Ni gahunda ihera mu 2018 ubwo ICK [ikorera mu Mujyi wa Muhanga] yatangizaga porogaramu y'uburezi. Icyo gihe abarezi nta mikoro ahagije yo kwiyishyurira bari bafite bituma iri shuri ryiyemeza kugira icyo ribatangira. Abatoranyijwe bahabwaga ibihumbi 100 Frw ku mwaka.
Nyuma hatangijwe porogaramu yo gufasha abakobwa n'abagore bafite amikoro make ariko bifuza kwiga maze ICK yafatanyagamo n'abaterankunga bo muri Kaminuza yo muri Espagne yafashije abakobwa n'abagore 30 bagahabwa 25% by'amafaranga y'ishuri n'indi yafashije 20 bishyurirwaga kimwe cya kabiri cyayo.
Umuyobozi Mukuru wa ICK, Padiri Balthazar Ntivuguruzwa, yavuze ko inkunga y'abo banyeshuri bashya 19 yavuye muri Amerika, bakaba baratangiye amasomo muri Werurwe uyu mwaka mu dushami tw'itangazamakuru n'icungamutungo.
Baratoranyijwe mu bagera kuri 400 bari babisabye. Bane muri bo bemerewe kwishyurirwa amafaranga yose y'ishuri n'ibindi bazakenera mu gihe abasigaye bazishyurirwa igice ( 50%).
Padiri Ntivuguruzwa yagize ati 'Ni inkunga ifasha benshi nubwo atari amafaranga mesnhi. Icyo tuba tugamije ni ugufasha abana batsinze neza mu mashuri yisumbuye ariko badafite ubushobozi buhagije cyangwa batashoboye gutoranyirizwa guhabwa ya nguzanyo leta itanga ku bifuza kwiga muri kaminuza.'
'Ibyo kandi biri mu butumwa bwa kiliziya bwo kwita ku batishoboye. Haba ku rwego rw'amashuri abanza n'ayisumbuye dufite indi miyoboro inyuzwamo inkunga y'abatishoboye mu bijyanye n'uburezi n'ubuzima busanzwe.Icyo twabonye ni uko hari benshi bashaka kwiga ariko bagakomwa mu nkokora n'ubushobozi buke bw'ababyeyi, ababarera n'ababafasha.'
Ibyo ngo binagaragarira ku buryo iri shuri ryagabanyije amafaranga y'ishuri ryishyuza kugira ngo rishyigikire uburezi. Nk'abiga ubwarimu bishyuzwa amafaranga ibihumbi 360 Frw ku mwaka akaba ari make ugereranyije n'ahandi nk'uko Padiri Ntivuguruzwa yabivuze.
Umuyobozi Wungirije wa ICK ushinzwe ubutegetsi n'imari, Padiri Jean Marie Vianney Samarwa, yatangaje ko abanyeshuri Bose basoje amashuri yisumbuye bari bemerewe gusaba iyi buruse ariko mu kubatoranya hashingiwe ku manota babonye.
Byasabaga ko umunyeshuri ari mu cyiciro cy'abarangije amasomo mu 2020/2021 na 2022/2023 kandi akaba yaratsindiye ku inota ryo hejuru nibura 'grade' ya C mu masomo abiri y'ingenzi mu kizamini cya leta.
Byongeye agashami umunyeshuri yizemo mu yisumbuye kagombaga guhura na porogaramu z'amasomo yo muri ICK ndetse usaba yagombaga kuba ari mu cyiciro cya kabiri cyangwa icya gatatu by'ubudehe.
Akimanimpaye Marie Solange, umwe mu banyeshuri bahawe buruse, mu gashami k'icungamutungo, yavuze ko bitashobokaga kuri we kwiga kaminuza iyo atagira aya mahirwe kubera ko kwiyishyurira bihenze.
Mugenzi we wo mu gashami k'Itangazamakuru, Happiness Ihimbazwe, yavuze ko "Kuri ubu ababyeyi banjye ntibari kubona ubushobozi bwo kunyishyurira. Hamwe n'aya mahirwe mbonye, nzakoresha imbaraga zose ku buryo ngaragaza ko nari mbikwiye."
ICK izatanga impamyabumenyi kuri uyu wa 21 Mata, ku basoje amasomo mu mwaka w'amashuri warangiye. Mu banyeshuri bafashijwe muri iyi gahunda harimo abatsinze neza bazanahabwa ibihembo by'indashyikirwa.