Ifoto ye ateruye umwana ikunda gukora ku mitima y'abenshi ! Ubuhamya bwa Rtd captain Daphrosa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Gusiga abana be batanu n'umugabo muri Uganda akaza ku rugamba rwo kubohora u Rwanda ntibyashimishije benshi. Ariko we yirengagije abamushinjaga kutita ku muryango, akurikiza icyo umutima we wamubwiraga ko cyari gikwiye.

Abageze ku ngoro y'amateka y'urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, babona ifoto y'umugore wambaye umwambaro wa gisirikare (Mukotanyi) ateruye umwana.

Rtd Captain Daphrose Intaramirwa ni umubyeyi w'abana bane, kuko umwe yitabye Imana igihe yari ku rugamba. Kuri ubu ni umuyobozi w'umudugudu wa Barija B atuyemo.

Avuga ko yatangiye urugamba rwo kubohora igihugu mu 1990. Kujya ku rugamba yabanje kubyumvikanaho n'umugabo we kandi anamwemerera gusigarana abana.

Yagiye ku rugamba rwo kubohora igihugu kandi nta wundi muntu wo mu muryango we ubizi uretse umugabo we.

Igihe Jenoside yakorerwaga Abatutsi yatangiraga mu 1994, Captain Daphrose Intaramirwa yakuwe ku rugamba ahabwa inshingano zo kurera abana batoragurwaga hirya no hino, aho babaga basigaye nyuma y'uko ababyeyi babo bishwe.

Avuga ko atibuka umubare w'abana yareze ariko ngo barengaga ijana

Agira ati 'Igihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, jye bankuye ku rugamba mpabwa inshingano zo kurera abana batoragurwaga hirya no hino ababyeyi babo bishwe n'interahamwe, bamwe babaga kuri hoteri Urumuri abandi bari i Kageyo.'

Rtd Captain Intaramirwa iyo yibutse abo bana afatwa n'ikiniga, bitewe n'uko yababonaga icyo gihe, ngo hari n'abari bakeneye ibere.

Ati 'Hari abo nashukishaga ibere, gusa ikinshimisha benshi bariho, bamwe ni abagabo abandi ni abagore bubatse ingo zabo.'

Yemeza ko akivugana na bo kandi ahora abaremamo icyizere cy'imibereho myiza, kuko igihugu cyabonetse kandi ari cyiza.

Umwana uri ku ifoto yitabye Imana
Avuga ko yababajwe cyane n'umwana ugaragara ku ifoto amuteruye kuko ngo yitabye Imana azize uburwayi.

Agira ati 'Uwo mwana namusigiwe na se umubyara ajya ku rugamba. Rurangiye yaraje ndamumuha ariko nyuma naje kumva ko yapfuye azize uburwayi.'

Yemeza ko hari n'abana yareze batari ab'Abatutsi bicwaga, kuko umwana wese bahuraga na we udafite umubyeyi atamucagaho.

Ku bwe ngo icyo ni icyemeza ko FPR Inkotanyi yatangiye urugamba rwo kubohora igihugu igamije gukiza Abanyarwanda ubutegetsi bubi.

Ati 'Ntabwo twaje tugamije ubutegetsi, twaje gukiza Abanyarwanda ubutegetsi bubi. Niyo mpamvu igihe cya jenoside tutihutiye gufata ubutegetsi ahubwo twarokoraga Abanyarwanda bicwaga hirya no hino mu gihugu.'

Avuga ko akunda by'umwihariko Perezida wa Repubulika Paul Kagame kubera imiyoborere ye myiza.

Ati 'Afande yatuyoboye neza ku rugamba n'ubu atuyobora neza. Njye ndamukunda by'umwihariko n'ibitaragerwaho tuzabigeraho.

Urwaza bwaki ni ubushake bwe, inka ziratangwa, abana bariga, isuku, iterambere n'ibindi.'

Amashereka ye yahembuye benshi

Mu masaha agera ku munani abanyamakuru bamaranye na Intaramirwa, bamusabye kubashushanyiriza uko ubuzima bwari bwifashe na bariya bana, ikibazo yagerageje gusubiza nubwo hari aho yageraga agafatwa n'ikiniga.

Ati 'Ubuzima bwari bubi. Yego hari ibyo kurya nk'amata na celerac. Nagombaga konsa abari abana, rimwe na rimwe iyo nariraga nabo barariraga. Ariko baje kurokoka, ubu ni ababyeyi b'abagore n'abagabo. Ibi nibyo bituma nsabwa n'ibyiyumviro, iyo mpuye nabo turarira kubera ibyabaye ariko nkababwira ko dufite igihugu cyiza kizabitaho.'

Hari amakuru avuga ko mu Urumuri aho uyu mubyeyi yabaga habaga imfubyi zigera ku 100, ubwo Jenoside yahagarikwaga muri Nyakanga, bamwe bakaba barajyanywe mu bigo by'imfubyi, abandi bagafashwa n'imiryango itegamiye kuri leta yari yaratangiye gukorera mu gihugu.

Hari n'abanze gutandukana nawe ariko aza kubana nabo mu Mujyi wa Kigali, abandi bahujwe n'imiryango yabo.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/ifoto-ye-ateruye-umwana-ikunda-gukora-ku-mitima-y-abenshi-ubuhamya-bwa-rtd

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)