"Ibyo nabonyemo byankuye umutima, mungire inama" Umukobwa aragisha inama nyuma yo gusanga umusore bari kwitegura kubana amuca inyuma na mama we - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku mbuga nkoranyambaga hari umukobwa urimo kugisha inama nyuma yo gusanga umusore bari kwitegura gukora ubukwe mu kwizi kwa Nyakanga uyu mwaka, yasanze amuca inyuma na mama we.

Yagize ati 'Mwaramutse, byandenze! Umusore dukundana dufitanye ubukwe mu kwezi kwa 7, ejobundi yaranyicaje arambwira ngo arashaka kunsaba imbabazi ku makosa yose yankoreye kugirango tubane ntacyo yishinja dutangire page nshya y'ubuzima.

Icyo gihe yambwiye ko kera yanciye inyuma gusa ntiyambwira uwo mukobwa uwariwe anansaba imbabazi, byarambabaje ariko ndamubabarira. Ejobundi twagiye kwiga umubano phone ye irasona mbona ni maman ariko sinabitindaho.

Ngeze murugo umutima urambwira ngo ndebe muri phone ya maman, ibyo nabonyemo byankuye umutima, nasanze uwo yanciye inyuma nawe ari maman kandi bakivugana nk'abakundana. Nabuze uko mbyitwaramo, mungire inama.'

Ese ari wowe wamugira iyihe nama?

photo:AI



Source : https://yegob.rw/ibyo-nabonyemo-byankuye-umutima-mungire-inama-umukobwa-aragisha-inama-nyuma-yo-gusanga-umusore-bari-kwitegura-kubana-amuca-inyuma-na-mama-we/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)