Abakoresha imbuga nkoranyambaga biganjemo abanyamuryango ba RPF Inkotanyi bafite amakuru arambuye kuri Ndagijimana, bahise bakwirakwiza amafoto ye bituma abenshi mu bakurikiye Ijambo rya Perezida Kagame batangira kumenya uwavugwaga.
Jean-Marie Vianney Ndagijimana ni umwe mu bakoranye na Guverinoma yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko mu mwaka Inkotanyi zatangiriyeho urugamba rwo kubohora u Rwanda ni na wo yahawe inshingano zokuba Ambasaderi w'u Rwanda mu Bufaransa.
Ni inshingano yabayemo guhera mu 1990 kugeza mu 1994 ari na bwo yagizwe Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa mbere muri uwo mwaka urugamba rwo kubohora Igihugu rukimara kurangira.
Nyuma y'iminsi mike agiriwe icyizere nka Minisitiri mushya ushinzwe ububanyi n'amahanga, yahawe inshingano zo gutangira gufungur z'Ambasade, anahabwa n'ubushobozi bushoboka ariko aho kugira ngo abikore yahitaashaka ubuhungiro i Burayi.
Perezida Kagame yavuze ko 'Umuminisitiri wa mbere' wagiye mu kazi ka Leta hanze y'Igihugu, yafashe amafaranga yari ahawe ngo ayafunguze Ambasade mu mahanga, ariko birangira agiye burundu, u Rwanda rugerageza no kumenyesha u Bufaransa yahungiyemo ariko ntibyatanga umusaruro kugeza n'uyu munsi.
Ni amadolari y'Amerika 200,000 Perezida Kagame yemeza ko yakusanyijwe hagamijwe kubaka ubushobozi bw'Igihugu cyari gisigaye kuri zero. Mu 1994 ayo madolari yari menshi kuko yarengaga amafaranga y'u Rwanda miliyoni 130, na ho uvunjije muri iki gihe yaba asaga miliyoni 200.
Perezida Kagame ati: 'Yafashe amafaranga ngo agiye gufungurwa 'Ambasade hanze, ndabyibuka yari ibihumbi 200 by'amadolari. Aragenda n'ubu ntaragaruka. Arayahambiriye arayatwaye, ubu aba mu Bufaransa. Ariko sinzi ko ayo mafaranga akimutunze agombakuba yarashize kera.'
Perezida Kagame yabigarutseho mu Ijambo yagejeje ku bitabiriye Inama Nkuru Mpuzamahanga ya RPF Inkotanyi yamaze Iminsi ibiri, aho yanashimangiye ko bagerageje kuwira u Bufaransa ko bacumbikiye umuntu wambuye u Rwanda ariko bikaba iby'ubusa, kuko abayobozi b'icyo gihugu basekaga ab'u Rwanda batakamba.
Yakomeje agira ati: 'Ahubwo bariho babwira n'abandi basigaye ngo na bo batware ayandi bagende.'
Yagarutse ku buryo muri RPF Inkotanyi harimo n'abarwanye urugamba rwo kubohora u Rwanda no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi ariko birangira bigendeye, kubera impamvu zabo bwite zanyuranyaga n'umugambi rusange w'Umuryango RPF Inkotanyi.
Yanagaragaje ko nubwo urugendo rwo kubaka Igihugu rwatangiriye ku busa, umutima wa RPF Inkotanyi wakomeje isoko y'imbaraga n'ubwitange mu byagezweho mu myaka ishize. Byabaye ngombwa ko bamwe mu bari mu bayobozi n'Ingabo za RPA bamara igihe kirenga imyaka ibiri badahembwa, mu gihe no kubona ibyo kwambara byari ingorabahizi.