Icyamamare muri Sinema Barry Humphries yitabye Imana #rwanda #RwOT

webrwanda
0

John Barry Humphries yitabye Imana nyuma y'iminsi arwariye mu bitaro byo mu murwa mukuru wa Australia Sydney aho yari yarabazwe mu ihuriro ry'amagufwa(hip surgery).

John yamenyekanye cyane nk'umunyarwenya ndetse n'umwanditsi wa filime aho yanabaye ikirangirire mu Bwami bw'u Bwongereza hagati y'imyaka y'1970-1980, aho yari Umunyamakuru kuri televiziyo ndetse akaba yari anafite televiziyo ye.

Abantu benshi bagaragaje ko babajwe n'urupfu rwe ndetse bamwifuriza gukomeza gukomeza kugira iruhuko ridashira.

Minisitiri w'intebe wa Australia Anthony Albanese, yanditse ubutumwa bw'akababaro ndetse no gukomeza umuryango we, aho yavuze ko Barry yari umwanditsi mwiza kandi akaba yari impano igihugu cyabo cyahawe.

Uwahoze ari Minisitiri w'intebe mu Bwongereza Boris Johnson akaba nawe yavuze ko Humphries yari umuntu umwe mu bantu b'indashyikirwa mu banya-Australia.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/icyamamare-muri-sinema-barry-humphries-yitabye-imana

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)