ICK yahaye impamyabumenyi abasaga 320 bayisorejemo amasomo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aba barangirije amasomo yabo muri iyi kaminuza, ni abigaba mu cyiciro cya mbere cya kaminuza, icyiciro cya kabiri cya kaminuza na Postgraduate Diploma, bose bakaba bigaba mu mashami atandukanye agera kuri 13.

Bahawe impamyabumenyi zabo mu muhango wabaye kuri uyu wa 21 Mata 2023, ubera kuri Stade ya Muhanga.

Witabiriwe na Dr. Theoneste Ndikubwimana wahagarariye Inama Nkuru y'amashuri makuru na Kaminuza (HEC) ndetse Minisiteri y'Uburezi (MINEDUC), Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi, Smaragde Mbonyintege, Umuyobozi Mukuru wa ICK, Padiri Dr. Ntivuguruzwa Barthazar n'abahagarariye za kaminuza zifatanyije na ICK muri uyu muhango.

Uyu muhango kandi witabitiwe n'Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage, Mugabo Gilbert, abarimu n'abandi bakozi ba ICK, abahagarariye abafatanyabikorwa b'iyi kaminuza, abahawe impamyabumenyi ndetse n'abaje kwifatanya na bo mu byinshimo byabo.

Abasoje amasomo yabo mu byiciro bitandukanye batangarije IGIHE umunezero bafite kuri uyu munsi, ndetse bashimira buri wese wagize uruhare mu rugendo rwabo rw'amasomo.

Imurere Honorine ati ''Uyu munsi rero ni ibyishimo cyane kuri twebwe, kuko hari benshi baba batarabashije kubigeraho, hari n'abo tuba twaratangiranye tutarangizanyije''.

Umunyeshuri wavuze ijambo mu izina ry'abasoje amasomo bose, Habimana Félicien urangije Postgraduate Diploma, yashimiye ubuyobozi bwiza bw'igihugu bukomeje kubakira ubukungu ku burezi bufite ireme.

Ati ''Mumfashe dushimire ubuyobozi bukuru bw'iki guhugu burangajwe imbere n'intore izirusha intambwe Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, budahwema guteza imbere uburezi mu nzego zose''.

Umuyobozi Mukuru wa ICK, Padiri Dr. Ntivuguruzwa Barthazar, yasabye abarangije amasomo muri iyi kaminuza kutagira ubwoba bw'akazi bakora nyuma yo kurangiza amasomo, kuko uko iterambere ryihuta ari na ko haboneka ibyo gukora bishya.

Ati '' Burya imirimo nayo ihora ihangwa. Uko ubuzima bugenda butera imbere, hari akazi gashya kavuka, hari imirimo mishya ivuka, icyo nabwira abarangije yaba abarangije hano muri ICK no mu zindi kaminuza, ni ukumva y'uko guhanga imirimo bitajya birangira''.

Dr. Ntivuguruzwa yibukije abarangije amasomo yabo ko imikorere y'akazi bazakora kose nyuma yo gusoza ayo masomo, bazabifashwamo no kugira ubufatanye yaba hagati yabo ndetse n'abandi.

Dr. Theoneste Ndikubwimana wahagarariye Inama Nkuru y'amashuri makuru na Kaminuza (HEC) ndetse Minisiteri y'Uburezi (MINEDUC), yashimiye uruhare rwa ICK mu gutanga uburezi bufite ireme, yizeza iyi kaminuza ko inzego yahagarariye zizakomeza kuyiba hafi.

Ati ''Nka HEC ndetse na Minisiteri y'Uburezi, turabizeza gukomeza gufatanya namwe mu gushimangira ireme ry'uburezi, ndetse no kubafasha kugera ku ntego zimwe na zimwe mufite nk'izo kongera amashami''.

Dr. Ndikubwimana yanagaragaje ko iyi kaminuza yagiye igira uruhare mu kubaka ubuzima bw'igihugu binyuze mu burezi abayigamo bayivomamo, ndetse n'indagagaciro bahakura binyuze mu nyigisho za Kiliziya Gatolika.

Yanashimiye kandi uburyo iyi kaminuza irizikana guha uburezi bufite ireme abari mu byiciro byose barimo n'abafite amikoro make, bafashwa kwiga binyuze mu kubaha buruse.

Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi, Smaragde Mbonyintege, yashimiye abasoje amasomo muri iyi kaminuza mu mwaka wa 2021/2022 ku muhate bagaragaje mu myigire yabo, abifuriza ishya n'ihirwe mu bundi buzima bazabamo nyuma yo kurangiza amasomo yabo.

Yanakomoje ku kuba ICK ari umushinga wa Diyosezi ya Kabgayi ashimira abayitangije n'umurongo bayihaye, ari na wo abakomeje kuyiyobora bakomeje bakabihuza n'uko ibihe bisimburana.

Ishuri Rikuru Gatolika rya Kabgayi(ICK) rimaze imyaka isaga 20 ritanga uburezi bufite ireme ku banyarwanda ndetse n'abanyamahanga babyifuza.

Ryatangiye rifite amashami abiri rikomeza kwaguka ubu ageze kuri 13 ari nayo abanyeshuri basoje amasomo uyu munsi bigagamo mu byiciro bitandukanye, rikaba rinateganya gukomeza kwaguka ryongera amashami arimo n'ay'ubuvuzi.

Byari ibihe byo kwishimira intsinzi ku barangije amasomo mu byiciro bitandukanye muri ICK
Byari ibihe by'umunezero ku barangije amasomo mu byiciro bitandukanye muri ICK
Abahawe impamyabumenyi basabwe n'abayobozi batandukanye, kwifashisha ubumenyi bavomye bakubaka igihugu
Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi, Smaragde Mbonyintege, yavuze ko ICK ari umushinga w'iyi diyosezi, ashimira uburezi n'uburere iyi kaminuza ikomeje gutanga
Umuyobozi Mukuru wa ICK, Padiri Dr. Ntivuguruzwa Barthazar avuga ko uko Isi itera imbere hahangwa imirimo mishya, bityo ko abarangije badakwiye guhangayikishwa n'ibyo gukora
Habimana Félicien urangije Postgraduate Diploma, yashimiye uko u Rwanda rukomeje guteza imbere uburezi bufite ireme
Abayobozi bitabiriye uyu muhango ni bo bagize uruhare mu gushyikiriza ibihembo abanyeshuri bahize abandi
Visi Meya wa Muhanga, Mugabo Gilbert, yahaye umukoro abarangije muri iyi kaminuza, abasaba gukoresha ubwo bumenyi biteza imbere banateza imbere igihugu



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ick-yahaye-impamyabumenyi-abasaga-320-bayisorejemo-amasomo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)