaransa witwa Jérôme Dufourg miliyoni zisaga 120 frw wari usinzwe itumanaho no gushaka amasoko kubera kumwirukana bidakurikije amategeko.

Uyu kandi byavuzwe ko mu gihe cya Covid-19 haguzwe ibiryo byo gufasha amakipe ariko bipfira muri stoke kubera gutinda kubitanga.

Rtd) Brig. Gen. Sekamana Jean Damascène yeguye habura amezi agera ku munani ngo manda ye irangire.

Nizeyimana Mugabo Olivier [2021-2023]

Tariki ya 27 Kamena 2021 nibwo Nizeyimana Olivier yatorewe kuyobora FERWAFA muri manda y'imyaka 4,ariko yeguye ataramara imyaka 2.

Mu gihe cye,yagowe n'ikibazo kimwe gikomeye cyane aricyo umunyamabanga we Muhire Henry.

Tariki ya 20 Kamena 2022 ni bwo FERWAFA yasohoye itangazo rihagarika by'agateganyo Muhire Henry kubera amakosa yagaragaye mu kazi ke.

Uyu mugabo bivugwa yashinjwaga kuba yarasinyanye amasezerano n'uruganda rwa Masita yo kwambika ikipe y'igihugu ubuyobozi bwa FERWAFA butabizi, kugeza aho uru ruganda rwohereje imyenda hakabura uyikura muri MAGERWA kubera ko FERWAFA yanze kuyikurayo kuko itari izi iby'ayo masezerano, bivugwa ko yafashe ideni mu izina rya FERWAFA kugira ngo ayikureyo.

Muhire Henry yahagaritswe kandi nyuma y'amakosa yagiye agaragarwaho harimo nk'iriheruka ryo gufata umwanzuro wo gutera mpaga ikipe ya Rwamagana City ngo itazakina 1/2 na Interforce ayo mahirwe agahabwa AS Muhanga.

Rwamagana City yarajuriye ndetse basanga uwo mukinnyi bivugwa ko afite amakarita 3 y'umuhondo ntayo afite (Mbanze Joshua) maze iyi kipe ihabwa ubutabera.

Iki kirego cya Rwamagana City cyatumye Nzeyimana Felix wari umukozi ushinzwe amarushanwa n'umusifuzi Java bahita bafungwa. Felix ngo yabwiye uyu mufuzi gukora raporo mpimbano igaragaza ko umukinnyi wa Rwamagana City, Mbanze Josua yabonye ikarita y'umuhondo ku mukino wa Nyagatare watumye yuzuza amakarita 3 y'imihondo ndetse amwizeza ko nibicamo azamureba.

Ibi byose ariko Felix bivugwa ko yabikoraga abisabwe na Muhire Henry, umunyamabanga wa FERWAFA.

Nizeyima Olivier ku giti cye yumvaga Muhire Henry agomba kwirukanwa kuko amakosa yari amaze kuba menshi, gusa hari uruhande rutabibonaga gutyo bituma aguma mu kazi.

Muri iyo minsi nibwo Olivier yashatse kwegura ndetse amakuru akavuga ko n'ibarurwa yari yayanditse ariko birangira yumvishijwe n'abakomeye ko agomba kuguma mu nshingano.

Ikindi cyagoye Olivier Nizeyimana n'ibaruwa yo gusubika umukino wa Rayon Sports na Intare FC y'umunyamabanga mukuru yakuruye ibibazo kugeza aho abanyamuryango batangiye kumutera icyizere.

Gusubika uyu mukino w'igikombe cy'amahoro byatumye Rayon Sports isezera mu gikombe cy'amahoro irongera iragarurwa,haba impaka nyinshi zikiriho na n'ubu kuko Rayon Sports itatewe mpaga kandi yarikuye mu irushanwa ndetse bigaragara ko ishyigikiwe n'ubuyobozi bwa FERWAFA.

Abanyamuryango ba FERWAFA ntibanyuzwe n'uburyo Olivier yitwaye muri iki kibazo cya Intare FC na Rayon Sports ananirwa gufata umwanzuro ukwiye nka perezida wa FERWAFA, aho benshi bahamyaga ko Rayon Sports yagombaga guterwa mpaga, kuba yarananiwe kwirukana umunyamabanga wa FERWAFA, Muhire Henry wagiye ukora amakosa menshi hahise hiyongeramo n'ikibazo cy'amafaranga miliyoni 360 z'amafaranga y'u Rwanda yananiwe kugabanya amakipe.

Muri manda ya Nizyimana,ibibazo by'imisifurire bihoraho byaragaragaye cyane,imanza z'amakipe gusa byahereye cyane ku bwa Sekamana.

FERWAFA nyuma ya Jenoside yayobowe n'abantu mu ngeri zinyuranye barimo aba Jenerali,umusifuzi n'abasivile ariko yarananiranye mu miyoborere muri iki gihe.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/ibyaranze-abayoboye-ferwafa-nyuma-ya-jenoside-yakorewe-abatutsi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)