Icyogajuru cya Elon Musk cyashwanyutse bwa mbere kigihaguruka #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iki cyogajuru kinini cya SpaceX cyari kiri mu igeragezwa ngo barebe ko kizifashishwa mu rugendo rwa mbere ikiremwamuntu giteganya kugirira ku mubumbe wa Mars.

Cyahagurutse ahagana Saa Mbili n'iminota 33 za mu gitondo, ubwo cyatangiraga gufata umuvuduko kizamuka gitangira kugenda nabi kugeza gituritse hashize iminota ine gihagurutse ku butaka.

The Guardian yatangaje ko icyo cyogajuru kimaze guhaguruka, igice cy'imbere gitwara icyogajuru n'icy'inyuma kijyamo abagenzi bitabashije gutandukana nk'uko bisanzwe, ari nabyo bikekwa ko byaba byatumye gisandara.

Ntabwo biremenyekana niba iryo sandara ryahise riba icyogajuru kikibona ko hari ibibazo mu ihaguruka ryacyo cyangwa se niba byaturutse ku ikoranabuhanga ibyogajuru byubakanwa, Flight Termination System bituma byo ubwabyo byisandaza iyo habaye ikibazo ngo bitaza gukomeza kugenda bikayoba bigeze kure.

Abakozi bo muri SpaceX na mbere y'uko icyogajuru gihaguruka bari batangaje ko amahirwe y'uko kizagera iyo kijya ari make kuko icyo bashakaga ari ukukigerageza bwa mbere ngo babone amakuru azabafasha gukomeza ubushakashatsi.

Na nyuma yo gushwanyuka hari amashusho y'abakozi b'icyo kigo yagaragaye bishimira ko nibura hari ibyo babashije kumenya, bizabafasha mu gukomeza kubaka icyogajuru nk'icyo.

Icyogajuru SpaceX yohereje ni cyo kinini cyari kigiye mu isanzure, kingana n'indege nto zitwara abantu batatu. Gifite uburebure bwa metero icumi, kikaba kiruta icyogajuru Saturn V cyajyanye abantu bwa mbere mu kwezi mu 1969.

Elon Musk afite intego zo kugera kuri Mars no gukora ubushakashatsi bwisumbuye kuri uwo mubumbe ufite imiterere nk'iyi Isi. SpaceX ifite intego zo kuba yagejeje abantu ba mbere kuri Mars bitarenze 2030.

Musk yatangaje ko ari byiza gushakisha undi mubumbe ikiremwamuntu cyaturaho cyangwa se cyakwifashisha nk'ubuhungiro mu gihe Isi yaba ihuye n'akaga nk'ikoreshwa ry'ingufu kirimbuzi.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/article/icyogajuru-cya-elon-musk-cyashwanyutse-bwa-mbere-kigihaguruka

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)