Kuri uyu munsi nibwo hasojwe igisibo gitagatifu aho abayoboke b'idini rya Islam bahurira mu hamwe bagakora amasengesho yo gusoza igisibo.
Nk'uko bisanzwe, Abayisilamu bahuriye muri sitade yitiriwe Pelé iherereye i Nyamirambo.
Icyatunguye benshi ni ifoto y'umusore wagaragaye mu basilamu yambaye nk'ugiye mu kiliziya kandi bizwi ko umuntu ugiye gusari aba yambaye ikanzu cyangwa indi myenda ijyana gusa.