Ibyo wamenya kuri 'USA Education Services', ikigo gifasha Abanyarwanda kwiga muri Kaminuza zo muri Amerika - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ushobora kuba ufite amafaranga na buri kintu gishobora gutuma waba muri Amerika ariko kuko utahamenyereye rimwe na rimwe ukaba wahura n'abamamyi bakagucyuza utwawe. Ibi ni byo USA Education Services yaje gukemura kuko abakozi bayo babaye muri Amerika igihe kirekire.

Mu myaka mike gitangiye gutanga serivisi zo gufasha abashaka kujya kwiga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, iki kigo kimaze gufasha abarenga 90 muri serivisi zitandukanye zirimo no kwiga Icyongereza ku buryo bw'umwuga, no kubona amashuri.

Bafite kandi serivisi zishobora gufasha umuntu kwiga mu buryo bw'ikoranabuhanga, byaba ngombwa akaba yajya kurangiriza amasomo muri Leta zunze ubumwe za Amerika uhereye ku cyiciro cya kabiri cya kaminuza kugeza ku cya PhD mu mashami atandukanye.

Bakorana na Kaminuza zitandukanye zirimo James Madson University (JMU), Eastern Mennonite University (EMU) yita ku bijyanye n'iyobokamana n'izindi mu mashami ajyanye no gukanika indege, gukemura amakimbirane, indimi, ubucuruzi n'ibindi.

Hari ubwo umunyeshuri ajya gushaka serivisi nk'izi zo kwiga mu mahanga ariko yahabwa ikizamini USA Education Services itanga, bagasanga hari ibyo ubura. Icyo gihe babanza kumuhugura bijyanye n'icyo ashaka kwiga akagera ku rugero rwifuzwa.

Hari ubwo ushobora kubagana ariko nta mikoro ahagije ufite ndetse ntugire n'amahirwe yo kubona abakwishyurira byose, USA Education Services igufasha kuba wakwiga hifashishijwe iyakure, mu gihe bakomeje kugushakira uburyo bwagufasha mu mikoro make ufite.

Banafasha abantu bashaka gukora ibizamini by'indimi ku rwego mpuzamahanga nka TOEFL, IELTS, GRE, GMAT hanyuma umunyeshuri agafashwa kwiga Icyongereza cy'Abanyamerika (American accent) kuko bafite umwarimu wabizobereye wo muri JMU.

Umuyobozi Mukuru wa USA Education Services, Ndengeyingoma Jean Pierre yagaragaje ko kwiga muri Amerika bishoboka cyane iyo umuntu yabonye umufasha ndetse ubizobereye.

Ati "Iyo utugannye tureba muri kaminuza ziri muri Amerika ibijyanye n'ibyifuzo byawe tukakwereka inzira unyuramo bijyanye n'ubushobozi bwawe. Twe turizewe kuko dufite ibiro muri Virginia n'i Kigali."

Umwihariko w'iki kigo kandi ni uko iyo ubagannye abuze ibyo yashakaga, ikigo kimusubiza amafaranga yatanze.

Ndengeyingoma ati "Amerika iteye imbere mu bijyanye n'uburezi. Iyo ufite amahirwe yo gufashwa n'umuntu wahabaye, wahize ndetse usobanukiwe uburyo kaminuza zaho zikora nkatwe, uhungukiramo byinshi."

Umwana wafashijwe kwiga muri Amerika araherekezwa akagezwa ku kigo yoherejwemo, USA Education Services, ikajya imenya uko amasomo ari kugenda.

Mu 2019 u Rwanda rwari ku mwanya wa munani mu bihugu byo muri Afurika yo munsi y'Ubutayu bwa Sahara byohereza abanyeshuri benshi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Raporo ya The 2019 Open Doors Report yasohotse ku wa 18 Ugushyingo 2019, yakozwe n'ishami rya Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga ya Amerika rihuza ibigo bitanga ubujyanama ku banyeshuri b'abanyamahanga, EducationUSA, yagaragazaga ko mu 2018/19 Abanyarwanda 1292 bigaga muri Leta Zunze ubumwe za Amerika mu mwaka w'amashuri wawubanjirije.

Nk'uko Open Doors Report ibigaragaza, mu mwaka w'amashuri wa 2018/19, nibura 69,3 ku ijana by'Abanyarwanda bigaga mu cyiciro kibanza cya kaminuza (under-graduate programs), 30,6 bigaga icyiciro cya kabiri cya kaminuza (graduate programs) cyangwa icyisumbuyeho.

Zimwe muri leta Abanyarwanda bigamo ku bwinshi ni Nebraska, Texas, New York, Arkansas na Massachusetts.

EMU ifitanye imikoranire na USA Education Services, yashinzwe mu 1917, ishamikiye ku Itorero rya Mennonite ryo muri Amerika, yakira abanyeshuri barenga 2000 baturuka mu madini atandukanye ku Isi.

Ni mu gihe JMU yo yigisha ubugeni, ubucuruzi, itumanaho, ubumenyamuntu, uburezi, ubuzima, ubumenyi n'ikoranabuhanga, yashinzwe mu 1905, iherereye muri Leta ya Virginia muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Bijyanye n'uburyo inyotewe mu guteza imbere uburezi, ubuyobozi bwa USA Education Services bagiye gutangiza amashuri abanza mu Rwanda yigisha ku buryo bugezweho nka bumwe mu buryo bwo guteza imbere uburezi ihereye mu mizi.

Eastern Mennonite University ni kaminuza ishingira ku iyobokamana aho ihuza abaturuka mu matorero arenga 50
Abanyarwanda bajya kwiga muri Amerika biyongera umunsi ku wundi
USA Africa irashaka gufasha abana b'Abanyarwanda guhahira ubwenge muri Amerika ku rugero rwo hejuru



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibyo-wamenya-kuri-usa-education-services-ikigo-gifasha-abanyarwanda-kwiga-muri

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)